Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza “Reuters”, Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, John Rwangombwa yatangaje ko icyemezo cy’ihagarikwa ry’agateganyo ry’inkunga ibihugu bimwe byagiye bifatira u Rwanda ubu nta kibazo riteye ubukungu bw’igihugu, ariko ko rikomeje rikageza mu mwaka utaha wa 2013 ingaruka zatangira kugaragara.

Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sweden n’Ubuhorandi byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda, mu gihe kandi 40 ku ijana by’amafaranga u Rwanda rwakoreshaga mu ngengo y’imali yavaga muri bene abo baterankunga. Rwangombwa yakomeje agira ati “Bakomeje kugumana inkunga bateraga u Rwanda bishobora kuzagabanya umuvuduko w’ubukungu bwacu, mu gihe birenze Ukuboza uyu mwaka batarasubizaho inkunga bahagaritse by’agateganyo.”

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) iherutse gutangaza ko ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 7.87 ku ijana uyu mwaka, umusaruro (GDP) ukazamukaho 9.4 ku ijana mu mwaka w’ubucuruzi urangirana n’ukwezi kwa Kamena buvuye kuri 7.4 ku ijana mu mwaka ushize, ibyo ngo bikazaterwa n’iterambere riteganijwe mu nzego zose.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara kitagize ihungabana rikabije ry’ifaranga nk’ibindi bihugu by’ibituranyi byacyo, gusa ikibazo rufite akaba ari uko gikenera amafaranga menshi ava mu baterankunga aho yageraga kuri 40 ku ijana by’ingengo y’imali.

Kuri icyo kibazo, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko bariho gukorana na Banki y’Isi ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, kugira ngo bagerageze gusobanurira abaterankunga uburyo ikibazo cyifashe, kandi yongeraho ko bateganya ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ingengo y’imali izajya iba igizwe n’amafaranga aturuka imbere mu gihugu gusa.

Ministre Rwangombwa avuga ko mu myaka itanu ishize ingengo y’imari y’u Rwanda yabaga igizwe na 63% by’inkinga ziva hanze ariko ko n’ubwo umubare nyawo w’amafaranga ava mu baterankunga (nominal value) wakomeje kwiyongera, ariko uruhare rw’abaterankunga ku ingengo y’imali rwo rwaragabanutse rukagera kuri 40%.

Rwangombwa akaba yavuze ko niba u Rwanda rwarashoboye kugabanya uruhare rw’inkunga ku kigereranyo cya 23 ku ijana mu myaka itanu, ibyo rwabashije kugeraho mu kuzamura ubukungu ndetse n’ibigo bitagengwa na Leta, bitanga icyizere ko bizatuma umusaruro uva mu misoro wiyongera bityo gutegereza inkunga bikaba byazageraho bikavaho burundu.

Ibi ariko ngo ntibisobanuye ko ubu u Rwanda rudakeneye izo nkunga ngo zirufashe kwiteza imbere kugeza ubwo ruzaba rutakizikeneye. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, PNUD, mu nyandiko ryasohoye kuwa 30 Ukwakira ryemeza ko izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ryagaragaje guhozaho (consistency), ibi ngo byagabanyije cyane ubukene ho 12%, imibare bavuga ko itangaje ndetse ari umuhingo (record) muri aka karere.

PNUD ikaba yaratangaje ko u Rwanda rukeneye gushyigikirwa muri uwo murongo mwiza wo kuzamura ubukungu bugenda bukagabanya ubukene mu miryango y’abatuye igihugu. u Rwanda rukaba rwarahagarikiwe inkunga kubera raporo y’abakozi ba Loni yarushinje gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa.

Abahanga mu bukungu bamwe banenga ibihugu byafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga nk’igihano ku Rwanda kuko niba ari ibihano bagombaga gufata byagombaga kuba ari ibihano bya politiki bitakabaye ibihano bigira ingaruka ku bukungu aho n’umuturage wo hasi yahazaharira.

Abayobozi b’u Rwanda bakaba barakomeje kuvuga ko ibibazo bya Congo rudakwiye kuba rubibazwa kuko ari ibibazo bibareba bitareba u Rwanda. Congo yo ikibazo cy’abayirwanya ikaba yarakomeje kugishyira ku baturanyi ba Uganda na cyane cyane u Rwanda.

Reuters Egide RWEMA UMUSEKE.COM