Abantu ibihumbi 50 bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 baracyideembya mu bihugu bimwe na bimwe byo ku migabane ya Afurika n’Uburayi nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibiro ntaramakuru byo ku rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Fondation Hirondelle, Siboyintore Jean Bosco ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana abaregwa gukora jenoside bari hanze y’igihugu yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bumaze gushyiraho impapuro zo gufata abakekwaho jenoside zigera ku 146, kandi ko hakomeje kwigwa no ku bandi benshi baregwa.

Yagize ati “dufitiye icyizere ku mikoranire yacu na bimwe mu bihugu ikibazo kireba. Bitinde bitebuke abantu bakekwaho jenoside bazafatwa. Bagomba kurangiza igihano haba hano mu gihugu cyangwa gusubirishwamo imanza zabo.”

Abenshi mu baregwa icyaha cya Jenoside bari ku mugabane wa Afurika cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambiya nk’uko Ubushinjachaha bubitangaza.

Ku mugabane w’u Burayi abakurikiranyweho uruhare muri jenoside biganje mu Bubiligi, mu Bufaransa n’no mu Buholande.

IGIHE.COM