Itangazo ry'ishyaka CNRD-Ubwiyunge rigenewe abanyarwanda aho bari hose,n'abandi bose baharanira amahoro,ubwiyunge na demokarasi mu Rwanda.

Twebwe impunzi z'abanyarwanda ziri kubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC), n'izindi mpunzi z'abanyarwanda nyinshi aho ziri mu mahanga,twiyemeje gushinga ishyaka ryitwa:"INAMA Y'IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI -UBWIYUNGE"(CNRD-Ubwiyunge),dufite icyizere cyo gusubira mu gihugu cyacu mu mahoro n'icyubahiro.

Kubwiyo mpamvu twitandukanyije n'urugaga FDLR ruyobowe na Genereli Majoro BYIRINGIRO Victor kuko twasanze atagishoboye kuzuza no gusohoza inshingano urwo rugaga rwemereye impunzi rwagombaga kugeraho zijyanye no kurindwa, gufashwa no gutahuka mu cyubahiro mu gihugu cy'amavuko. Akaga impunzi z'abanyarwanda zikomeje kubamo cyane cyane muri RDC no hirya no hino mu bindi bihugu,igihe ingabo z'urwanda n'intasi zarwo bakomeje guhiga bukware no kwica impunzi bitwaje imvugo y'uko bakurikiranye abakoze génocide (jenoside).

Ishyaka CNRD-Ubwiyunge ntabwo rihagarariye kandi nta nubwo rigomba gukingira ikibaba ku buryo ubwo aribwo bwose «abahunga ubutabera », nta nubwo rishobora gushyigikira icyaha aho cyakorerwa hose. Twebwe abagabo abagore ndetse n'abana twibumbiye mu ishyaka CNRD-Ubwiyunge, twakorewe ibyaha ndengakamere byibasiye inyoko muntu n'ingoma y'igitugu ya FPR itubahiriza na gato uburenganzira bw'ikiremwa muntu,idaha agaciro demokarasi,idaharanira amahoro ubwiyunge n'ubumwe bw'abanyarwanda.

Abenshi mu mpunzi batashye ku bushake cyangwa bacyuwe ku ngufu barahohotewe abandi bahinduka ruvumwa mu gihugu cyabo.N'agaciro gake bahoranye mu buhungiro muri Kongo barakabura. Ninako kandi ubutegetsi bwa KIGALI butigeze buhwema kugaba ibitero no kwica impunzi muri Kongo kandi umuryango mpuzamahanga(ONU)ubirebera. Ibi ntidushobora kubyemera na gato,kandi turahamagarira umuryango mpuzamahanga(ONU)kwita ku kibazo cy'impunzi z'abanyarwanda muri RDC no mu bindi bihugu.Gutaha mu Rwanda bigomba gukorwa ari uko u Rwanda rubaye igihugu kigendera kandi cyubaha amategeko, cyubahiriza demokarasi ,mbese igihe umunyarwanda wese azaba yumva ko angana n'undi mu cyubahiro n'agaciro.

Nibiramuka bitagenze bityo, ntakindi kizaba gisigaye usibye guharanira uburenganzira bwacu dukoresheje uburyo bwose bwemewe n'amategeko, nk'uko itangazo mpuzamahanga ry'uburenganzira bwa kiremwa muntu ribiteganya. Turamagana ibirego by'ibinyoma bitangazwa na leta y'u Rwanda n'ibinyamakuru byayo ko ngo amagana y'ibihumbi by'impunzi z'abanyarwanda bari kubutaka bwa Kongo n'abandi ari abajenosideri. Uretse kuba byamaganwa ahubwo ni ibinyoma byambaye ubusa kandi bigomba guhita bihagarara.

Miliyoni z'abanyarwanda zahunze igihugu kubera ubwicanyi bwateguwe kandi bukozwe n'ingabo za FPR zicaga abagabo abagore n'abana nta kuvangura.Izo ngabo kandi zakurikiranye impunzi nyinshi zizicana n'abanyekongo ntakuvangura,ubwo bwicanyi ntibuzigera busibangana mu mitwe y'ababurokotse,ari nabo tuvugira. Kubera iyo mpamvu kandi ntidushobora kwemera propagande ya FPR ihakana ibyo byaha ikavuga ko impunzi zose z'abanyarwanda zakoze genocide kandi inyinshi muri zo zaravukiye mu buhungiro,ari ukugira ngo gusa birengagize ubwicanyi ikorera impunzi zinzirakarengane nk'aho ibyemerewe.

Duhamagariye impunzi z'abanyarwanda aho ziri hose n'abanyarwanda bose barenganira mu gihugu kudushyigikira muri uru rugamba rugamije gukuraho burundu ingoma y'igitugu ya FPR. Nidufatanya tuzagera ku mahoro arambye,ku bwiyunge nyabwo,dutume impunzi z'abanyarwanda zitahuka mu mahoro kandi buri wese agire ejo heza hazaza.

Bikorewe i Rutchuru,kuwa 06 Kamena 2016

Wilson IRATEGEKA Président du CNRD-Ubwiyunge (Sé)