Mu iburanisha ry’urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul wabaye mu ngabo za RDF, uyu Dukuzumuremyi ni we wisobanuye ku byaha bitatu aregwa akaba yavuze ko yahujwe na Kizito kugira ngo urubanza rugire ireme, na ho Kizito Mihigo avuga yanze abamwunganiraga mu mategeko ngo kuko baburana bahakana ibyo we yemera ko yakoze.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ugushyingo 2014, Kizito Mihigo yabwiye nteko iburanisha yo mu Rukiko Rukuru ko yanze abamwunganira kuko ngo baburana bahakana ibyo we yemera yakoze. Yavuze ko iyo miburanire y’abamwunganira ishobora kugira ingaruka ku miburanire ye, asaba Urukiko kuzasuzuma ibyo bavuze mbere rukareba ukuri kwabyo. Batazuyaje, nyuma yo kumva ibyo uwo bunganiraga yavuze Me Bigaraba John na mugenzi we basinye ku mpapuro ko bemeye ibivuzwe bahita bagenda. Kizito ashobora kwiburanira ahasigaye cyangwa agashaka abandi bunganizi mu mategeko.

Nyuma y’ibyo Urukiko rwakomeje iburanisha rwumva ibirego Ubushinjacyaha burega Dukuzumuremyi Jean Paul n’uko abyisobanuraho. Ibyo byaha birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kugambanira ubutegetsi buriho n’Umukuru w’igihugu, ndetse n’icy’iterabwoba. Ibi byaha byose Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bifitanye isano n’uko Dukuzumuremyi Jean Paul ngo yagiye mu gihugu cya Uganda akabonana n’abantu bakorana na FDLR na RNC, ndetse ngo akaza kujya muri Congo Kinshasa kwiga gukoresha gerenade, nyuma ngo akajya i Burundi kuzigura ndetse ngo akaza kuzifatanwa.

Ubushinjacyaha bukaba bwabwiye Umucamanza ko ibyo bikorwa byo kuba Dukuzumuremyi yaragiye akabonana n’abantu bo muri (Opposition) “ariko yitwaje intwaro ndetse ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba nka FDLR”, bikubiyemo ubugambanyi n’iterabwoba ngo kuko ibisasu yafatanywe byari bigamije guterwa mu bice by’Umujyi wa Kigali, nk’i Remera, Kicukiro, ku nzu ndende yo mu mujyi wa Kigali (City Tour) ndetse no ku iguriro rya Simba Super Market. Dukumuremyi Jean Paul yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko inyandikomvugo yazikoreshejwe ndetse akamara ukwezi agirirwa nabi n’inzego z’umutekano zimuhatira gufata mu mutwe izo nyandikomvugo.

Yavuze ko ubushinjacyaha bwivuguruza, ngo kuko rimwe buvuga ko yafatiwe mu cyuho ataburura gerenade, ubundi bukavuga ko ngo yafashwe yagiye kwakira izo gerenade. Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza amazina y’ahantu haguzwe gerenade i Burundi ndetse ngo ntibugaragaza n’amazina y’abazigurishije n’abazimuhaye. Dukuzumuremyi wasaga n’urakaye cyane mu rukiko, yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuba yatera ibisasu mu mujyi wa Kigali bibaye aribyo koko yarafatanywe gerenade. Yakomeje kuvuga ko umujyi wa Kigali urinzwe n’abasirikare ku buryo bitakoroha ku muntu wese gutera gerenade cyangwa guhungabanya umutenako.

Yagize ati “Keretse niba ari bya bindi mujya mureba muri filimi muvuga, ubwo naba mbaye Comando.” Dukuzumuremyi yakomeje gusaba ko gerenade zazanywa ndetse bakagenzura bakamenya neza uwaziguze n’aho zakorewe ngo kuko mu buhanga zikoranye ibyo byose biba biriho, yavuze ko hari n’ubwo zaba zaraguzwe na Leta y’u Rwanda. Uyu Dukuzumuremyi yabwiye Urukiko ko yagiye mu gisirikare afite imyaka 10 gusa ku buryo ngo igisirikare kimuri mu maraso. Yavuze ko nk’umuntu wabaye umusirikare atari bujye muri Congo Kinshasa ajyanywe no kwiga gerenade kuko ngo iby’ibanze biga mu gisirikare ni ukwirinda. Yagize ati “Ubwo naba ndi musirikare ki mbonye gerenade simenye icyo aricyo, sinaba narabaye umusirikare w’igihugu.”

Yongeyeho ko ibyo aregwa ari ibinyoma byahimbwe ndetse bigahuzwa n’urubanza rwa Kizito Mihigo kugira ngo rugire uburemere abantu bumve ko harimo n’umusirikare wo gutera gerenade. Dukuzumuremyi yavuze ko mu buryo bwumvikana nta kuntu FDLR na NRC, imitwe yose ivugwa ko ifite ingabo yari kujya gushaka umuntu yishyura amafaranga miliyoni 3 iyo mitwe iba yabonye bigoranye ngo ihindukire iyahe umuntu ujya kurimbura imbaga y’Abanyarwanda kandi iyo mitwe ifite abasirikare, ngo ku buryo yategeka umusirikare umwe ku buntu akajya kubikora.

Uku kuburana kwa Dukuzumuremyi Jean Paul ahakana ibyo aregwa nk’uko abyita “azibukira ibyo aregwa”, ntigutandukanye n’uburyo umwunganira mu mategeko Me Mukeshimana Beatrice aburana, akaba yashinje ubushinjacyaha kuvugira ibintu mu cyuka. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo burega Dukuzumuremyi aribyo, ndetse busobanura ko kugirira nabi ubutegetsi bidasaba ubushobozi mu mafaranga cyangwa kugira ubumenyi burenze no kuba umuntu ari mu myanya ikomeye ya Politiki nk’uko byavugwaga na Dukuzumuremyi n’umwunganira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Dukuzumuremyi yaremeye ibyo aregwa imbere y’ubugenzacyaha ndetse akanabyemera imbere y’ubushinjacyaha, bigaragaraza neza ko yabikoze kandi ngo nta gitutu yashyizweho ndetse ngo si uwambere uhakanye ibyo aregwa ageze imbere y’umucamanza. Ubushinjacyaha bwanareze Me Mukeshimana gukoresha imvugo y’agasuzuguro aho mu nyandiko yabugeneye, ngo yavuze ko ibyo burega uwo yunganira bicurikiranyije.

Dukuzumuremyi Jean Paul, yavuze ko urubanza rwe rumeze nk’ibya wa mugani w’Ikirura n’Intama, “Nimba atiri wowe ni so wanyu” avuga ko adakwiye kuregwa kugambanira ubutegetsi no kugirira nabi umukuru w’igihugu ngo kuko ntabyo yakoze. Me Mukeshimana umwunganira yavuze ko iby’ubushinjacyaha bihora bigaruka mu birego byose nk’Ubutatu Butagatifu, asaba ko urukiko rwazabisuzuma. Inteko iburanisha imaze kumva impande zombi, yavuze ko izasuzuma ibyavuzwe ndetse yimurira urubanza tariki ya 12 Ukuboza 2014. Icyo gihe hazaburana Niyibizi Agnes uregwa ko ariwe wahaye Dukuzumuremyi amafaranga miliyoni 3 ngo akore ibikorwa byo gutera gerenade.

__HATANGIMANA Ange Eric UMUSEKE.RW__