Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo ku karengane gakorerwa u Rwanda hashingiwe ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Komisiyo idasanzwe iyobowe na Dr Senateri Bizimana Jean Damascene yasabye ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga guhagarika akarengane bikorerera u Rwanda.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara nyuma y’aho ku itariki ya 12 Ukwakira 2012, hasohotse raporo z’impuguke z’umuryango w’abibumbye zivuga ko u Rwanda rufite uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwatanze ibisobanuro ariko byirengagizwa nkana ndetse bituma bamwe mu baterankunga bagendeye kuri izo raporo bahagarika zimwe mu nkunga bahaga u Rwanda.

Ku bw’izo mpamvu, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagurukiye kumenya neza imiterere y’icyo kibazo niko gutumiza Minisititi w’Ingabo Gen. Kabarebe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (yari akiri John Rwangombwa) ngo bagire icyo babivugaho.

Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe muri icyo kiganiro, (hari ku itariki ya 04 Ukuboza 2012). Inteko Rusange y’Imitwe yombi yasanze ari ngombwa kugicukumbura ku buryo buhagije, nuko ku itariki ya 07 Ukuboza 2012, ishyiraho Itsinda rishinzwe gusesengura impamvu zituma ukuri kuvugwa n’u Rwanda ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Kongo kutemerwa n’amahanga.

Kuri uyu wa 6 Werurwe nibwo Dr Senateri Bizimana Jean Damascene n’itsinda rye bagaragaje iyi raporo bamaze amazi asaga abiri bakora. Nk’uko byagarutsweho muri iyi raporo y’amapaji 160 ngo u Rwanda rukorererwa akarengane n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga kandi rurengana.

U Rwanda ruzira ibibazo rutateye

Nk’uko iyi raporo ibivuga ngo abantu bose bikoma u Rwanda bakavuga ko ibibazo biri muri Congo biterwa n’u Rwanda kandi iki kibazo gishingiye ku mateka yaranze iki gihugu kuva kera cyane mu mwaka w’1884-1885.

Aha Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe ubwo ibihugu by’Afurika byaterwaga imirwi hari ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo Intara za Masisi n’ikirwa cy’Idjwi byari byometswe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo ibyo bice byajyanwaga muri Congo hagiyeyo abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse ngo uko imyaka yakomeje kugenda yicuma niko abo bantu bavuga ururimo rw’ikinyarwanda bagiye bateshwa agaciro ndetse bakabangamirwa bikomeye.

Dr Bizimana yavuze ko muri Congo bigeze gutora itegeko riha ubwenegihugu abo banyekongo bavuga ikinyarwanda, ariko byaje kuba iby’ubusa kuko kuwa 29/06/1981 abadepite batoye itegeko ribambura ubwenegihu, gusa ngo uwari Perezida yanze kurisinya kuko yabonaga ko rizateza amacakubiri.

Ntibyarekeye aho kuko akarengane n’ivangura bikorererwa abavuga ikinyarwanda byakomeje kuburyo no mu mwaka w’1991 ubwo i Kinshasa habaga inama yiswe “Conference National” abavuga urwo rurimi basohowe shishi itabona.

Ikibazo cyanze gukemuka ahubwo kigaba amashami

Uku kudaha agaciro abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byakomeje kugenda bikurura umwuka mubi haba ku butegetsi bwa Mobutu ndetse na Désiré Kabila.

Abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomeje guharanira uburenganzira bwabo ndetse hagenda havuka imitwe itandukanye irimo za RCD, CNPD n’iyindi, gusa ikibazo ngo cyakomeje kuburirwa umuti nk’uko Dr Bizimana yabigarutseho muri iyi Raporo.

Ibi ni nabyo ngo byaje gutuma haba amasezerano yabaye kuwa 23 Werurwe 2009, CNDP igirana amasezerano na Congo ariko nayo ntacyo yagezeho; ibi byanatumye havuka umutwe witwa M23 umaze iminsi uhanganye na Leta iyobowe na Joseph Kabila.

Basabwe kureka kwikoma u Rwanda

Mu myanzuro ikubiye muri iyi raporo yatangajwe uyu munsi, itsinda ryayikoze ryasabye inzego zitandukanye kwita ku kuri kwateye ikibazo aho guhora bashaka kugereka ibibazo ku Rwanda barurenganya.

Iri tsinda ryasabye Akanama k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi gukora ubushakashatsi bwimbitse ku gitera intambara yo muri Congo, kunoza uburyo bashyiraho impuguke zoherezwa muri Congo no gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere yabo; kuko byagaragaye ko abiswe inzobere batari bashoboye. Ibyo ngo bigaragazwa n’uko abantu batatu kuri batandatu bari bagize itsinda ryasohoye raporo yavugaga ko u Rwanda rwafashije M23 batari bujuje ibisabwa.

Ako kanama kandi kasabwe gufatira ibihano impuguke zako zitubahiriza amategeko zimena amaganga, kwamagana ivangura rikorerwa abaturage ba Congo cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

Iri tsinda ryanasabye Akanama k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi guhindura abagize itsinda ry’inzobere za Loni bashinzwe gukora ubushakashatsi muri Congo kuko ngo barimo abantu babogamye kandi banga u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame.

Iri tsinda ryanasabye ako kanama kureka gushingira kuri raporo z’imiryango nka Human Right Watch, Amnesty International n’iyindi kuko baba bishakira inyungu aho gushakakira akarere amahoro.

Mu byasabwe ibihugu by’amahanga bitandukanye harimo: Kubahiriza amasezerano y’ubutwererane bifitanye n’u Rwanda, kwitondera inyandiko zose zisebya u Rwanda, kudahagarika inkunga zigenerwa u Rwanda kuko ziba zigamije kuzamura ibikorwa by’amajyambere n’ibindi.

Muri iyi myanzuro kandi, imiryango mpuzamahanga yasabwe kwirinda gusebya u Rwanda no kurukomanyiriza mu byo batangaza, kureka gukoresha no gukorana n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda n’Abanyekongo bagamije gusebya u Rwanda. Iyi miryango kandi yasabwe kwirinda kugura amakuru n’ubuhamya babanje gutanga amafaranga cyangwa izindi ndonke nk’uko bagiye babikoma mu myaka ishize.

Mu bushakashatsi bakoze, abagize iri tsinda bifashishije inyandiko zitandukanye zirimo raporo zagiye zikorwa n’imiryango mpuzamahanga yaba iya Leta n’itari iya Leta ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, bifashishije kandi impuguke zinyuranye ku kibazo cy’umutekano n’amahoro muri aka Karere, bifashisha abatangabuhamya n’inzego zagiye zigira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo.

Abagize iri tsinda banagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira n’abantu batandukanye barimo abayobozi, abahohotewe, MONUSCO n’abandi.

Daddy SADIKI RUBANGURA UMUSEKE.COM