Ubuzima bw’umuntu kuri iyi si bugirwa n’ibyemezo binyuranye . Utazi kwifatira icyemezo ntashobora kubaho mu bwigenge kuko nyine abamufatira ibyemezo aribo bamukanira urumukwiye ! Rwose imibereho yacu igengwa n’ibyemezo dufata cyangwa abandi badufatira ! Imigendekere myiza cyangwa mibi y’igihugu nayo ituruka ku byemezo bifatwa n’abategetsi cyangwa na rubanda . Abategetsi bashobora gufata icyemezo cyo gukora ibifasha abaturage cyangwa ibibahima. Icy’ingenzi muri ibyo byose ni uko umuntu yemera kwakira n’ingaruka z’ibyemezo afata, zaba zishimishije cyangwa se zikarishye.



Biragaragara ko Agatsiko kamaze imyaka 19 ku butegetsi mu Rwanda kafashe ibyemezo byinshi muri aya mateka aheruka y’U Rwanda.Reka twibukiranye bimwe muri byo.

(1)Agatsiko kafashe icyemezo cyo gutangiza intambara taliki ya 1/10/1990 kandi kabona neza ko iyo ntambara yagombaga kurimbura Abanyarwanda bakabakaba miliyoni.



(2)Icyemezo cyo kwica Perezida Habyarimana Yuvenali kandi ubwo karangije kubara n’ingaruka mbi nyinshi icyo gikorwa cy’iterabwoba kizagira ku gihugu muri rusange no kubenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi ku buryo bw’umwihariko.



(3)Icyemezo cyo kwica abantu benshi cyane bahamagawe mu nama, aho FPR yanyuze hose.



(4)Icyemezo cyo kurimbura Abahutu bari mu nkambi i Kibeho.



(5)Icyemezo cyo gutera inkambi za Kongo hagamijwe kurimbura impunzi.



(6)Icyemezo cyo gutoteza no gufunga Abanyarwanda bose banenga imikorere mibi y’ubutegetsi bw’Agatsiko harimo abanyapolitiki n’abanyamakuru.



(7)Icyemezo cyo gusenya amazu bwite y’abaturage ngo ni uko ari nyakatsi hagamijwe guhisha inyerezwa ry’ inkunga Leta yari yaraherewe kububakira amazu meza y’amabati.



(8)Icyemezo cyo kurandura imyaka y’abaturage kugira ngo bahatirwe guhinga ibyo inganda z’Agatsiko zishaka, kibonere ibifaranga byinshi naho abaturage nibashaka bicwe n’inzara na bwaki .



(9) Icyemezo cyo gukenesha abantu nkana hakoreshejwe kubambura amasambu yabo no kubaca imisoro, amahooro, amakoro…by’urudaca.



(10)Icyemezo cyo kwirukana abana ba rubanda mu ishuri no kubabuza kwiga, ibyo bikanyuzwa muri gahunda yo kubima buruse n’inguzanyo hagamijwe gucupiza mwene ngofero no guha amahirwe yose abana b’Agatsiko gusa, ngo mu myaka itaha azabe ari bo bonyine bakomeza guheza igihugu mu kiziriko cy’ingoma y’igitugu .



(12)Icyemezo cyo gukenesha abacuruzi batari abo mu nda y’ingoma hakoreshejwe Rwanda Revenue Authority ibaca imisoro irenze igipimo, akabendereza kugeza isubije ku isuka abo Agatsiko kadashaka.



(13)Icyemezo cyo kubaka urukuta rw’amategeko arenganya rubanda, za Gereza zikaba zuzuye Abenegihugu bahimbiwe amadosiye bazira gusa ko bize amashuri cyangwa ko bafite imitungo…



(14)Icyemezo cyo kwiba amajwi mu matora ku buryo nta muntu utorerwa umwanya mu nzego z’ubuyobozi uretse umukombambehe w’Agatsiko .



