Uyu ni Ndashimye Bernardi ari mu nama yakoreshejwe na Twagiramungu Faustin mu Bufaransa aje gushaka abazakira Kagame mu rugendo yateguraga gukorera muri icyo gihugu (2011).

Maze iminsi nsoma ibyagiye bivugwa ku nyandiko( comments) yasohotse ku rubuga IGIHE.com ku byerekeye niba bikwiye ko u Rwanda rukomezanya na Kagame nyuma ya manda ze ebyiri bintera kwibaza niba abanyarwanda bazi igihugu cyabo. Naje ariko gusesengura amasaha comments nyinshi zasohokeyeho nsanga inyinshi zarandikiwe hanze y’u Rwanda ndetse zimwe muri zo byasaga n’aho zakanditswe n’umuntu umwe ugenda ahindagura amazina. Byumvikana rero ko zanditswe n’abantu bashobora kuba bashaka kujijisha abo basangiye igihugu cyangwa bashaka kubatsindira ibitekerezo byabo.

Hagati aho ariko iriya nyandiko yanatumye abantu aho bari hatandukanye batobora bagatanga ibitekerezo binyuranye kuri uriya mukoro wari warahawe abanyamuryango ba FPR, gusa ariko ubu n‘abanyarwanda bandi bakaba bawugereje. Uko kunyurana kw’ibitekerezo ndetse rimwe rwose ugasanga bihabanye kwanteye kwibaza niba abanyarwanda bose bazi neza u Rwanda rwabo cyangwa se niba barubona kimwe. Nibajije byinshi nahinira mu mvugo ebyiri zishushanya. Hari abo wabwira uti “Umugayo si ukuraswa ahubwo umugayo ni ukuraswa ugatega ikico”. Kuraswa ntawe ubyanga kuko urasa ni we ubigena. Gusa iyo ubona uguhiga yafoye icyo uba usigaranye ni ukuzibukira ngo ataguhamya mu kico. Birumvikana rero ko igitangaza ari ukubona uwo bafora berekezaho agatega ikico. Hari n’abandi wakwibutswa ko “kizira gucira umugisha”.

Muri iyi nyandiko nifuje kugira icyo mvuga ku ihame ry’izungura ry’ubutegetsi muri rusange (1), nsobanure iby’abavuga ko Kagame adakwiye kurenza 2017 akiyobora u Rwanda (2), nsobanure iby’ababona Kagame akwiye kuzirenza(3) hanyuma mbone kwanzura(4).

1. Kuzungura ubutegetsi mu mateka muri make

Mu bihe bitandukanye henshi ku isi gusimburana ku butegetsi byabaye ngombwa kandi bihabwa umwanya mu mitunganyirize y’ubutegetsi kubera impamvu zinyuranye. Muri izo mpamvu iy’ingenzi ni ukuba ari uburyo bwo gukumira kurwanira ubutegetsi kugira ngo abatagishaka runaka uyu bategereze igihe cye ko kirangira aho kumuvanaho ku ngufu, n’izindi zinyuranye. Ibi byatumye habaho mu bihugu byose mu bihe binyuranye by’amateka yabyo uko izungura ry’ubutegetsi rikorwa.

Ni gutyo mu Rwanda rwo hambere habagaho abiru batashoboraga gutatira ibanga babikijwe ry’uzima ingoma umwami amaze gutanga. Ababashije gusoma ibitabo byanditswe na Padiri Akexis Kagame ndetse babashije kurushaho gucengera ibyajyanaga n’izungura ry’ubutegetsi, cyane cyane uburyo ubwoko bubyara abazima ( kwima) ingoma bwagenwaga n’ibindi byakorwaga nyuma y’itanga ry’abami. Iyo usomye Alexis Kagame mu nyandiko “ Le code ésothérique” cyangwa ugasoma Jan Vansina mu gitabo “Le Rwanda ancien : Le Royaume Nyinginya” iby’ingenzi ubasha kuvanamo ni uko : Uko ingoma ihereza indi byabaga byarateguwe n’ubwo nta nyandiko byabaga byanditsemo ariko byabaga biri mu mabanga y’abiru batashoboraga gutatira igihango bamena ibanga babikijwe cyangwa barihindura. Ikindi uvanamo ni uko izungura ry’ubutegetsi ryitaga iteka ku masomo yavaga mu mateka y’u Rwanda uko yabaga abitswe mu mitwe y’abacurabwenge ( ni gutyo amazina nka Ndahiro yaciwe mu mazima y’abami). Ikindi uvanamo ni uko uzayobora yategurwaga mu buryo yarerwaga.

