Umunyeshuri wiga mu ishami rya Business Administration muri Kaminuza ya Mbarara mu gihugu cya Uganda, akurikiranweho icyaha cyo guharabika Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu.

Mucunguzi Rwampakani Vincent w’imyaka 23 y’amavuko, yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu ahitwa Buganda.

Nk’uko urubuga The Daily Monitor rubivuga, hagati muri uyu mwaka Mucunguzi yashyize ahagaragara igitabo yise “imyaka 50 y’urujijo,” aho yavugaga ko Museveni ari umuntu udashobotse.

Uregwa yasabiwe gutanga amande angana n’amashilingi ibihumbi 100, mu gihe urubanza rwe ruzakomeza mu kwezi kw’Ukuboza.

Inkuru y'igihe