Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 6 Kamena inkongi y’umuriro yafashe inzu icururizwamo mu mujyi wa Muhanga iyi ikongeza izindi eshatu zikurikirana zose zirakongoka.

Uyu muriro ntibiramenyekana icyawuteye, umuzamu urinda zimwe muri izi nzu z’ubucuruzi avuga ko batangiye kubona umwotsi ubwo umuriro wari umaze kubura muri ako gace gato kari munsi y’isoko rya Muhanga.

Uyu muriro wahise uzamukana imbaraga kuwuzimya birananirana andi maduka atatu nayo ageraho afatwa arakongoka barokoramo utuntu ducye cyane.

Bizimana Evariste ukorera aho hafi akaba umwe mu babonye uyu muriro yabitangarije Umuseke.rw ko umuriro wari ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo abaturage n’ingabo bari aho wabarushije intege mu kuwuzimya mu gihe bari bategereje za Kizimyamoto za Police.

Inzu zahiye ziri hepfo gato y’isoko rya Muhanga mu muhanda muto umanuka ugaruka mu mujyi rwagati, ugana nko ku kicaro gishya cya Banki ya Kigali. Inzu yahiye ni ya Niyonagira Marie Therese, abacuririzagamo ni: Harindintwari Diogene ikongeza imiryango irindwi n’igisenge.

Izindi zahiye ni imiryango yacururizwagamo na Nyandwi Etienne, Mugabonake Evariste, Ndahayo Theophile, Cyriaque Niyoyita, Everien Nsabimana na Kabagire Apollinariya nkuko Umuseke.rw wabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste.

Kugeza ubu agaciro k’ibyari muri iyi nzu y’ubucuruzi ntikaramenyekana. Ubwo twandikaga iyi nkuru imirimo yo kuzimya uyu muriro yariho ikorwa na Police y’u Rwanda.

Kugeza ubu uyu muriro nta muntu waba wawuguyemo cyangwa ngo akomereke. Amaduka ari kuri uyu muhanda yiganjemo amazu ashaje, ndetse bamwe baheraga aho bavuga ko yaba ari ‘installation’ z’amashanyarazi zishaje zateye iyo nkongi nkuko Bizimana abivuga.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’uko i Muhanga aha inzu y’imyidagaduro ya Orion Club mu mezi ashize nayo yahiye itwitswe nibyo ba nyirayo bise ikosa rya installation. Hafi aho mu Byimana mu karere ka Ruhango ho hakaba haherutse kwibasirwa n’inkongi eshatu mu gihe cy’amezi abiri.

Police ikaba ikomeje gushishikariza abantu kugira no kumenya uburyo bw’ibanze bwo gukumira inkongi. http://www.umuseke.rw/inkongi-yafashe-inzu-yubucuruzi-i-muhanga/

Umuseke