Si mu Rwanda rwa kera gusa kandi na n’ubu ibihugu bigifite Abami itegeko nshinga ryabyo riba rigena uburyo ibikomangoma bikurikirana mu kwima ingoma. Si no mu buyobozi bw’ibihugu ndetse n’ubw’amadini nka Kiliziya gatolika usanga amategeko ( droit canon) asobanura uko Papa usimbura undi atoranywa ndetse byananirana bakabisengera bakagera n’aho bacunga icyerekezo cy’umwotsi bisa nko gutombora uzamusimbura. Ibi byose icyo bishimangira ni uko isimburana ku buyobozi bukuru ari ikintu cyitonderwa, kidahubukirwa kandi kikagira ibyo kigenderaho byanditse. Impamvu si n’iyindi kandi ni uko iteka intambara yo kurwanira ubutegetsi yisasira imbaga aka wamugani ngo aho inzovu zirwaniye hapfa ibyatsi.

Ni gutyo rero n’igihe u Rwanda rwahabwaga ubwigenge Repubulika igasimbura ingoma ya cyami nyuma y’amatora yo ku wa 25 nzeri 1961, kimwe no mu bindi bihugu, u Rwanda rwaruhuye abiru maze mu kwezi kwakurikiye iby’uko izungura ry’ubutegetsi rigenda byandikwa mu itegeko nshinga. Iryo tegeko nshinga Perezida Kayibanda yashatse ko rivugururwa ku itariki ya 18 gicurasi 1973 ubwo ryahindurwaga kugirango azabone uko yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora yari ateganijwe muri Nzeri 1973, maze Habyarimana amutungura amukuraho igihe kitageze.

Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yahagaritse itegeko nshinga, asesa inteko y’abadepite ndetse benshi arabafata arabafunga bagwa muri gereza. Ibyemezo mu mizo ya mbere yabifatanye n’itsinda ry’abasirikari bafatanije ryiswe Komite y’Amahoro n’Ubumwe bw’Igihugu. Kuva 1973 kugeza 1981 igihugu cyabayeho nta tegeko nshinga kigenderaho mbese kiyoborwa uko abyumva. Hagati aho muri 1975 yari yarashyizeho MRND ari ryo shyaka buri munyarwanda wese yagombaga kubamo kuva avutse kugera apfuye nta mahitamo afite.

Muri 1981 , Itegeko nshinga ryasubijweho ariko riza ritagena umubare wa manda Perezida Habyarimana watoranywe na ryo ashobora kwiyamamariza. Muri 1991, itegeko nshinga ryasimbuye iryari ririho ryanditswe ku gitutu cy’Intambara y’Inkotanyi n’amashyaka yarwanyaga Habyarimana, ihame rya manda ebyiri ryagiyemo ndetse rigumaho no mu masezerano ya Arusha.

Muri 2003 hatowe Itegeko Nshinga tugenderaho ubu rishimangira mu ngingo yaryo ya 101 ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7 ishobora kongerwa rimwe gusa kandi ko uko byagenda kose nta muntu n’umwe wemerewe kwiyamamariza manda zirenze 2.

Ngayo mbese amateka ahinnye y’izungura ry’ubutegetsi mu Rwanda kuva ku ngoma ya Gihanga wa Mbere Ngomijana kugeza ubu unyuze ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana. Magingo aya ari na bwo abanyarwanda bamaze iminsi bungurana ibitekerezo ku kibazo cyo kumenya niba u Rwanda rukwiye gukomezanya na Kagame nyuma ya 2017 cyangwa niba rukwiye kuyoborwa n’undi. Hari ababona kuvugurura iriya ngingo bifite icyo byamara (2) hakaba n’abasanga byanagira icyo byakwangiza (3). ibi byose tugiye kubinyuramo mbere yo kugera ku musozo(4).

