Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyatangiye kuvugwaho byinshi no gushyushya imitwe ku buryo budasanzwe mu kwezi k’Ukwakira 2009, ubwo Leta y’Agatsiko yasabaga Bwana Antonio Guterres, Komiseri Mukuru wa HCR, ko yashyira mu bikorwa ingingo z’amasezerano ya Jeneve (Convention de Genève de 1951) zivuga uko abantu bamburwa ubuhungiro (Clauses de cessassion) bagasubira kugengwa n’igihugu cyabo. Icyo Leta y’Agatsiko yashakaga ngo ni uko Abanyarwanda bose bahawe ubuhungiro n’abakiri mu nzira zo kubuhabwa bacyurwa mu Rwanda ngo kuberako ibyo bahungaga byarangiye, u Rwanda rukaba rwarabaye igihugu gitekanye kandi cy’intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu !

Icyo gihe HCR yashubije Leta y’u Rwanda ko igiye kuganira n’abarebwa n’icyo kibazo bose bityo bakarebera hamwe uko impunzi z’Abanyarwanda zacyurwa ahagana mu kwezi k’Ukuboza 2011.

Guhera icyo gihe, Agatsiko gafite uburambe mu gushyushya imitwe katangiye gukwirakwiza impuha n’ibinyoma, kakavuga ku maradiyo no mu bitangazamakuru bikabogamiyeho ko icyemezo cyarangije gufatwa, ko impunzi zose z’Abanyarwanda zigiye gutahurwa mu Rwanda, ko ndetse izizanga gutaha zizatakaza ubwenegihugu bwo kuba Abanyarwanda !

Bibaye ngombwa ko tugaruka kuri iki kibazo kuko gikomeje gutera umutima uhagaze benshi mu mpunzi z’Abanyarwanda bakeneye kumenya neza uko iki kibazo giteye mu by’ukuri n’uko bacyifatamo. Reka tugerageze gusubiza ibi bibazo bitanu abatari bake bahora bibaza.

1.Ese ni ryari umuntu wari warahawe ubuhungiro afatwa nk’utakiri impunzi (Clauses de cessassion)?

Umuntu ahabwa sitati y’impunzi zigengwa n’umuryango mpuzamahanga (Protection internationale) kubera ko yavuye mu gihugu cye ahunze itotezwa rikozwe ahanini n’abategetsi bacyo hashingiwe ku bwoko, idini, ibitekerezo bya politiki….Umuntu umaze guhabwa sitati y’ubuhunzi atangira kugengwa n’amategeko mpuzamahanga areba impunzi, n’amategeko yihariye y’igihugu cyamuhaye ubuhungiro.

Amategeko ateganya uko umuntu ahabwa sitati y’ubuhunzi n’uburenganzira bujyana nayo ashingiye ahanini ku Masezerano mpuzamahanga y’i Jeneve arebana n’ikibazo cy’Impunzi (réfugiés) n’abatagira ubwenegihugu bw'igihugu na kimwe ku isi (apatrides) yashyizweho umukono mu mwaka w’1951. Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, n’u Rwanda rurimo, bigomba kuyitwararika, bikirinda kuyavuguruza no kunyuranya nayo.

Ayo masezerano kandi ni nayo ateganya inzira 6, umuntu atakazamo sitati y’ubuhunzi. Muri izi nzira, enye za mbere zireba impunzi isanzwe, ebyiri zanyuma zireba abatagira ubwenegihugu bw’igihugu na kimwe ku isi (Apatrides).

Bityo rero izi nzira 6 nizo zonyine (exhaustivité) zambura umuntu sitati y’impunzi (Soma Convention de Genève du 28 juillet 1951, relative au statut des réfugiés entrée en vigueur le 22 avril 1954, Ch.I, art. 1 ; C) :

(1)Iyo uwari impunzi ahisemo ku bwende bwe kongera kugengwa n’amategeko y’igihugu cye.

Urugero : ushobora gukomeza kuba mu mahanga (résidence) ariko ukajya uhabwa ibyangombwa n’igihugu cyawe.

(2)Iyo uwari impunzi aronse ubwenegihugu bw’ikindi gihugu bityo agatangira kugengwa n’amategeko yacyo.

(3)Iyo uwahoze ari impunzi asubiye kwiturira mu gihugu cye cyangwa igihugu yari yarahunze.

(4)Iyo impamvu zose zatumye umuntu ahabwa ubuhungiro zikuweho, igihugu cyagutotezaga kikarushaho kuyoborwa neza.

Urugero : nk’iyo ubutegetsi bw’igitugu buhirimye, hakajyaho ubutegetsi bwa demokarasi bwubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu bose.

(5) Iyo uwari waratakaje ubwenegihugu yongeye kubusubirana.

(6) Iyo havuyeho ibitotezo byose byatumye uwari usanzwe atagira ubwenegihugu asaba ubuhungiro.