(15)Icyemezo cyo guhindura urubyiruko abashomeri n’inzererezi , kuko akazi gahabwa abo mu nda y’ingoma gusa abandi bagatereranwa , bakaba basigaye barahindutse nk’intama zitagira umushumba.



(16)Icyemezo cyo kwirukana abaturage mu mujyi wa Kigali ugaharirwa abaherwe, Abanyamahanga n’abo agatsiko kikundiye gusa.



(17)Icyemezo cyo gutindahaza mwarimu kugira ngo ajye yirirwa yiruka inyuma y’icyo gushyira mu nda abure umwanya wo kumurikira rubanda, abereka inzira y’ukwibohoza ku ngoma y’igitugu cy’Agatsiko.



(18) Icyemezo cyo gutikiza Abihayimana barimo abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994, kugira ngo abihaye Imana bashye ubwoba bibagirwe ubutumwa bashinzwe bwo kuba abahanuzi no kuvuganira abarengana..



(19)Icyemezo cyo kudashyingura amagufa y'Abatutsi bazize jenoside yo mu 1994 ahubwo akanikwa mu nzibutso, akavangwa n'aya bamwe mu Bahutu bishwe na FPr kandi yose akitwa ay'Abatutsi ! Ni agashinyaguro gusa !



(20) Icyemezo cyo kubuza Abahutu gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo bishwe na FPR , kugeza ubwo n'Abepiskopi baguye i Gakurazo bimwa uburenganzira bwo gushyingurwa muri katedalari zabo nk'uko umuco karande wa Kiliziya gatolika ubiteganya.



(21)N’ ibindi byinshi bisa n’ibyo….



Nk’uko bigaragara , ibyemezo byose Agatsiko gafata bifite icyitarusange bihuriraho : Guhima rubanda rugufi. Niyo mpamvu ubutegetsi bw’Agatsiko bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu !



II. Ese Abenegihugu bo bazafata ICYEMEZO ryari?



Biratagaje kubona ubutegetsi nk’ubu bubereyeho guhima rubanda gusa , bumara imyaka 19 abaturage batarisuganya , ngo bafate ICYEMEZO cyo guhagurukana impirita ngo babuhirike, bugende nk’ifuni iheze ! Icyo cyemezo kiri mu bushobozi bwacu , si amakabyankuru.



Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryiyemeje gukora ibishoboka byose ngo rihagurutse Abenegihugu kugirango bafate ICYEMEZO cyo gusiba burundu ikimwaro cyo kuyoborwa n’ubutegetsi bwiyemeje kugira nabi gusa ! Kandi tuzabigeraho mu gihe kitarambiranye.



Icyemezo Abanyarwanda bagomba gufata ni kimwe gusa ! Buri wese muri twe, atagombye kurebera kuri mugenzi we, nabanze yibaze iki kibazo : “njyewe ku giti cyanjye natanga iki kugirango nshyigikire bidasubirwaho uru rugamba rwo guhirika aka Gatsiko kagiye kumarira Abanyarwanda ku icumu ?”



Nusanga hari umuganda watanga , fata ICYEMEZO kandi uhite ugishyira mu bikorwa : Tanga inkunga yawe, yaba nto, yaba nini .



Nusanga ntacyo ufite watanga, habe n’igice cy’idolari , hita umenya urwego urimo : Kuba umunyabwoba ukihisha mu mwobo kandi urugamba rwaremye bingana no kuba IKIGWARI n’INGAMBANYI ku itabaro!



Ibi kandi bikwiye gusobanuka neza : Gufata icyemezo cyo kudafatanya n’Abiyemeje kurwanya Agatsiko kabangamiye rubanda bikomeye bisobanura ko uba warangije guhitamo gushyigikira ubutegetsi bw’Agatsiko, wabikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, byose nibyo kimwe ! Kutarwanya Agatsiko ni ukugatera inkunga ikomeye. Uwituramira imbere y'akarengane kagirirwa rubanda aba ari ku ruhande rw'abarenganya abandi !



