Biruka.png Turabaramukije basomyi bacu; nk’uko twabibasezeranije ubushize kuwa 28/06/2020 mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti « Dr Biruka Innocent mu mugambi wo kugonganisha u Rwanda n'u Burundi » aho twasabaga ishyaka rya CNRD kimwe na opposition yose kuba maso kugirango hatagira utoba ibikorwa byiza by'impinduramatwara biyemeje, akaba yabatobera yitwikiriye inshingano yaba afite mu ishyaka; uyu munsi turagaruka kuri uyu Dr Biruka benshi bamenyereye mu nyandiko ze zishishikariza abantu gusezerera ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi mu gihe itohoza twakoze rikomeje kutwereka ko ibikorwa akora yabyumvikanyeho na FPR. Dr Biruka FDU yamubonye kare ihita imusezerera. Imyitwarire ya Biruka muri FDU yarangwaga no gushaka ko ishyaka rigendera kuri we, uko abona ibintu, ntiyemere na gato kugendera ku murongo n’ amabwiriza bya FDU. Yavuye muri FDU yagukira muri CNRD ari naho yakuye itiki yo kwinjira muri MRCD ubwo iyi mpuzamashyaka yari imaze kuvuka. MRCD imaze kujyaho, Kigali yamubwiyeko ko kugirango ikizere kizagaruke ari uko ibyo atagezeho muri FDU yabikomereza muri MRCD. Mu buryo bwa rusange uyumunsi turabagezaho inshingano n'akazi Innocent Biruka yari yashinzwe na FPR muri MRCD.

Dusubiye inyuma gato, twabamenyeshako uyu mugabo atangira gukorana na FPR atari abyishimiye akaba yarabyinjiyemo by’amaburakindi bikarangira abyirundumuriyemo. Muti Byagenze gute rero: Kimwe n'abandi banyarwanda cyane cyane b’abahutu Dr Biruka yahuye na ya ntare FPR imaze imyaka 26 ikangisha abahutu yitwa Genocide yakorewe abatutsi . Dr Biruka nk’umuntu wakoranye bya hafi n’abantu bari bakomeye muri gouvernement y'Abatabazi (abato nabibutsako ari gouvernement yagiyeho indege ya President Habyarimana imaze guhanurwa ), FPR yaramwegereye imubwirako aregwa genocide ndetse imwereka n’ibimenyetso bimwe ifite bigoye kwisobanuraho cyangwa guhakana kuburyo Dr Biruka yabonye byanga bikunda bitazamugwa amahoro, yemera ibyo bamusaba. Ni bwo yatangiye gukorana nabo cyaneko bamwizezaga n’izindi nyungu na we yabibonamo.

Muri MRCD uyu mugabo yarafite ubutumwa bwo gukora ibyo ashoboye byose agakurura ubwumvikane bucye hagati ya Paul RUSESABAGINA na Faustin Twagiramungu bityo bikarangira hagize igice kimwe kijya kuri Twagiramungu ikindi kuri RUSESABAGINA. Ibyo kandi byari gutuma havuka umwuka mubi muri opposition, gucika intege kw’abaturage baba babari inyuma, no guhangana ku buryo n'ingabo za MRCD zashoboraga kwisanga muribyo bice zigacikamo kabiri. Dr Biruka mu mwanya w’ ubuyobozi yararimo muri MRCD yibwiragako azabishobora. Amakuru twabashije kubona ni uko yagendaga yegera abantu batandukanye mu mashyaka agize MRCD, bamwe akabaha n’amafranga rwihishwa, kugirango abategure kuzacagagurana umunsi umuriro uzaba watse. Ibi bikaba ariko bitaramuhiriye. Amakuru twabonye nuko aba basaza bombi kubera gukorana bya bugufi, imigambi ya Kigali itashobotse, ahubwo bikaba byararangiye ishyaka rya CNRD ari ryo ritandukanye na MRCD biturutse kuri ayo makimbirane Biruka n’abantu yagiye yiyegereza bakujije, bikarangira mu by’ukuri ari nkaho abasirikare batandukanye n'abanyapolitike. Ibi rero bikaba bitarashimishije Kigali akaba ari nayo mpamvu mutigeze mubona i Kigali bishimira cg ngo bamamaze ibibibazo byavutse muri MRCD nk’uko basanzwe babigenza iyo hari agakomye muri opposition. Dore impamvu tuvugako ntacyo Biruka yagezeho:

''1. Kigali yabonye ko abasirikare batacitsemo ibice bityo bakaba bashobora kugirana ibiganiro n'abanyapolitike bagasubirana cg bagashaka andi mashyaka ya politiki bakorana ibi bikaba ntacyo byafasha FPR.

2. Kigali yabonye ko abanyapolitike b’amashyaka atatu RDI, PDR na RRM bagumanye (mu butumwa Dr Biruka yari afite kwari ugukora ibishoboka byose RRM igasenyuka, abatutsi n'abahutu bagasubiranamo. Niyo nkomoko y’imvugo zimwe zibasira abatutsi zakunze gukoreshwa na Biruka nabantu bamwegereye, burya si urwango baba banga abatutsi gusa, ahubwo kari akazi n’ubwo benshi basa n’abakinjiyemo baherekeje Biruka batabizi).

3. Kuba aya mashyaka atatu akiri hamwe FPR nta nyungu yabibonyemo kuko ashobora gukora igisirikare cyayo cyangwa agafatanya n’indi mitwe ya Gisirikare. Ubu twandika, amakuru dufite ni uko aya mashyaka ari gukora ijoro n'amanywa ngo ibi bitungane vuba hashoboka. '' Ibi rero byose FPR irabizi neza, kandi na Biruka arabizi.Tugasanga rero opposition idakwiye kwirara cyane cyane MRCD. Nubwo haba hatahiwe andi mashyaka, ariko MRCD umutwe wayo nturagera ku mbehe, Kandi ngo muri CNRD ishyamba si ryeru. Biruka akeneye gutanga ingurane ya buriya bushuti bwe n’ abahoze bayoboye gouvernement y’abatabazi bakundaga kwita guvernema Kambanda. Ntabwo rwose Kigali yigeze yishimira ibibazo byabaye muri MRCD kuko atariko yari yabipanze. Reka tubamenyeshe ko ibitutsi Biruka yatutswe na Dany Munyuza ko ari igicucu, ko akazi kamunaniye ndetse akamwibutsako Dossier ye ntaho yagiye ari byo byatumye Dr Biruka yihutira gushaka uko yakwatsa umuriro hagati y'u Rwanda n'Uburundi ngo arebeko yahosha uburakari bwa Kagame warumaze gutakaza position yose yabasirikare muri Nyaruguru, ariko kandi kubera igihunga yabikoze ahubutse atabanje kubyiga neza nkuko mwabibonye munkuru yacu y’ ubushize.

Amahoro kuri mwese mudukurikira

Karinganire Aimé/ Uvira