Abagore babiri bemera ko batekereje uko babona amafaranga ku bitaro bya Gitwe babibeshyeye ko byabavuye nabi ubundi bikabaha ingurane mu mafaranga. Ni nyuma y’uko hari inkuru ivuzwe cyane ko hari umugore ibi bitaro byasize ‘compresse’ mu nda ubwo yabagwaga ikamumaramo umwaka.

Mu nkuru ebyiri zasohotse mu masaha 48 (kuwa 15 na 17 Mutarama uyu mwaka),Mukamugenzi Grace wo murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango yashinjaga ibi bitaro kumusigamo ‘compresse’ ubwo yabyaraga akayimarana umwaka mu nda. Naho Mukakarisa Immacule we ashinja ibi bitaro ko byamurangaranye ubwo yabyaraga, umwana agapfa ndetse ngo akanaharwarira indwara yo kujojoba.

Abaganga bo ku bitaro bya gitwe babwiye Umuseke.com ko ibyo aba bagore bashinja ibitaro bakoraho atari byo kuko nka Mukamugenzi Grace we bidashoboka ko wamarana ‘compresse’ umwaka wose mu nda. Kuwa gatanu tariki 18 Mutarama uyu mwaka, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Ibitaro bya Gitwe ndetse n’abahagarariye Police bagize inama yarimo n’aba bagore.

Mukakarisa Immaculee na mugenzi we muri iyi nama bemeje ko ibyo bakoze byose bari bagamije gushaka amafaranga mu bitaro bya Gitwe kuko ngo bifitiye ubukene, bakabimenyeshe itangazamakuru ngo ribafashe kugirango bimenyekane maze baregere indishyi. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bigendera ku mahame y’Idini ry’Abadventist buvuga ko butiteguye kujyana aba bagore mu nkiko, ariko nundi wese ushakira indonke ahadashoboka nko kwa muganga yabyihorera kuko nta nyungu wabibonamo.

Jean Damascène NTINYUZWA UMUSEKE.COM/Ruhango