Na none kandi byumvikane neza, gushyigikira urugamba rwo kwibohoza ku ngoma y’igitugu cy’Agatsiko si ugutanga amafaranga gusa! Ushobora no gufata umwanya wo gusengera intwari ziyemeje gutabara mu b’imbere; ushobora no gufata umwanya wo gusobanurira abana bawe, umuntu umwe cyangwa benshi mu bashyigikiye Agatsiko ukamwumvisha ko akora nabi bityo akaba agomba kureka gukomeza gutera inkunga ubutegetsi burenganya rubanda….



Umwanzuro: Fata ICYEMEZO



(1)Wowe Mucuruzi, uhora wiyuha akuya ariko ugasa n’uruhira Agatsiko kakurya ibyawe katabiruhiye kandi ntibikabuze kugucundaho ayikoba, fata icyemezo : Tanga icyacumi, ushyigikire Opozisiyo kuko ariyo yonyine izafasha Abanyarwanda kwibohoza.



(2)Wowe ufite "Entreprise" uzafata icyemezo ryari ? Aho guhora utanga amafaranga ya buri munsi wigura ku Gatsiko kandi ntibikabuze kukujujubya, fata icyemezo kimurikiwe n'ubushishozi maze ushyigikire ibikorwa bya Opozisiyo ku buryo bugaragara , ejo uzabone igihugu gituje uzakoreramo business yawe mu mutuzo, ntawe uguhagaze hejuru .



(3)Wowe rubyiruko wateshejwe kwiga kuko Leta y’Agatsiko igufata nk’utari umwenegihugu, fata icyemezo kidakuka: injira muri Batayo y’amahoro y’Ishyaka Ishema, utange umuganda wawe muri gahunda yo kuzana impinduka nziza mu buyobozi bw’igihugu cyakubyaye. Amahirwe angana ku bana bose b’u Rwanda nibikubere impamvu(cause) wamenera n’amaraso yawe.



(4)Wowe wagizwe umushomeri kandi utabuze ubwenge n’amabako byo kugira umurimo ufite akamaro wakora, fata icyemezo simusiga : kwirirwa uryamye siwo muti, emera ufatanye n’abandi guhangamura inzitizi zikubujije kubaho nk’abandi . Ibyemezo bibi by’Agatsiko nibyo byonyine byagukozeho ! Haranira ko hajyaho ubutegetsi bufasha rubanda kwigiramo ubuzima .



(5)Wowe warenganyijwe n’Inkiko z’Agatsiko : uyobewe se ko “uwigize agatebo ayora ivu ?” Fata icyemezo kitajegajega cyo gushyigikira abarwanashyaka bashaka gukuraho ubutegetsi bubi burenganya rubanda bagashyiraho Ubuyobozi bwubakiye ku mahame ya demokarasi isesuye.Nubigiramo uruhare , bizashoboka.



(6)Wowe mwarimu wahinduwe gakweto kandi wirya ukimara kugirango u Rwanda rw’ejo ruzabeho neza : aho ntugosorera mu rucaca niba urera abatazakura kuko agatsiko kabamira batararenga umutaru ? Fata icyemezo ntangarugero ko kuva uyu munsi ugiye kuva hasi ugacengeza muri abo bana n’ababyeyi babo ko Abenegihugu twese tugeze igihe cyo GUFATA ICYEMEZO cyo guhaguruka tukajya muri Opozisiyo yubaka , tugafatanya n’Ishyaka ISHEMA guhangamura ubutegetsi bw’ AGATSIKO kahinduye u Rwanda nk’akarima k’umwihariko wa bake.

Nidufatanya tuzatsinda, Abajya inama Imana irabasanga.



Padiri Thomas Nahimana, Wafashye Icyemezo-ndakuka cyo gutanga umuganda we mu Ishyaka Ishema.