Umuvugabutumwa Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amoko, n’utakibona ari uko ashaka kwirengagiza.

Mu kiganiro “Nta cyizere kitagira ukuri” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi mu biganiro byari bifite intego yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013, Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adashidikanya ko niba hari abantu badakunda kuvugisha ukuri Abanyarwanda barimo.

Abanyarwanda bakunda kwirarira

Pasiteri Rutayisire Anoine agira ati “Umunyarwanda ntabwo akunda kugaragara uko ari ; dukunda kwirarira. Biri mu muco wacu, cyane iyo tutari aho tuvuka, no mu kinyarwanda baca umugani ubivuga, aho bagira bati ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi.” Ibi byose ngo n’ibigaragaza ko Abanyarwanda badakunda ukuri.

Rutayisire yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigihari kandi ko uburyo bwo kugicyemura ari ukubwizanya ukuri. Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo bahisha n’ibitari ibyo guhishwa.”

Rutayisire yavuze ko kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “Kwicara hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro. Turetse guhishanya, ntabwo muzi aho bajya mu matsinda ngo ni Abahutu, ibiganiro byabo ari ‘Ni ko sha ! Wabonye ukuntu biriya bitutsi bikunda kwica akazi ? Buriya birashaka kutwirukanisha.’ Ubwo n’Abatutsi ku rundi ruhande ari uko bimeze.”

Rutayisire Antoine ati “Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari.”

Babengewe mu rusengero kubera ubwoko bwabo

Mu buhamya yatanze nk’umuvugabutumwa kandi usezeranya abantu imbere y’Imana, yavuze ko ubukwe bugera kuri bune bumaze gupfa abageni bageze mu maboko ye, umukobwa azize ko avanze, cyangwa ari umuhutukazi.

Rutayisire yashimangiye ko iyo ushaka kwigenga ndetse no kubohoka ubanza ukagira ukuri n’ubwo bitoroshye kuko abantu batinya ukuri. Yakomeje avuga ko iyo bavuze Jenoside yakorewe Abatutsi we atavuga ko yatangiye mu mwaka 1994 ahubwo kubwe yatangiye mu mwaka 1963.

Asobanura ko igituma avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1962, ni uko se umubyara yishwe mu mwaka 1963 azira ko yari Umututsi, nyina yarabibahishe nyuma aza ku mujyana ku ishuri umwarimu abaza nyina wa Rutayisire amazina y’umwana we, amusubiza ko ari Rutayisire Antoine. Umwarimu amubajije niba afite se, nyina abanza kwiyumvira kuko yari kumwe n’umuhungu we kandi adashaka ko abimenya ageze aho ati “Yarapfuye.”

Rutayisire yibajije ibibazo byinshi ; Data yarapfuye ? Yishwe na nde ? Yahambwe he ? Ibi byose byatumye akura ashakisha icyishe Se. Nyuma ahagana mu mwaka 1970 ni bwo yaje kumenya ko Se yishwe n’Abahutu bo muri Parmehutu. Kubera abandi bahungu bari bahuje ikibazo, Rutayisire ngo yagiriye urwango rukomeye Abahutu, ndetse yigana ishyaka ryo kurusha Abahutu mu ishuri.

Nk’uko itegeko ryabivugaga rya Kaminuza, umuntu wabaga yabonye amanota yo hejuru (Distinction) yararangizaga akigisha muri Kaminuza. Rutayisire we yakoreye kubona ayo hejuru kurusha abandi bose kugira ngo atazatsikamirwa n’Abahutu bari ku ibere, abigeraho anabona umwanya wo kwiga muri Kaminuza.

Nyuma y’igihe gitoya yirukanwe azira ubwoko. Ibi ngo byatumye yanga Abahutu ndetse ngo akajya yibaza ikintu cyabamaraho na we akabigiramo uruhare. Uko iminsi yagiye ihita, Rutayisire yabivuyemo yakira agakiza. Ubu ni umuvugabutumwa.

Rutayisire yavuze ko kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima babayemo ari uburyo bwo kubahwitura, kugira ngo babimenye birinde ikintu cyose cyabagarura mu buzima bubi babayemo.

Umukoro ku banyarwanda

Mu gusoza iki kiganiro Rutayisire yatanze umukoro ku banyamakuru n’abahanzi ngo bazawusubize, bazaba babonye aho baganisha igihugu cyabo. Umukoro uteye utya “Mbere yo guhindura u Rwanda wowe warahindutse ? Igihugu abantu bashaka kimeze gite ? Ese n’ikihe gitambo witeguye gutanga ku gihugu cyawe ngo kirangwe n’ukuri n’amahoro ?

Source: Igihe.com