2. Abasanga Kagame akwiye kugenda

Abasanga Perezida Kagame akwiye kugenda nyuma ya 2017 iyo ubateze amatwi barimo ingeri nyinshi.

Hari abasanga u Rwanda atari akarwa muri iyi si ahubwo ari igihugu kiri mu ruhando rw’amahanga bityo ngo bikaba byaba byiza u Rwanda rugiye rukora ibyo abandi bakora kuko usanga n’ubwo nta masezerano mpuzamahanga abigenga ariko ibihugu bitari bike bisa nk’ibyumvikanye ko ubiyobora atarenza manda 2 kuzirenza bigafatwa nko kwikanyiza . Si byose ariko kuko hari ibihugu birimo n’ibikomeye nk’u Bwongereza usanga nka Margaret Tatcher yaratorewe manda 3 hagati ya 1979 na 1990 ubwo yeguraga, cyangwa se Franklin D. Roosevelt wategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika manda zigera kuri enye hagati ya 1933 na 1945. Ndetse no muri iki gihe mu gihugu gisanzwemo demokarasi nka Argentine impaka zirakomeza kureba niba niba umugore ukiyoboye neza atakwiyamamariza manda ya 3 habanje kuvugururwa itegeko nshinga.

Abasanga Kagame atakomeza ngo yiyamamarize manda ya 3 barimo abasanga ngo mu gihe atarahigamira undi wamusimbura abanyarwanda batazigera bamenya niba koko ntawundi wabasha kuyobora u Rwanda nkawe cyangwa kumurenza. Ndetse muri aba hari n’abongeraho ko Perezida Kagame ari umuntu ushobora kunanirwa , kumugara cyangwa kubura ubuzima kandi yaba atakiyobora u Rwanda ntiruhereko ruzima bityo akaba nta mpamvu yo kuvuga ko u Rwanda rutamufite rutabaho kuko n’ubundi rutazamuhorana. Abasanga u Rwanda rutakomezanya na Kagame nyuma ya 2017 impamvu bavuga n’ubwo batazihuza ntibanazihurireho barazigwije. Hari n’abavuga mu mvugo isanzwe inarimo ikintu cyo kuregeza no koroshya ibintu ngo” hajyeho n’undi nawe turebe”, “ Igihe yaririye nareke n’abandi barye”, “ na nyina w’undi abyara umuhungu”. Muri abo boroshya ibintu hari n’abadatinya kuvuga ngo “nareke hajyeho undi hanyuma nibimunanira abone kugaruka !”. Hari ndetse n’abandi basanga yagenda ariko bakanga kwirengera ibyo bavuga maze impamvu zabyo bakazimwitirira bavuga ngo “niwe wabyivugiye avuga ko imyaka 7 ya kabiri iramutse irangiye adafite umusimbura yaba yaratsinzwe none nahame kuryo yavuze”.

Abandi nabo mu buryo bw’ubuhendabana bakongeraho impuhwe nyinshi ngo “none se koko kweli muzehe wacu tumureke abe nka Kaddafi, abe nka Mugabe, abe nka Gbagbo, tumureke koko ataradukosereza maze ejo azandurire muri manda ya gatatu maze ikosa rimwe rizimye izina rye ? Aba barusha nyina w’umwana imbabazi twizere ko batabivugishwa n’impuhwe za bihehe !

Muri iki gika tuvuze abasanga Kagame atakomeza uko babivuga ariko ntituvuze ikibibatera turaza kukigarukaho mu musozo ariko mbere yaho reka tunarebe abasanga yakomeza uko babisobanura(3).