Iyo Agatsiko kigaruriye u Rwanda gashaka guhatira HCR kwambura Abanyarwanda sitati y’ubuhunzi kugira ngo bacyurwe ku kingufu karabanza kakazenguruka amahanga kabeshyabeshya ko mu Rwanda ari amahoro, ko kahagaritse jenoside, ko nta midugararo iri mu gihugu, ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa 100%, ko iterambere rikataje buri muturarwanda wese akaba yaravuye mu bukene ! Ngo ntacyatuma Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba impunzi kandi iwabo ari amahoro !

2. Ese Leta y’Agatsiko ifite ububasha bwo gutegeka HCR n’ibihugu byaduhaye ubuhungiro kutwirukana ?

Ntabwo bishoboka, ubutegetsi bwica twahunze sibwo bwanatanga amategeko yo kuducyura. Koko tuzi uko Agatsiko kacyuye abantu mu myaka y’1996-1998 ku ruhembe rw’umuheto, benshi bakaraswa imirambo yabo ikaba icyandagaye mu mashyamba ya Kongo, mu nzuzi n’imigezi….Abashoboye kugacika mugahungira mu bihugu by’Afurika , Ubulayi , Amerika n’Aziya... nimumenye ko mufite amahirwe yo kurengerwa na HCR ndetse n’ibihugu bibacumbikiye. Leta ya Kagame nta bubasha ibafiteho ! Icyo ishoboye ni ugukwiza impuha no gutanga za ruswa hirya no hino, kugira ngo Abanyarwanda bayihunze bahohoterwe, iyo bari mu buhungiro. Mube maso, mujye mumenya kwivugira no kwirwanaho.

3. Ese Leta ya Kagame ishobora kwambura ubwenegihugu impunzi z’Abanyarwanda zizanga gutaha mu Rwanda uyu mwaka ?

Muri iryo shyushyamitwe rikomeje gukorwa n’Agatsiko , hari aho abamotsi bakavugira bagiye bigamba (ariko bishuka) ngo « Leta y’u Rwanda izakoresha Cessassion clause » ! Bagasa n’abashaka kumvikanisha ko impunzi z’Abanyarwanda zizanga gutaha muri uyu mwaka w’2013 zizamburwa ubwenegihugu nyarwanda (déchéance de nationalité) ! Ngira ngo iki gikangisho nicyo cyateye benshi ubwoba. Mu by’ukuri nta bubasha Leta y’u Rwanda ifite bwo kutwambura ubwenegihugu bw’u Rwanda ! Uretse natwe n’abamaze imyaka isaga 30 iyo za Bugande n’ahandi, bagarutse mu gihugu cyabo bakitwa Abanyarwanda , none dore nibo bagitegeka. Ikibazo si uko bategeka u Rwanda, agahinda ni uko bategekesha igitugu cyubakiye ku kinyoma, iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu. None dore bariho baratorongeza abandi benegihugu buri munsi , nk'aho imyaka bamaze mu buhungiro ntacyo yabigishije !

Amategeko y'u Rwanda rugenderaho abivugaho iki ?

Mu ngingo yaryo ya 7, Itegeko Nshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe, rikemura izo mpaka ku buryo bweruye rigira riti: « Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ».

Naho ingingo ya 19 y’Itegeko Ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda ikungamo igira iti :« Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko. Icyakora umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ». Bivuze ko uwo Leta ya Kagame yakwambura ubwenegihugu nyarwanda ni uwabusabye akabuhabwa ( naturalisation), kandi nawe ntawapfa kubumwabura uko yiboneye kose !

Abaterwaga ubwoba n’impuha basubize umutima mu gitereko, kuba Agatsiko katabagirira nabi ngo bashiremo umwuka si uko kabakunze ahubwo ni uko nta bushobozi bundi kabafiteho !

 
4. Ese koko HCR yafashe umwanzuro wo kwambura impunzi z’Abanyarwanda bose sitati y’ impunzi , uyu mwaka ?

Icyo cyemezo ntacyo HCR yigeze ifata. Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda kiracyaganirwaho. Ubu ngubu amahanga yose yarangije kumenya isura nyayo y’ubutegetsi bw’Agatsiko, niyo mpamvu ibihugu by’Ubulayi na Amerika byafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika imfashanyo zagenerwaga Leta y’igitugu ya Paul Kagame. Ntawe rero uyobewe ko iyo Leta itoteza Abenegihugu, igafunga ndetse ikanica abanyapolitiki batavuga rumwe nayo kimwe n’abanyamakuru bigenga banze kuyivuga ibigwi itagira.

HCR rero siyo itazi ko impunzi z’Abanyarwanda zikeneye ko ubutegetsi bw’Agatsiko bubanza kuvaho kugira ngo zitahe mu Rwanda. Ubutegetsi bw’Agatsiko nibuvaho mbere y’ukwezi kwa kamena 2013, impunzi z’Abanyarwanda zizihutira gusubira mu Rwatubyaye nta n’ugombye kubihatirwa !

