Ku itariki ya 19 Mutarama 2013 nibwo Nsengiyumva Jean Bosco utuye mu Murenge wa Ruhuha yafashwe n’abaturage ajyamwa kuri station ya polisi ya Ruhuha, nyuma yo kumanura cash power y’umuriro wa EWSA ku nzu y’umupolisi AIP Emmanuel Nzeyimana iri mu Mudugudu wa Kagasera, Akagali ka Kindama Umurenge wa Ruhuha.

Mu kugera muri kasho, kubera ko Nsengiyumva yari asanzwe azwiho amahane kubera ko ngo afite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yaba aterwa n’ibiyobyabwenge afata, ntabwo yafunzwe mu buryo busanzwe ahubwo yafunzwe aziritse amaboko n’amapingu ariko ntihagira umwitaho ngo amureberere nk’uko bikorerwa umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe iyo hemejwe ko azirikwa.

Aya mapingu yaje kumukanyaga ndetse amuca ibikomere ku maboko byatumye amaraso yifunga ntiyatembere mu bice by’amaboko byerekeza no ku biganza. Muganga wamugezeho bwa mbere aho yari afungiye ni Umubikira Liberata Muragijemaliya uyobora Ikigo Nderabuzima cya Ruhuha yadutangalije ko yamugezeho agifite amaboko ariko afite ibikomere gusa intoki zari zitarabora.

Yagize ati ”Ubundi ntabwo umurwayi yigeze aza ku bitaro, ahubwo barampamagaye musanga aho afungiye ariko nsanga arenze ubushobozi bwacu mpita mbaha impapuro zimujyana ku bitaro bya Nyamata, hari ku italiki 22 Mutarama 2013 ariko yari atarageza aho abora kandi ntibyari kuba ngombwa ko amaboko bayaca.”

Nsengiyumva ntiyagize amahirwe yo kugezwa kwa muganga kuri iyo tariki ahubwo Polisi ya Ruhuha yamumaranye ikindi cyumweru, ari nako ibice by’amaboko amaraso atarakigeramo bibora gahoro hagoro.

Yaje kugezwa kwa muganga ku Bitaro bya ADEPR Nyamata ku itariki ya 28 Mutarama 2013, nabo bamwohereza ku Bitaro by’i Ndera ahakunze kuvurirwa abafite uburwayi bwo mu mutwe. Ageze i Ndera ngo basanze batamubasha basaba ibitaro ko byamusubirana bikaba nza bikamuvura agakira amaboko.

ADEPR Nyamata nayo yaje kumwohereza muri CHUK ari naho bafashe umwanzuro wo kumuca amaboko kuko yari yaramaze kubora nta garuriro. Kugeza ubu hafunze abapolisi batatu barimo uwari Commandat wa Polisi yu Ruhuha, ushinzwe abafungwa ndetse n’uwari ushinzwe iperereza muri iyo station ya Polisi.

Uyu Nsengiyumva waciwe amaboko asanzwe ari inkeragutabara ndetse ngo ashobora no kuba yarigeze kuba mu mutwe w’abasirikali barinda Umukuru w’Igihugu ndetse ngo yakurikiranye amasomo ya gikomando. Yafatwaga nk’umuntu uhungabanya umutekano mu Murenge atuyemo ariko akabiterwa n’ikibazo cyo mu mutwe ahanini ngo yaterwaga no kunywa ibiyobyabwenge.

Abavandimwe ba Nsengiyumva bavuga ihohoterwa yakorewe kugeza aho acibwa amaboko ryari ryagambiriwe n’abapolisi barimukoreye. Bakaba banemeza ko ingaruka z’ibimubayeho byose zatewe n’uko uwo yangirije ari Umupolisi mugenzi wabo.

__Source: Umuryango.com UMUSEKE.COM__