Buri wese akwiye gufata icyemezo agendeye ku cyatuma ibyagezweho bidasenyuka

3. Hari abandi basanga kureka Kagame ngo agende byaba ari ugucira umugisha.

Ibi byatangiye kugaragara ubwo Perezida Kagame yasabaga abanyamuryango kubitekerezaho yumvikanisha ko n’ubwo atatererana u Rwanda ariko byamugora gufata icyemezo bamusaba ari benshi cyo gukomezanya nawe. N’ubwo ibivugwa mu itegeko nshinga bari babizi ariko benshi babaye nk’abakibyumva maze si ukugaragaza impungenge bivayo.



Bamwe bamwibutse bayobowe nawe inzira yo gutaha nka Musa muri bibiliya. Bamwibutse haba mu buryo yayoboye urugamba rwarwanywe n’abana b’imigiriri barwanisha imbunda nto, batagira ibibatunga n’imiti ibavura bagatsinda ingabo zibihemberwa zirwanisha imizinga kandi zishyigikiwe n’abarwanyi kabuhariwe b’abafaransa.



Bamwibutse bagera mu gihugu cyasahuwe amasanduku yacyo y’ifaranga kugeza ku gihugu gitangwaho urugero mu muvuduko w’ubukungu. Bamwibutse mu ntsinzi nyinshi u Rwanda rwagwije rukagira ijambo akarubera umugabo amahanga ahururira kugisha inama. Muri uko kwibuka ibyo bigwi bose bakitsa ijwi bibaza niba haboneka vuba aha undi nkawe.



Abandi bamwibutse bagaruka mu gihugu bari barahunze gihora bakagiheba bakireba bazi ko kitazongera guhumeka ituze. Abandi bamwibutse afata ibyemezo biremereye nko kuvana mu mazu y’amabohozanyo abo bahungukanye ngo asubizwe beneyo. Ibyemezo bikomeye nko kuvanaho ibyahombyaga Leta nk’amazu ya leta, amamodoka ya Leta, telefoni za leta n’ibindi byakomaga ku nyungu z’abakomeye ukibaza uwabivanaho aho yava. Abenshi bongeye kwibuka kandi ahaguruka akajya gusaranganya ibikingi byari byarikebewe n’ibikomerezwa ndetse bimwe ntibitinye kumenesha rubanda. Aba bose bakibaza niba Umuyobozi nk’uyu udasanzwe u Rwanda rwamwohereza muri pansiyo akiri umusore.



Abandi ariko batekereje bijimije mu buryo busa nka philosophie bakavuga bati ariko ubundi niba koko twigenga nk’abanyarwanda ko tumukeneye, aramutse abitwemereye undi wabitubuza ninde ? Abandi na bo bati ntawuhindura ikipi itsinda, ko atuyoboye neza akaba ntawinuba kuki atakomeza ? Abandi bo bakagera rwose n’ubwo bibatera kwibaza iryo hame rya manda ngo zitagomba kurenga 2 bati kuki tubishatse ko itegeko nshinga ari iryacu rikaba ritanditse mu mabuye tutarihindura ? Aba bakanatanga n’ingero z’ibihugu isi yose itangaho urugero nka Singapore yakoze ibitangaza mu iterambere ikabasha gukuba inshuro17 ubukire bwa buri muturage iyobowe na Lee Kwan Yu imyaka 35 yose ndetse n’ubu ikaba iyobowe n’umuhungu we Lee Hsien Loong. Uretse na Singapore ya kure kandi no hafi ahangaha ufashe urugero rw’igihugu kiri mu biri ku isonga muri Afurika gitangwaho urugero muri byinshi ari cyo Botswana wasanga kibikesha kudahindagurika kw’imiyoborere yacyo kuko cyayobowe na Seretse Kama kuva 1966 kugeza 1984 hanyuma Masire atorerwa gatatu kukiyobora kuva 1984 kugeza 1998 none ubu kiyobowe na Ian Kama kuva 2008 ari we wahoze ari Visi perezida wacyo akaba n’umuhungu wa Perezida wacyo wa mbere. Izi ngero bakaziheraho bagaragaza ko ahubwo iyo umuntu akora neza akenera ubumenyi, ubushake ariko agakenera n’igihe cyo kunoza no gusoza ibyo yatangiye. Kudahindagura bijyana no kudahuzagurika bituma iterambere ryihuta.



