Mu rubanza rwa Leon Mugesera rwakomezaga kuri uyu wa 02 Ukwakira, umutangabuhamya ushinja Leon Mugesera yabonetse. Avugana ingingimira ko atahagarika ibyo yatangiye ariko ko muri gereza akomeje guterwa ubwoba bikamutera impungenge. Urukiko rwaje kwanzura ko avanwa mu rutonde rw’abashinja Mugesera, ibi byakuruye impaka ndende kuko uruhande rw’uregwa rwumvaga agomba guhabwa umwanya. Umutangabuhamya Rwatende Daniel utari wabonetse kuri uyu wa 01 Ukwakira, uyu munsi yavuze ko iyo atanze ubuhamya muri gereza aterwa amabuye ndetse ngo bakamutera ubwoba ko hari abazamurasa bityo afite ikibazo gikomeye cy’umutekano we. Gusa akongera akavuga ko yumva ubundi nta kibazo gutanga ubuhamya bushinja Mugesera kuko n’ubushize ngo yabikoze, ariko ubu ngo ntabwo akizeye umutekano we. Uyu ni umutangabuhamya wa 26 muri 28 bagomba gushinja Leon Mugesera ibyaha bihereye ku ijambo Mugesera yavuze ryakanguriraga ‘gukora’ Jenoside. Leon Mugesera yahise asaba ijambo avuga ko ibi urukiko rugomba kubisuzuma, rugaha ituze uyu mutangabuhamya, akarindwa nawe akagira ituze agahabwa igihe ubundi akazagaruka gutanga ubuhamya. Leon Mugesera abaza urukiko ati “ Niba umutangabuhamya w’ubushinjacyaha afite ikibazo cyo gutanga ubuhamya ubwo uwanjye bizaba bimeze gute?” Alain Mukurarinda uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yahise avuga ko nta kurinda uyu mutangabuhamya ushinja Mugesera birenze ibyo yari asanzwe akorerwa, ngo kereka niba ashaka umuherekeza no mu bwiherero, no mu cyumba aryamamo mbese umuhora iruhande. Kuri we ngo akaba abona nta mpamvu ifatika yatuma adatanga ubuhamya yatangiye. Nyuma y’impaka urukiko rwafashe iminota 15 ngo rusuzume iby’uyu mutangabuhamya. Abacamanza baje bavuga ko nyuma yo gusuzuma impungenge z’uyu mutangabuhamya, rwasanze agenda yivuguruza kuko mbere yari yatangaje ko arindirwa umutekano nta kibazo ubu akaba avuga ko atarindirwa umukano agaragaza impungenge ku buzima bwe. Urukiko rwavuze ko gutanga ubuhamya ari ubushake bwe, bityo rwanzura ko avanwa ku rutonde rw’abatangabuhamya bashinja Mugesera. Ako kanya bahise bamusohora ava mu rukiko. Uyu mutangabuhamya wavanywe ku rutonde uyu munsi iyi yari inshuro ye ya kane (4) yitaba Urukiko ariko ngo n’ubundi yagiye azana amananiza mu gutanga ubuhamya nk’uko byagarutsweho n’urukiko. Urukiko rwavuze ko abandi batangabuhamya babiri basigaye nabo bagiye bagorana mu kubashaka harimo abavugaga ko baterwa ubwoba n’abantu bari hanze bababwira ko bazabarasa. Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko ibimenyetso bishinja Mugesera bafite ubu bihagije nubwo bariya batangabuhamya babiri basigaye batatanga ubuhamya bitabuza urubanza gukomeza kandi bitahungabanya dossier. Leon Mugesera yanze uyu mwanzuro w’urukiko kuri uyu mutangabuhamya wamushinjaga, avuga kandi ko urukiko rugomba gukomeza rugashaka abatangabuhamya bamushinja bakaba 28 nk’uko byateganyijwe. Ati “Ubushinjacyaha ni urwego rukomeye rwakwiyambaza abapolisi, abasirikare nab a DASSO ariko abatangabuhamya bakaboneka. Kuvuga ko abatangabuhamya babuze ntabwo ari ibintu biri credible kuko umuntu avuze ko agira ubwoba ari muri gereza nanjye nagira ubwoba.” Mugesera akaba we avuga ko uyu mutangabuhamya bavanye ku rutonde ahubwo akwiye guhabwa umwanya agatuza akazaza gutanga ubuhamya ngo kuko ashobora kuba afite ukuri kwe gutuma ari kwanga gutanga ubuhamya. Alain Mukurarinda yasabye Mugesera kureka amagambo y’impuha kuko ubushinjacyaha ngo budategeka Polisi cyangwa Ingabo z’igihugu. Asaba ko Mugesera niba atemera ko Urukiko rwashatse abamushinja yabivuga ariko akareka amagambo y’impuha, kandi bitabuza urubanza gukomeza. Nyuma y’impaka ndende, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza ku itariki 22 Ukwakira kandi ko bazohereza abakozi b’Urukiko kongera gushaka umutangabuhamya wundi mu bari ku rutonde rw’abashinja Mugesera Leon.

Umuseke.com