Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, ku wa 29 Ukwakira 2012 rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo abasore barindwi n’umukobwa umwe icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda hagamijwe kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Batawe muri yombi ku ya 15 Nzeri ubwo bafatirwaga mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bakora inama mu buryo butazwi n’ubuyobozi. Ku wa 15 Nzeli uyu mwaka ni bwo abantu 12 byamenyekanye ko bari mu kabari k’uwitwa Harerimana Christophe bakunze kwita Kaboko mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, umunani muri aba 12 bari muri iyo nama, bakaba ari bo batawe muri yombi.

Kuri uyu wa mbere urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda hagamijwe kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, abaregwa bakaba badahakana ko iyo nama yabaye gusa bakagaragaza ko bayitumiwemo na Habimana Sylvain ari na we wayiyoboye.

Kugeza ubu Habimana Sylvain ntarafatwa, abaregwa bakaba bumva ko ari we wakagombye kubazwa iby’iyi nama kuko bo ibyo yababwiye ngo babigaragarije ubutabera ngo hakaba harimo n’abumvise ko bagenzi babo bafashwe na bo bakizana kugaragaza uko byagenze n’ubwo hari abatorotse.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuba barasobanuye ibyavugiwe muri iyo nama bidatuma bafatwa nk’abatangabuhamya. Ku rundi ruhande, abunganira abaregwa mu mategeko bo bavuga ko kuba batararuhije ubutabera batanga amakuru yose kuri iyi nama bivugwa ko yari mu izina ry’ishyaka ritemewe mu Rwanda, ngo byakagombye gushingirwaho n’urukiko rukarekura aba bantu by’agateganyo kuko ngo batatoroka cyangwa ngo basibanganye ibimenyetso na cyane ko amakuru menshi ubushijacyaha bufite n’ubundi ngo ari bo buyakesha.

Ubushinjacyaha busaba urukiko kubongerera igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kuko iperereza kuri iki cyaha rigikomeza kuko n’uwabashoye muri ibi bikorwa agishakishwa n’ubutabera.

Abaregwa n’ababunganira basanga nta kimenyetso gifatika ubushinjacyaha bufite cyo gukomeza kugumisha aba abakurikiranywe mu buroko, ngo bakaba bahabwa amahirwe yo gukurikiranwa bari hanze bikurikije amategeko kuko kongera gufungwa indi minsi 30 biri kurushaho kubadindiza kuko abenshi ari abanyeshuri muri kaminuza abandi bakaba ari abarezi.

Abenshi muri bo ni abo mu Murenge wa Nyabirasi muri aka karere, n’ubwo icyaha bakurikiranweho bagikoreye mu murenge wa Kivumu uwakibakoresheje akaba yari avuye i Kigali.