Ubusanzwe tuzi ko ibihugu byacu biyoborwa n’abaperezida, ba minisitiri b’intebe, abami cyangwa ibikomangoma. Gusa benshi mu banyabwenge bemera ko ukuri kuri ukubiri : hari uko tubona, hari n’uko tutabona, akenshi ukanasanga uko tutabona ari kwo kwa nyakwo.

Buri muntu wese kuri iyi si aba afite abamukunda, abamwanga, abifuza ko ajya mbere, abamukuriye cyangwa we akuriye. Gusa abantu benshi baracyibaza bati “ese iyi si iyoborwa nande ?” Abanyamadini bavuga ko isi iri mu maboko ya Satani, ariko igihe kikaba kizagera uwayiremye akayisubiza. Gusa ikigaragara ni uko ibibera ku isi byose hari ababa babiri inyuma kandi hari inyungu bagamije. Muri abo bakunze kuvugwa, abaza imbere ni Illuminati.

Aha ndabanza kubamenyesha ko kubivugaho bitavuze ko mbyemera cyangwa ntabyemera, icyo ngamije ni ugusubiza ibibazo bamwe batubajije bashaka kugira icyo bamenya ku bivugwa. Ibivugwa kuri Illuminati hari benshi babitera utwatsi, bakabyita ibyahimbwe n’abo bita conspiracy theorists, ni ukuvuga ababona ko mu kabaye kose ku isi haba harimo ubugambanyi bw’abantu runaka.

Illuminati ni iki ?

Kuvuga kuri Illuminati ni ibintu bitoroshye byasaba kwandika ibitabo kandi n’ubundi byarakozwe, ndetse bimwe na bimwe twarabisomye, cyane cyane The 13 Satanic Bloodlines of Illuminati cya Fritz Springmeier na Cosmic Trigger : the Final Secret of The Illuminati cya Robert Anton. Kugirango umenye Illuminati kandi, bisaba kuba uzi ibindi bintu byinshi byerekeranye n’udutsiko tw’ibanga (secret societies), bityo bikaba biri bunsabe kugenda nsa nk’utandukira gato ngende mvuga kuri utwo dutsiko tundi.

Ubundi Illuminati biva ku ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri Kaminuza ya Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage, hari tariki 1/5/1776.

Adam Weishaupt

Uwo mugabo yari asanzwe ari mu muryango wa Freemasonry (Franc-maçonnerie) uyu ukaba ari umuryango n’ubu ukiriho, uhuza abantu batandukanye bahuriye ku ibanga ubwabo bazi bonyine, gusa ikizwi nuko badasenga Imana, ahubwo bemera uwo bita Umwubatsi Mukuru w’Isi (Le Grand Architecte de l’univers). Ibi abakristu bakaba babifata nko gusenga Shitani. Icyo twababwira nuko Freemasonry idashingiye ku idini, kuko habamo abakristu, abayisilamu n’abo mu yandi madini.

Abantu bo muri Freemasonry barakundana cyane, kandi usanga bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo, ndetse yewe bamwe mu bayobozi bo muri Afurika bari aba Freemasons(Franc-maçons) ; urugero ruri hafi ni nyakwigendera Omar Bongo Ondimba wayoboraga Gabon, benshi mu bayoboye Afurika y’epfo mu gihe cya Apartheid n’abandi ubu bakiri ku butegetsi.

Adam Weishaupt rero nawe yari asanzwe muri Freemasonry kandi n’abantu bavugwa muri Illuminati ubu usanga bari ku rwego rwo hejuru muri Freemasonry. Imyemerere y’uwo mugabo yari iyo abemera Imana muri iki gihe twakwita iya gipagani kuko yari umuhakanyi (atheist) wa mbere, akaba kandi umuntu wemera ko umuntu agomba kugendera ku mitekerereze ye, atitaye ku yandi mategeko niyo yaba yitwa ko ari ay’Imana. Yakoraga kandi ibikorwa by’ubukonikoni (magic), ubupfumu (yes, n’abazungu barabikora) n’ibindi bidasanzwe. Urwo rwego rwa Illuminati rwaje gucibwa muri Bavière, biba ngombwa ko bakorera mu bwihisho kugera muri za 1970, n’ubu bakaba bagikora.

