Abasirikare babiri baguye mu kurasana hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’igisirikare cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu majyaruguru ya Goma.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Col Olivier Hamuli yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP ko kurasana kwabaye ku wa gatandatu, biturutse ku musirikare wa Congo wambutse umupaka aje kunywera mu Rwanda, abasirikare b’u Rwanda bamuhagaritse yanga guhagarara.

Nyuma yo kwanga guhagarara, igisirikare cy’u Rwanda cyahise kimurasa, arapfa, abasirikare ba Congo nabo bahita batangira kurasa ku basirikare b’u Rwanda, hagwamo umusirikare w’u Rwanda umwe.

Nyamara amakuru mashya umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu atangaza ko atarari ko byagenze.

Umunyamakuru wa IGIHE wakurikiraniye hafi iby’irasana avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko bahawe amakuru n’abaturage ko babonye abasirikare ba Congo 7 b’abakomando baje nk’ intasi barenze umupaka, bavogera ubutaka bw’u Rwanda, batabaza igisirikare cy’u Rwanda.

Mu gutabara ku igisirikare cy’u Rwanda, mu ma saa yine ku wa gatandatu ku itariki ya 3 Ugushyingo, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyabahagaritse banze kirarasa, hagwamo abasirikare ba Congo babiri, umurambo w’umwe barawucikana undi usigara mu Rwanda.

Ku Cyumweru ubwo igisirikare cya Congo ngo cyazaga gutwara umurambo, ngo cyaje gihakana ko atari umusirikare wabo, ariko bamutwikuruye kiramwemera.

Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu avuga ko begereye Umukuru wa diviziyo ya 8 y’igisirikare cya Congo, ikorera mu mu Majyaruguru ya Kivu, ariko yanga kugira icyo abwira itangazamakuru.

Usibye abo basirikare babiri ba Congo barashwe, n’umwe w’u Rwanda wakomeretse, igisirikare cy’u Rwanda cyafashe ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo, birimo imbunda imwe, sharijeri 6 z’amasasu, amasasu 173 n’icyombo.

N’ubwo amafoto y’umurambo w’uwo musirikare atari yagera kuri IGIHE, umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yadutangarije ko yamaze kuwufotora.

Igisirikare cya Congo cyasinye n’u Rwanda ko gitwaye umurambo wabo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyashimiye abaturage , kibasaba gukomeza ubufatanye mu kurinda umutekano.

Kurasana kwabereye muri kirometero 15 mu majyaruguru ya Goma, mu gace karindwa n’abasirikare ba Congo.