Abashyigikira ko Kagame yakomeza babanza kuraranganya amaso barangiza bagatega ibiganza babaza bagenzi babo bati ariko koko uwo wundi muvuga arihe ? Kandi koko wabareba aho bicaye aho n’amakoti n’ama CV( imyirondoro) yavamo ibitabo ugaheba. Abashyigikiye ko yakomeza bavuga byinshi birimo iby’ingenzi nk’ubutwari bwe, ubunyangamugayo bwe, ubushishozi bwe, kureba kure kwe, gushirika ubute kwe, kugira umutsi kwe, kutavangura n’ibindi ndetse bakanongeraho n’ibishingiye ku marangamutima nk’abakunda igihagararo cye, abakunda uko asubiza amahanga iyo avogereye u Rwanda, abakunda iyo mu nama mpuzamahanga ahururiwe n’abanyamakuru bose mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bigunze, abakunda uburyo u Rwanda rwaretse kuba agahugu rukaba igihugu n’ibindi byinshi.



Aba bose iyo ubateze amatwi ugeraho ukibaza wa mugani uko bizagenda muri 2017. Ukibaza niba Kagame azatinya za ‘batagira ngo’ akima amatwi abamushishikariza gukomeza . Ugeraho ukanibaza niba azafata icyemezo mbere cyangwa ku munota wanyuma. Ugeraho ukibaza muri aba bose ufite ukuri. Ibi ni nabyo tuvugaho mu kwanzura (4) kuko bikeneye kandi bikwiye isesengura rinoze.



4. Mu gusoza.

Abatabona kimwe uko u Rwanda rukwiye kuyoborwa nyuma ya 2017 hari byinshi bahurizaho. Muri byo hari ukuba ubuyobozi bwa Paul Kagame bwarabaye indashyikirwa. Ikindi ni ukuba byinshi mu bitangaza igihugu cyagezeho n’ubwo byakozwe n’abanyarwanda, Paul Kagame yabigizemo uruhare runini cyane ndetse bimwe akabyikorera. Kuva rero abantu babona kimwe ibi bintu 2 by’ingenzi n’ibindi babiganiriyeho babibona kimwe baramutse babonye umwanya wo kubiganiraho. Birasaba gusa isesengura ryuzuye ridacagase.



Iryo sesengura riradusaba kubanza kumenya ikintu kimwe cy’ingenzi. Kumenya igihugu cyacu. Hari uwavuze ngo iyo impumyi ikabakabye ikagera aho igafata urukuta igira ngo ifashe impera z’isi ! Iyo abantu bavuga ngo Paul Kagame aho atugejeje ni heza yakoze byiza ahasigaye n’undi yakomeza baba bagaragaje ko batazi u Rwanda rwabo neza. Aba ni abitiranya conjuncture (present juncture) na structure. Ni abitiranya koroherwa no gukira. Hari byinshi byashoboraga gutuma u Rwanda nk’igihugu rusibama ku ikarita y’isi. Muri byo twavuga nko kuba ubwicanyi ndengakamere bwarubayemo bwaratumaga abanyarwanda bazahora mu guhora bidahera. Twavuga kandi kuba u Rwanda ari igihugu gituwe n’abantu nibura 30% by’igitsina gabo bigeze gufata intwaro kandi bakennye. Twanavuga ndetse no kuba u Rwanda rufite umubare w’abademob usumba uw’abasilikari no kuba abantu barwaniye igihugu bakanakimugarira batarabohoye igihugu cy’igikire ngo kibagororere bose icyarimwe ariko bakaba batuye batuje batararikira kwihereza.



Ibi bibazo byose n’ibindi bisa nka byo biracyahari kandi kuba bidasenya u Rwanda habaye ah’igitsure cya Kagame umugabo w’ijabo n’ijambo afite mu nzego z’umutekano. None ngo n’undi wese RPF yabishinga yakomeza. Undi wese koko ?

