Ku wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, nibwo ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagize Kantarama Penelope umusenateri, none kuwa 12 Nyakanga 2013, nibwo Kantarama yeguye kuri uwo mwanya yagombaga kuzamaraho imyaka umunani akabona gusoza manda ye.

Isezera ry’uyu mugore wayoboye Intara y’Iburengerazuba ndetse akaba yaranabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, nubwo hashize ukwezi kurenga ribaye, ntabwo amakuru y’ubwegure bwe yari yaramenyekanye , ariko inzego bireba zamaze kwemeza koko ko Kantarama, umwe muri kizigenza b’ishyaka rya PSD, yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

Nk’uko Umunyamakuru Muvunyi Fred w’Izuba Rirashe wakoze isesengura kuri iyi nkuru yabyanditse, ngo hari amakuru avuga ko uyu musenateri yaba yarirukanwe bitewe n’amagambo yavuze ashyigikira ibyavuzwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko u Rwanda rwashyikirana na FDLR.

Nubwo bivugwa gutyo ariko, izi mpaka z’ibyatangajwe na Perezida Kikwete ntizigeze ziba mu buryo butaziguye muri Sena y’u Rwanda, bishoboka ko uyu musenateri yaba yarabiganirije bamwe muri bagenzi be.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, aganira n’itangazamakiru yavuze ko yakiriye ibaruwa ; agakora ibiteganywa n’amategeko, ati “Ntabwo ari jyewe wakira kwegura kwe, ariko mwamwibariza icyatumye yegura. Icyakora yanyandikiye ibaruwa yo kwegura nanjye mbishyikiriza Perezida wa Repubulika n’Urukiko rw’Ikirenga.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Nteko Inshinga Amategeko Habimana Augustin avuga ko Kantarama Penelope atirukanwe muri Sena, kuko nta Nteko Rusange yateranye ngo imwirukane, ahubwo ngo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Repubulika niwe ufite inshingano zo gushaka usimbura Madamu Kantarama nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ingingo ya 86, irebana n’isimburwa ry’Umusenateri.

Iyi ngingo igira iti “Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze, igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni narwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye ; ntiyongera gutorwa cyangwa gushyirwaho nk’Umusenateri.”

Kantarama yinjiye muri Sena ku itariki ya 6 Ukwakira 2012, ubwo we na Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe, Jean Damascène Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru nabo bagirwaga abasenateri na Perezida Kagame.

Source: Igihe.com