Hashize iminsi bivugwa ko hari amanama anyuranye yakoreshejwe i Rukara muri gahunda ngo yo gushyira kuri lisiti abanyarukara banyuranye bagiye Arusha gushinjura Mpambara Jean ,wari bourgoumestre wa Komini Rukara 1994 , na Mugenzi Justin wari perezida wa PL akaba na minisitiri w'ubucuruzi. Mu mpera z'umwaka ushize mu Ugushyingo ni bwo Abacikacumu bakoreshejwe inama ku mucuruzi witwa Nzaramba mwene Rwabutogo.

Inama ikaba yaragombaga kunononsora ibyaha bazashyira ku malisiti y'abo bantu ngo byoherezwe mu Bushinjacyaha bw'ibihugu barimo ,dore ko ngo baba babarizwa mu Bufaransa Malawi, Canada na Mayotte.Iyo nama yayobowe na Ruburika Gerard,afatanije na canon Butera bafatanije n'umukozi wa Minisiteri y'ubutabera ngo ushinzwe gukurikirana abakoze Génocide bari hanze! Muri iyo nama kandi bahise basaba abayirimo kugerageza kubona byanze bikunze amafoto y'abo bantu. Hemejwe ko umucikacumu ubona ifoto y'umwe muri abo bashakishwa ahita ahabwa 200.000 frw na ho uyimuhaye bakamuha 100.000frw. Nyuma y'inama rero nibwo abacikacumu bahise batangira gushakisha amafoto y'abo bantu.

Murumva ko niba abo bahigwa ari 10 uwari kuzibona zose yari gukuramo akayabo.Abahutu benewabo rero bamwe barangwa n'inda yagutse barazitanze birira cash!!!!Hari umwe bahise babona ifoto ye y'ubukwe ari na Mme we baba ari yo bohereza muri interpol!! Ni akumiro!! Mwitondere rero kumenya abo muha amafoto yanyu n'abo mubona mu birori birukira gufotora abantu nta mpamvu.Mu kwa cumi na kabiri rero ni bwo ngo ayo madosiye ya mbere yagejejwe kuri interpol.Bamwe muri abo bashakishwa rero bene wabo bari mu Rwanda bagerageje kubabwira ko Abacikacumu barimo kuvuga ko bagiye kubagarura mu Rwanda barabisuzugura ngo ni ibihuha. None ngaho police zo muri ibyo bihugu barimo nka France ngo yatangiye kubafata ibabaza ibyaha bakoze muri Genocide. Kandi igitangaje ni uko koko ya foto yahise itangwa y'ubukwe y'umwe mu bahigwa ari yo iri kuri interpol. Ntibyoroshye rero ngo n'utakwishe aragukerereza!

Museminari (DHR)