Ni nde wundi se wari kubuza abaminisitiri n’ abajenerali kwiba nk’uko byabaye akarande muri Afurika atari uwo Imana yahaye kutararikira ubukire ngo abe yiba no kudatinya kwiteranya. Ubu se koko tujye aho twirarire tuvuge ko dufite abanyarwanda benshi bashobora gukomeza ? Hari aho bigera ugasanga gukomeza kwa Kagame bifitanye isano no kubaho no gukira kw’igihugu. Ibihugu bya Afurika bingahe bitunze amasumo bikanacukura peteroli ariko bikaba biri mu icuraburindi ? Kuba mu Rwanda umuriro waka ubutazima ukaba ukomeje gukwizwa mu byaro se ugira ngo ni ubukire dusumbya ibindi bihugu ? Oya icyo tubasumbya ni umuyobozi uzi gufata icyemezo kandi agakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Nigeze kubivuga haruguru ko mu bifuza ko yagenda harimo n’abandi bifuza ko agenda ngo u Rwanda rworohe kurushaho barubashe. Aha ni naho mbwira abatumva uwo mutego nti “ariko se koko baturase dutege ikico ?” Nta no gushidikanya ko iriya kamere ye yihariye hari abo yabereye inzitizi ikomeye y’inzira y’ubusamo bari bizeye yo kurusahura cyangwa kurubonamo izindi ndonke.

Perezida Kagame si umusaza uhirita nka Kaguta, Kaddafi na Mugabe bityo abagereranya ibye na bo baribeshya. Manda ye izarangira afite imyaka 59 araye ari bugire 60.

Iyo umurebye mu gihagararo ni umusore mu bandi. Icyo asumbya abandi si ubwenge bwo mu bitabo ubu buhahwa ni kamere ( special character) ye yihariye yafashije u Rwanda muri byinshi. Muri iyo kamere yewe harimo n’iy’ubukana yihariye arikobwafashije u Rwanda kuko butuma atihanganira igisambo icyo ari cyose kabone n’iyo cyaba kiri iwe mu mbere. Iyo kamere yihariye irimo iy’ubunyangamugayo butuma atihanganira ruswa, ataba igikoresho cy’uwo ari wese, atashukishwa ikuzo, kandi ntarangazwe n’iby’isi.

Muri iyo kamere yihariye harimo kumesa kamwe ntavange imirimo akiyegurira kuyobora igihugu atagira ikimuhuza n’ikimurangaza habe no guhuga na rimwe.

Muri iyo kamere yihariye harimo kandi iyo kutavirira icyo yiyemeje. Ibi si mu ntambara za gisirikari gusa, ahubwo no mu bikorwa by’iteramabere. Ni gutyo ikibazo cy’ibura ry’amazi akigereje kandi yiyemeje ko amazi y’urubogobogo azaturuka Mutobo mu birunga azakwizwa abanyarwanda bose kabone n’iyo byatwara ibya mirenge.

Muri iyo kamere hari iyo gushira amanga (audacity) yagiye agaragaza mu buryo yahangaye ubucamanza bwa mpatsibihugu kandi akabubuza ijambo muri Afurika kimwe n’uburyo atigeze atatira na gato imbere y’imyanzuro y’amwe mu mahanga ku Rwanda mu kibazo cya Congo. Aha ni na hahandi koko umuntu agera akibaza ati “ariko se koko muri 2017 tuzacire umugisha ngo batagira ngo ?”

Harya ngo ni byiza ko agenda kuko n’ubundi Imana yamuhamagara ? None se igihe itaramuhamgara kuki adukundiye tutamubyaza umusaruro ?

