''Uyu mugabo uzwi cyane muri Australia, Senateri Bob Brown kuri iki cyumweru yatangarije Australian Associated Press ko yagombaga kuza mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 12 Ugushyingo ariko ku munota wa nyuma akamenyeshwa ko Visa ye ivanyweho. ''

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda zo zemeza ko kwangirwa kwinjira mu Rwanda kuri uyu mugabo wahoze ari senateri muri Australia byatewe n’uko yatanze amakuru avuguruzanya mu gusaba kwinjira mu Rwanda.

Uyu mugabo wayoboraga ishyaka rya ‘Greens’ muri Australia ngo yagombaga kuza mu Rwanda guha ubufasha ishyaka rya Democratic Green Party. We avuga ko kwangirwa kuza mu Rwanda ari ukuniga demokarasi mu Rwanda ngo kuko iryo shyaka ritavuga n’ubutegetsi mu Rwanda, dore ko ngo ryanangiwe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2010.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda zivuga ko dossier isaba Visa ya Dr Bob Brown itigeze yemezwa, kuko yari ikigwaho nkuko bikorwa no ku bandi bose. Uyu mugabo ngo mu makuru yatanze mu rwandiko rusaba Visa yavuze ko atigeze aza mu Rwanda na rimwe mbere, kandi nyamara ngo hari impapuro zigaragaza ko atari ubwa mbere yari kuba aje mu Rwanda.

Amategeko yo muri Australia yo ngo avuga ko iyo basanze waratanze amakuru atari ukuri mu gusaba Visa, ubuzwa kwinjira muri icyo gihugu mu gihe cy’imyaka itatu. Inzego z’abinjira n’abasohoka mu Rwanda zivuga ko hakiri igihe cyo kuba Senateri Brown yakosora ayo makosa akongera agasaba Visa akaba yayemererwa. Ndetse ko kuba ubu yarayimwe ntaho bihuriye n’ibikorwa bye bya politiki.

Bob Brown arifuza kuza mu Rwanda gufasha ishyaka rya Green party nyuma yo guhura na Frank Habineza muri Senegal muri uyu mwaka, Habineza uherutse kuva mu buhungiro muri Suede aho yari yahungiye mu 2010, akaba ari umuyobozi waryo warishinze mu 2009.

Dr Bob Brown w’imyaka 67 ni umuntu uzwi cyane muri Australia nk’umugabo wa mbere w’umunyapolitiki wari ukomeye (senateri) wemeye ko abana kuva mu 1996 n’undi mugabo (Paul Thomas) bahuje igitsina.

Ifoto iri hejuru ni iya Senateri Bob Brown

Jean Paul GASHUMBA UMUSEKE.COM