Mu gihugu cya Congo-Kinshasa, haravugwa imirwano y’urudaca ishyamiranyije imwe mu mitwe yo muri iki gihugu, ndetse n’ingabo za Leta. Nyuma y’ubushyamirane hagati ya M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, FARDC, ubu noneho haravugwa imirwano ikomeye ishyamiranije ingabo za Congo Kinshasa FARDC na FDLR.

Amakuru agera kuri IGIHE aturutse mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, cyane cyane ku mupaka wayo na Uganda, aravuga ko imirwano ishyamiranyije FARDC na FDRL imaze kugwamo abasivili n’abasirikare ba FARDC bagera kuri 25.

Uku gushyamirana hagati y’ingabo za FARDC na FDRL ngo byabaye ibintu bitangaje cyane hagendewe ahaninni ku buryo ubusanzwe izi ngabo za FARDC ndetse n’iza FDRL, basanzwe bashyize hamwe mu kurwanya bivuye inyuma undi mutwe wa M23.

Aba bombi ndetse n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, MONUSCO, bafatanije guhashya M23, mu cyumweru twashoje, ndetse bituma banafata umujyi wa Bunagana wari ibirindiro bikomeye bya M23.

Nkuko amakuru aturuka iyo bibera akomeza abivuga, ngo imirwano nyirizina yatangijwe n’ikizere gike cy’inyeshyamba za FDLR zidafitiye icyizere ingabo za Congo-Kinshasa, FARDC ku kuzuza amasezerano bari baragiranye yo kuzayiha imbunda zigezweho igihe bari kuba bamaze gutsinda M23 ngo nabo babone uko bafata Kigali.

FDLR ngo impungenge ni zose ko Perezida Kabila azahita abohereza mu Rwanda ntacyo abamariye ngo abe yabaha imbunda bifatire Kigali, mu gihe umutekano uzaba umaze kuboneka mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Abarwanyi ba FDLR bagera ku 1000 baturutse mu duce twa Busanza na Karambi, ngo biteguye gufata Bunagana na Cyanzu kandi ngo ntabwo bazagarukira aho gusa kuko bazakomeza berekeza n’iya Kigali baciye inzira y’ibirunga.

Ingabo zisaga 1000 za FDLR ngo ziyobowe na Colonel Gasari, zinjiye muri Pariki ya Virunga, aho zinjiye muri iyi Pariki n’amaguru zinyuze mu musozi wa Sabyinyo.

Abandi bivugwa ko bayoboye ingabo za FDLR ni Commandant Yasolo, Gavana, Kasongo, Mwami, Koffi ndetse na Claude. Aba barwanyi ba FDLR ngo biteguye kurwanya Leta y’u Rwanda batiganda, bafashijwe n’ingabo za Tanzania.

Imirwano yashyamiranije FARDC na FDLR ngo yamaze amasaha asaga abiri ishyamiranije impande zombi.

Congo-Kinshasa, yo imaze imyaka isaga 17 irangwamo imidugararo n’intambara z’urudaca ari nako abaturage b’inzirakarengane babigwamo.

rubibi@igihe.rw