Harya ngo gukomeza kwaba ari ukwikanyiza no kudasiga umurage wa demokarasi ? Demokarasi si baringa ! Demokarasi ni ubwoko bw’imitegekere y’igihugu iha ijambo rikuru kandi rya nyuma abaturage mu gufata ibyemezo ku buryo bayoborwa no ku bindi bireba ubuzima bw’igihugu cyabo. Demokarasi rero izirana n’imigani , imvugo na za kirazira bikumira impaka ku miyoborere y’igihugu. Simbona impamvu igihe abanyarwanda babyifuje, batabihatiwe bagasaba ko imiyoborere y’igihugu cyabo iba gutya itaba gutya. Ubuse abanyarwanda bifuje ko Repubulika isimburwa na Cyami bikaba ntiyaba ari demokarasi ? Kuki se twabishidikanyaho kandi muri 1961 barashyizeho Repubulika ngo isimbure Ubwami ? Aha icyo nshaka kuvuga ni uko igihe abanyarwanda babishatse ndetse bakajya ku karubanda bakabisaba nk’uko batangiye kubigaragaza, ikintu cya mbere dukwiye kwemera ni impaka kuri icyo kibazo, icya kabiri ni ugukemura impaka muri demokrasi byaba ngombwa bigaca muri referendum. Ushobora kubyanga wenyine ni Perezida Kagame kuko ntawamuhatira kwiyamamaza atabishaka, ariko nabwo ntiyakoma imbere abanyarwanda igihe bahagurukiye kuvuga ko igihugu cyabo bifuza ko kiyoborwa n’ushobora kwiyamamaza ubuziraherezo cyangwa kugeza inshuro runaka.

Abavuga ko manda zitagomba kurenga 2 kuki batibaza impamvu zitagomba kurenga 3, 4 cyangwa imwe ? Igisubizo ni uko byanditse mu itegeko nshinga. Amategeko se ntateganya uko itegeko nshinga rihindurwa ndetse ngo anateganye uko ingingo ziremereye nka ziriya zo mu itegeko nshinga zishobora guhindurwa muri demokarasi ? Ibyo byose se byubahirijwe ikibazo cyaba ikihe ?

Abatinya ko amahanga yaduha akato inkunga zikarushaho gufungwa bemera ko ayo mahanga yari akwiye kuba yubahiriza ihame mpuzamanga rya right of nations to self determination cyangwa droit des peuples de disposer d’eux memes ? Amahanga abyivanzemo se uwaba abaye umunyarugomo yaba nde ?

Demokarasi se ni ukubaho uko undi ashaka cyangwa ni ukubaho uko abenshi mu banyagihugu babigennye ?

Ni amahirwe atagereranywa kuba ikibazo cy’uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya 2017 gitangiye kuganirwaho ubu. Ibi biragaragaza ko Perezida Kagame yiteguye kumva icyo abanyarwanda bamubwira, biragaragaza ko nta mugambi wo kuzingitirana abantu ku munota wanyuma. Ni amahirwe atabaho yo kugirango abanyarwanda tubiganireho aho turi hose tuzafate icyemezo cyatuma muri 2017 umurongo mwiza igihugu kirimo ukomeza, ibitaragezweho bikomeza gukorwa kandi igihugu ntigihungabane na gato.



Ntabwo nimye agaciro ibitekerezo by’abasanga Perezida Kagame yari akwiye gutanga inkoni y’ubushumba muri 2017 ndetse njye nongeraho ko byari kuba mahire iyo bishoboka. Ariko ndareba uru Rwanda rukanshisha. Ndarureba nkababwa ! Ndarureba ngatinya ko rwagwa mu maboko y’umudabagizi cyangwa umuntu usanzwe nka jye nawe dushobora gushaka gutinda mu makoni mu byo dukora maze abazimu bakarusubiza aho rwahoze. Ndarureba ngatinya akajagari katuma izi ngabo zirebera zicecetse (la grande muette) zarambirwa zikabyivangamo nk’uko byagiye bigenda mu bihugu bimwe bya Afurika. Mfite n’ikizere ariko cy’uko abanyarwanda atari abana, ko atari ba batibuka, ko atari ba mutima muke wo mu rutiba kandi ko bafite igihe cyo kuzabona formule ibanogeye yo guhuza izi mpungenge z’ibice byombi. Ni nayo nyandiko ubutaha nemereye abasomyi b’IGIHE.com aho tuzarebera hamwe uburyo demokarasi, icyubahiro cy’igihugu bishobora guhuzwa n’inyungu zacyo.

Source : igihe.com