Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku ngingo za politiki usanga hari abazibazaho. Muri zo harimo ibivugwa ku bibazo bya Congo birimo umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa ; ku birebana n’itahuka ry’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze ; uko bizagenda nyuma ya manda ya kabiri ya Perezida Kagame mu 2017. Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame isomo u Rwanda rwaba rwarakuye mu kuba mu minsi ishize rwarashyizwe mu majwi ku bibazo bivugwa mu Burasirazuba bwa Congo byanatumye amahanga aruhagarikira inkunga.

Perezida Kagame yamusubije ko atari ibintu byinshi rwabikuyemo kuko atari ubwa mbere bibaho, ati ’’Mu by’ukuri ni ibintu bike. Si ubwa mbere u Rwanda ruhura n’ibibazo cy’abatumva ibirebana n’Uburasirazuba bwa Congo, nta n’ubwo ari ubwa mbere inkunga yahabwaga u Rwanda ihagarikwa kubera byo, aha rero Abanyarwanda bakaba barabashije kubyigobotora. Naho ibihano muvuga byafashwe bishingiye kuri raporo y’inararibonye z’Umuryango w’Abibumbye, aho u Rwanda rutigeze runamenyeshwa ibyo byemezo bishingiye ku bihuha ndetse n’ibirego by’abantu batazwi."

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibazo kireba u Rwanda ari FDLR, ati "Ni byo koko hari aho ibibazo bya Congo bitureba mu rwego rw’uko ari igihugu gicumbikiye hafi imyaka 19 Interahamwe n’abasirikare basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside mu 1994 kandi kugeza n’ubu tuvugana batarashirwa, bagifite inyota yo gukomeza akazi batangiye. Ariko ibyo bibazo byakagombye gukemurwa n’igihugu cya Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Ibi rero bisa nk’aho nyuma yo gutsindwa, bateganyije ko u Rwanda rugomba kwishyura ; ntabwo tubyemera rero.’’

Umunyamakuru yanamubajije niba ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ku Rwanda zararuhungabanyije. Perezida amusubiza ko u Rwanda rwakomeje kubaho, ati ’’Oya, ntitwabuze icyo dukora. Turabizi neza ko inkunga itangwa ku bushake bw’uyitanga cyangwa uyihagarika ku mpamvu ze bwite. Twarabyamaganye, kandi twafashe ingamba, ku bibaza ntacyo bimaze.’’

Umutwe wa M23 ureba Congo

Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni ibirebana n’umutwe wa M23, ubwo yabazwaga niba yemera ko bigoye kwemera ko inyeshyamba za M23 zifitanye isano n’u Rwanda.

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati ’’Bigoye kuri bande ? ku bantu bahisemo kwirengagiza ukuri, bagatangaza raporo zibogamye ? Ntibashake kutwumva ? M23 ntabwo ari ikibazo cyanjye, ni ikibazo cya Guverinoma ya Congo. Kuki abantu bishyizemo M23 ? Hari izindi nyeshyamba ziri muri Congo, bigaragara ko zidafite uwo zishishikaje.’’

Abatavuga rumwe na Leta bataha mu Rwanda

Ibindi bibazo Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame n’ibirebana n’itahuka ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, aho yamubajije niba abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nka Faustin Twagiramungu, Paul Rusesabagina, Emmanuel Habyarimana n’abandi… nibaramuka batahutse mu Rwanda batazashyirwa imbere y’ubucamanza, maze Perezida Kagame asubiza agira ati : ’’Nibyo narabivuze rwose ko bashobora kuzagaruka kandi hari ibigomba kubahirizwa, ibindi ni akazi kabo n’ak’ubucamanza bw’u Rwanda.’’

Umunyamakuru yanabajije Perezida Kagame niba yiteguye kuba yashyikirana nabo, amusubiza ko nta mishyikirano ihari. Perezida Kagame yagize ati ’’Imishyikirano y’iki ? Icyo bashaka mu magambo make ni ubutegetsi, ubwo butegetsi kandi ntabwo nzabaha igihe cyose bidaciye mu nzira nyayo igenwa kubugeraho, ntacyo kumvikana nabo gihari.’’

Umunyamakuru yanagarutse ku irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu buhungiro, nyamara mu gihe kitarengeze ku kwezi nta buhunzi ku Munyarwanda buzongera kubaho mu mahanga, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryabyemeje. Bamwe muri bo bashyigikiwe na Kinshasa ivuga ko nta mutekano n’uburenganzira bazagira mu Rwanda. Umunyamakuru yabajije Perezida icyo yabivugaho.

Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idashobora kwivanga mu bibazo by’u Rwanda, ati’ Ni gute ubutegetsi bwa Congo bushobora kwivanga mu bibazo by’u Rwanda ? Kubera iki bagomba kuvugira izo mpunzi z’Abanyarwanda ? Kinshasa igomba mbere na mbere kubanza gukubura imbere y’umuryango wabo……Kandi ntawe duhatira gutaha.’’

Ese muri 2017 bizagenda gute ?

Ibizakurikira irangira rya manda ya kabiri ya Perezida Kagame nabyo byagarutsweho muri icyo kiganiro na Jeunafrique, aho umunyamakuru yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu 2017.

Perezida Kagame yamusubije agira ati : ’’Yaba njye, yaba n’undi wese, ntawageze kuri uwo mwanzuro. U Rwanda rwa none sinjye rwaremewe. Gusa mbwira Abanyarwanda nti : ’’Mubiganireho, mubitekerezeho, mugire ibyo mufata mwita ku nkingi eshatu mbifuriza : mpinduka, iterambere n’umutekano.’’

Uwo munyamakuru yongeye aramubaza kandi ati : ’’Dufate ko mwiyamamaje mugatsinda, muzi ibyavugwa : Kagame yagundiriye ubutegetsi, Kagame ni umunyamacenga ?’’

Perezida Kagame yamugaragarije ko ibyo nta gishya kirimo, agira ati : ’’Ibyo ndabizi. Nta gishya gihari ? Navuze ko kuyobora bitanshishikaje, imiryango itegamiye kuri Leta isubiramo ibyo bintu kuva ku munsi wa mbere wa manda yanjye ya mbere. Mushaka ko ibyo bitwara iki Abanyarwanda ?’’

Naho kuba hari abanenga u Rwanda bakabigereka kuri Perezida Kagame, Perezida Kagame yamubwiye ko ntacyo bimutwaye, ati ’’Ibyo ntibimbuza kubaho, nta n’icyo bizahindura ku munsi wanjye wo gupfa. Niba mushaka kumenya byose, nijoro ndaryama ngasinzira neza.’

Igihe.com