5. Hakorwa iki kugira ngo hatagira impunzi z’Abanyarwanda zikomeza guhohoterwa n’ubutegetsi bw’ibihugu bizicumbikiye ?

Amashyirahamwe agera kuri 28 yo mu Bulayi, Amerika n’Afrika yarangije gushyikiriza HCR na Loni Memorandum ikubiyemo impamvu zerekana ko impunzi z’Abanyarwanda zidashobora gutaha mu Rwanda muri iki gihe, kuko ubutegetsi bw’igitugu bwazimenesheje bukiriho kandi bukaba bukomeje umugambi mubisha wo guhohotera abenegihugu ndetse n’Abanyekongo . Amaraporo menshi yakomeje kwerekana ukuntu ubutegetsi bwa gashozamvururu bwa FPR bukomeje gutuma Abanyarwanda benshi bahunga, naho Abanyekongo batagira ingano bakicwa urw'agashinyaguro, abarokotse bagateshwa ibyabo.

Abanyarwanda b’impunzi aho bari hose bakwiye kuba maso, bagakora twa Komite tubavuganira, bagakomeza gusobanurira ubutegetsi bw’ibihugu bibacumbikiye uko Agatsiko gahonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Mwitinya abategetsi, nimubegere mubasobanurire uko mubayeho, mubamenyeshe ingero za bamwe murimwe bagenda bahohoterwa, muterane inkunga ntimubeho nka banyamwigendaho. Abafite ubutunzi mugoboke abamerewe nabi, mbese mufashanye nk’abasangiye ikibazo.

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya kagame nayo akwiye gukomeza kwita ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, akazivuganira uko ashoboye kugira ngo zidahohoterwa .



Umwanzuro

(1)Nk’uko HCR yari yaratangaje ko icyemezo cyo gucyura impunzi mu Rwanda kizafatwa mu kuboza 2011, nyamara ntigifatwe, no muri Kamena uyu mwaka (2013) nta cyemezo cyo kubangamira impunzi z’Abanyarwanda kizafatwa !

(2)Nta we uba impunzi asetse. Ubu Abanyarwanda benshi bamaze kumva neza ko kubura igihugu cyakubyaye ari ukubura byose ! Icyo impunzi zifuza si ukuguma mu mahanga , icyihutirwa ni uko ubutegetsi bubi bw’Agatsiko bwahinduka cyangwa se bugahirikwa : Abanyarwanda bakabaho batewe Ishema n’igihugu cyabo, abagihunze bagatahuka bemye, badasesera, badacunaguzwa !

(3) Niba bibaye ngombwa ko impunzi z’Abanyarwanda zamburwa sitati y’ubuhunzi, muri uyu mwaka wa 2013, byaba byiza habanje abahawe ubuhungiro mu buryo bw’uburiganya, ni ukuvuga abadafite icyo bahunga kigaragara kuko ari abo mu nda y’ingoma !

Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rihamagarira Abanyarwanda bose kurigezaho amakuru ku miryango y’abategetsi birirwa batoteza rubanda mu gihugu, nyamara bo bakohereza abana babo i Bulayi no muri Amerika, bahagera bagasaba ubuhingiro babeshya ko batotezwa n’ubutegetsi. Iyo bene abo bamaze guhabwa sitati y’impunzi bayikoresha bihindura INTORE kabuhariwe, bakajya birirwa bateragiza impunzi z’ukuri zasohotse mu gihugu kubera ububisha zagiriwe n’abategetsi b’u Rwanda. Ntabwo dushobora gukomeza kwituramira cyangwa ngo twihanganire ubuziraherezo ko abo bana b’ingoma ngome batwara imyanya (cota) yagenewe impunzi zifite icyo zihunga, hanyuma ngo bagerekeho no kwirirwa biyemera, bacuruza ibinyoma, bahungabanya umutekeno w’impunzi zikeneye kwiberaho mu mutuzo nyuma y’akaga zahuye nako gaturutse kuri FPR-Inkotanyi.

Nitumara kumenya amakuru ahagije kuri izo « mpunzi baringa », tuzategurira buri wese idosiye igaragaza uko yahawe ubuhungiro mu buryo bw’uburiganya maze dusabe ibihugu byabakiriye nk’impunzi ko byabambura sitati y’impunzi (annulation du statut de réfugié) , bagasubizwa mu Rwanda kuko n’ubundi ntacyo bahunga !

Ufite amakuru kuri bene abo bantu yayohereza mu maguru mashya akoresheje iyi aderesi ya email : ishemaparty@yahoo.fr cyangwa akatwandikira akoresheje urubuga www.ishemaparty.org, mu kadirishya kitwa « Twandikire ».

(4)Ariko ikiruta byose ni uko abagize Agatsiko bakumva bwangu ko gutorongeza no gutoteza abenegihugu nta cyo bimaze, bakarekera aho kwishuka ko aribo Banyarwanda bonyine, bagacisha make bakaganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, bagashakira hamwe ibisubizo byatuma Abanyarwanda bose babana mu Rwababyaye, bataryamirana kandi badashyamirana.

Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.



Padiri Thomas Nahimana Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema