Budget y’u Rwanda 40% byayo bituruka mu baterankunga, BAD ivuga ko iyi nkunga y’u Rwanda yarufashije gutera imbere mu bukungu mu buryo bwo kwishimira.

Dr Donald Kaberuka uyobora BAD yabwiye Reuters ati: “ Inkunga zagenerwaga u Rwanda zikwiye gusubizwaho byihuse. Ingaruka zaba mbi ndetse no kuzisubiranya bikazahenda cyane tutaretse ko izo ngaruka zagera no ku bukungu bw’akarere.”

“Nta mpamvu mbona yo guteza ihungabana rikomeye ry’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari kuko ubukungu bwa biriya bihugu buregeranye ku buryo igihugu kimwe gihungabanyijwe n’ibindi bibigiraho ingaruka.” Donald Kaberuka

Kaberuka yemeza ko gukomeza gukuraho inkunga ku Rwanda bizagira ingaruka zitaziguye ku buzima, uburezi n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.

Kaberuka kandi yemeza ko u Rwanda nyuma yo kugaragaza iterambere no gukoresha neza inkunga ruhabwa rukwiye gushyigikirwa mu ntego y’iterambere rya 2020 rwihaye.

Uyu muyobozi wa Banki ifite ikicaro i Tunis yavuze ko no mu 2006 yamaganye guhagarika inkunga kuri Ethiopia na Malawi kuko bigira ingaruka ku bukungu no ku baturage b’ibihugu muri rusange kurusha abandi.

Donald Kaberuka wigeze kuba Ministre w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda akaba yemeje ko BAD uyu mwaka izaha inkunga yayo ya miliyoni 45$ isanzwe itera budget y’ u Rwanda.

“ukuyemo Africa y’epfo, mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda nirwo rwari rugiye kuzamura ubukungu ku kigero cya 6,4% mu mwaka utaha. Ntabwo bikwiye gukoma mu nkokora izamuka ry’ubukungu mu gihe tugezemo ubu” Dr Kaberuka.

Reuters

Jean Paul GASHUMBA UMUSEKE.COM