Chantal_Mutega.jpg

Nk’uko twabibasezeranije mu nkuru zacu ziheruka, urubuga rwanyu HYPERLINK "http://www.kivu.fr" rukomeje kubabera ijisho ribarebera aho benshi mutagera kandi rikabereka na mwe mpirimbanyi muri imbere ku rugamba aho mukwiye gushishoza kurushaho, hato tutazibuka ibitereko twasheshe. Uyu munsi nabwo twifuje gukomeza kuburira abo mu mpuzamashyaka ya MRCD. Impamvu ntayindi ni uko intarumikwa za FLN (tuzifatiye iry’iburyo kandi) zikomeje kuba umuzigo ukomeye kuri FPR-KAGAME bityo nabo bakaba bataryama kugera ubwo bazagera ku mugambi wo kuzisenya binyuze mu nzira izo ari zo zose.

Tutabatindiye rero basomyi bacu, muribukako ubushize twabagejeho imikorere ya Dr Biruka Innocent mu mugambi wo gusenya opposition nyarwanda. Nyuma y’aho Kigali imenyeye ko imikorere yayo n’uyu mugabo nta musaruro ufatika byatanze, inzego z’ubutasi za leta y'u Rwanda zamusabye kuva mu itangazamakuru nk’uko yari asanzwe amenyerewe mu kwandika cyane cyane yifashishije imbuga nkoranyambaga (ajijisha ko yanga FPR nk’uko bimeneyerewe kuri benshi). Iki cyemezo cyafashwe kugirango abantu badakomeza gukurikirana uko bari kumunga opposition, niyo mpamvu twifuje kubigarukaho kugirango ubu butegetsi bw’igitugu bumenyeko amanyanga yabwo yose yavumbuwe.

Amakuru ikinyamakuru cyanyu cyabashije kubona adashidikanywaho nuko Dr Biruka ubu mumikorere mishya yasabwe kutigaragaza akajya akorera inyuma y’abandi bantu, ariko nabo bakaba batoranijwe na Danny Munyuza cyangwa se Biruka ubwe akavuga abo atekereza yakoresha noneho Munyuza akabemeza. Twababwirako impamvu Danny Munyuza ari we uha amabwiriza Biruka ari uko ari we ushinzwe ikibazo cy’u Burundi mu nzego z’ubutasi z'u Rwanda. Aha murumva impamvu bifuza kujijisha ko FLN haraho ihuriye n'igihugu cy’u Burundi. Nibiba ngombwa tuzabigarukaho igihe tuzaba tumaze gusesengura neza niba nta ngaruka mbi inkuru yacu yagira kuri aba basore n'inkumi bashinze ibirindiro muri Nyungwe.

Tugarutse ku nkuru yacu nyirizina rero ubu mu bantu Dr Biruka ari gukoreramo bya hafi, harimo uwitwa Madame Chantal Mutega Alias Mukamana (Impamvu yaka kazina nayo tuzayigarukaho igihe twasanga ntacyo byabangamira ku rugamba rw'impinduramatwara abanyarwanda barimo). Uyu Madame Chantal Mutega akaba akoreshwa bya hafi na Dr Biruka Innocent mu bikorwa bitandukanye harimo no gushaka ibimenyetso byazatuma Kigali ihamya Leta y'u Burundi icyaha cyo gufasha abarwanya ubutegetsi bwa FPR-KAGAME. Nkaba nsaba abakorana nawe kugira ubushishozi buhagije ejo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba. Ngira ngo mwabonye ko mu butumwa bwo gutanga umutwe wa MRCD ku mbehe byarangiye CNRD ivuye muri iyo mpuzamashyaka.

Turakomeza rero gusaba MRCD kuba maso kuko umwanzi ntahuga cyane ko agomba gukora ibishoboka byose umuriro ukagumya kwaka muri opposition. Abakunze gukurikira ibiganiro uyu mudamu ayobora kuri Radio Ubwiyunge muzumva uko abaza ibibazo asesereza, yifuzako abatumirwa bakoresha imvugo zicanishamo abantu. Urugero rwa vuba ni ikiganiro aherutse kugirana na Nyakubahwa General Jeva aho yavugaga ku kiganiro mbwirwaruhame giherutse gukoreshwa na MRCD. Amakuru twabonye ni uko hari bamwe muri CNRD bifuzagako ibiganiro bya politike byajya bisubizwa n'abanyapolitike b’ abasivile ariko Mutega yarabyanze . Ibi akaba atarabikoze kubera urukundo cyangwa ubundi bushishozi ahubwo ari ukugirango bagumye guha CNRD isura y'uko ari ishyaka rya Gisirikare kandi ririmo abasirikare badakozwa imikoranire n'abanyapolitike.

Abatazi uyu Chantal Mutega twababwirako nyuma yo kuba mu ishyaka rya FPR yaje kujya mu ishyaka ishema rya Padiri Nahimana Thomas aho yanabaye MINISITIRI muri ya Gouvernement ikorera mu buhungiro. Chantal Mutega alias Mukamana yaje kuvamo ku mpamvu zidasobanutse ajya muri RRM aho yavuye yirukanwe burundu, ubu akaba abarizwa muri CNRD Ubwiyunge. Uku kuzenguruka mu mashyaka kandi akaba abihuje na Dr Biruka nk’ uko twabibabwiye mu nkuru yacu y’ ubushize. Lisite y’ abantu bazenguruka mu mashyaka batagira aho bamara kabiri ni ndende, kandi bose iyo ukurikiye baba bakorana, ibiyabakuramo nubwo biba bizwi cyane na bene byo ariko twe tubona ko bagenda bavumburwa nyuma y'uko baba bafite missions za Kigali.

Ni gute wazenguruka amashyaka yose nta nyungu ubifitemo? Uramutse ubuze aho wanyuza ibitekerezo byawe kuki utashinga iryawe aho kugira ngo ujye gutobera abandi? Ni byinshi twamuvugaho ariko reka duhinire aha gusa dusaba opposition nyarwanda kubamaso bakirinda kuba bagwa mu mitego ya FPR. Turasaba cyane abanyamashyaka kwitondera ababarimo baba bameze nka ba bandi barwubatse ku mutwe. Bafite missions nyinshi, MRCD na CNRD mumenye ko mwinjiwe, Dr Biruka afitanye amayeri menshi na FPR mukumunga opposition. Ikintu cyica opposition cyane ni uko batabanza gushungura bihagije abayoboke baza babagana. Twibwirako iyo baza kumenya mbere y’igihe ko umugore wa Dr Biruka n’abana be bigaramiye mu rwa Gasabo nta nkomyi batari kumwibeshyaho.

BIRACYAZA