Jean Nsengiyera uyobora inkambi ya  Gihemba

Impunzi z’abanyecongo zicumbitse mu nkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi zatangarije Umuseke.com ko ubu nta basore bavayo ngo bajye kurwana ku ruhande rwa M23. Abo basore bakaba bamwe aribo byagiye bivugwa ko ari abanyarwanda boherejwe na Leta y’u Rwanda.

Izi mpunzi zivuga neza ikinyarwanda zinahamaze igihe kinini mu Rwanda zemeza ko iki gihugu atari icyabo, iwabo ari muri Congo, kandi bashyigikiye intambara ya bene wabo igamije kubasubiza mu gihugu cyabo. Umukuru w’inkambi ya Gihembe Jean Nsengiyera yabwiye Umuseke.com ko ubu nta basore bava muri iyo nkambi ngo bajye gufasha M23.

Jean Nsengiyera yagize ati: “ mu gihe iyo ntambara ya bariya bana ba M23 yatangiraga hari imiryango yatashye isubirayo, benshi cyane mu basore bahise bajya gufasha abo bavandimwe bacu. Umenya ari naho baba bibeshya ko ari abanyarwanda bakabeshyera u Rwanda ko rubafasha. Abo rero bagumye yo niyo bakomerekeye cyangwa bafashwe mu ntambara baravuga ngo ni abanyarwanda. Ubu ariko umubare w’abasore dufite hano ntuhinduka ntabacyijya gufasha M23.”

Uyu muyobozi w’inkambi yavuze ko abasore bari mu nkambi batabona ibyangombwa by’inzira bibasubiza muri Congo, cyereka gusa bafashe umwanzuro wo gutaha HCR ikaba yabibafashamo.

Umusaza Kanyamibwa w’imyaka 65 utuye muri iyi nkambi yadutangarije ko nubwo abo bavandimwe babo (M23) bari kurwanira uburenganzira bwabo, ubu nta bufasha bundi bafite bwo kubaha uretse kubasengera.

Kanyamibwa ati: “ abana twasizeyo ubu nibo bari gufasha M23, ni abasore kandi barishoboye. Hano i Gihembe nta basore bahava ubu ngo bajyeyo. Abagiye bagiye cyera batashye.”

Muri iyi nkambi Jean Nsengiyera uyiyobora yabwiye Umuseke.com ko ubu bugarijwe cyane n’ikibazo cyo kubyara abana benshi, avuga ko hari aho usanga umwana w’imyaka 15 cyangwa 16 baramaze kumutera inda.

“ Usibye abana benshi ba nyina ntibanatubwira ababateye amada, ubu duhangayikishijwe n’uwo mubare munini w’abana bavuka buri gihe. Ikindi kandi SIDA yariyongereye cyane hano mu nkambi kubera ubusambanyi impamvu nta yindi ni uko ntacyo gukora gihari” Jean Nsengiyera.Usibye ibyo bibazo abatuye muri iyi nkambi basaga ibihumbi 21 ngo bugarijwe n’imvura ibanyagira kuko isakaro (shiting) ry’inzu zabo rishaje cyane, bakaba basaba HCR cyangwa undi wese wakwifuza kubafasha kugira icyo akora.

                                          Iyi ni inkambi ya Gihembe

Source: Umuseke