Illuminati no gusenga Shitani

Haba kuri internet, mu binyamakuru cyangwa mu bitabo bitandukanye, usanga amadini ya gikirisitu, cyane cyane ay’abarokore (evangelists) akunda kuvuga kuri Illuminati nk’igikoresho cya Shitani. Ibyo babihera ko Illuminati yashinzwe isa nk’isimbura imico ya gipfumu no kuramya Imana z’abaromani n’abagereki. Muri iyo mico dusangamo ibikorwa abakirisitu bazira cyane nk’ubusambanyi bukabije burimo kuryamana ku bantu bo mu muryango umwe (inceste), gutanga imibiri y’abantu ho igitambo, ubwicanyi bw’indengakamere, gufata ku ngufu impinja, kurya abantu no kunywa amaraso yabo n’ibindi. Usangamo kandi kwemera ibimenyetso bimwe na bimwe nk’izuba, ukwezi, imibare imwe n’imwe nka 3,7,11,13, 32,33, n’umubare utitiza bamwe ariwo 666…

Iyo mibare bayigenderaho mu buzima bwabo bakoresheje kalendari, horoscope n’ibindi. Ibi byose rero ku bakirisitu bifatwa nk’imihango ya gipagani.

Ikindi abakristu baheraho bavuga ko ba Illuminati baramya Shitani ni iryo zina nyine illuminati (abamurikiwe) mu gihe irindi zina rya Satani ari Lucifer (ufashe urumuri). Inyigisho yabo kandi ivuga ko buri muntu agomba kuba nyamwigendaho, agakora ibyo ashatse byose. Muri make niwiba cyangwa nusambana ukumva urabyishimiye ubwo bizaba ari byiza ; ibi bikaba bitandukanye n’abemera Imana bavuga ko itandukaniro ry’icyiza n’ikibi rikubiye mu mategeko 10 y’Imana ku bakirisitu cyangwa muri Qor’an ku bayisilamu.

Ibindi bimenyetso bya Illuminati ni nk’ijisho rimwe (The Eye of Horus, ryarindi riri ku idolari), igishushanyo cya pyramide (kiri ku idolari ry’Amerika n’ahandi), mpandeshanu (pentagone), mpandeshatu (triangle), mpandesheshatu (hexagone) n’ibindi…

Idolari ry’Amerika ririho ibimenyetso byinshi cyane bya Freemasonry, kandi n’aba Illuminati bakoresha : Ibyo ni ijisho rimwe (The Eye of Horus, ariko hari abavuga ko ari irya shitani) na pyramide

Intego za Illuminati

Intego ya Illuminati ni imwe rukumbi : gukuraho icyitwa ubutegetsi bwose kuri iyi si, abantu bakabaho uko bashatse, nta mipaka, nta bihugu. Hakabaho guverinoma imwe, ifaranga rimwe, ururimi rumwe, mbese hakavaho ibitandukanya abantu byose. Ibi bintu ubyumvise gutya wahita uvuga ko ari byiza cyane ahubwo bikwiye ghushyigikirwa, ariko uburyo bakoresha kugirango bizagerweho (intambara, jenoside, inzara, indwara zidakira,...)ni bubi cyane ku buryo byaba byiza tugumye uko turiho ubu.

Bivugwa ko intego ya mbere ya Illuminati yabaye ishingwa rya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, dore ko Illuminati yashinzwe tariki 1/5/1776, USA isinya ubwigenge tariki 4/7/1776.

Ubutaha tuzavuga kuri bamwe mu ba Illuminati bagiye bamenyekana mu mateka y’isi n’ay’ubu, ndetse n’ingaruka zitaziguye (direct) Illuminati igira mu buzima bwa mwebwe musoma ibi.

source:http://www.igihe.com/spip.php?article11820