Kuri uyu wa gatatu taliki 16 Ugushyingo 2011 urubanza rwa Ingabire rwakomeje kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali aho abamushinja bakaba n'abatangabuhamya b'ubushinjacyaha bakomeje guhatwa ibibazo ku bijyanye n'ingendo ngo bakoze bajya guhura na Ingabire i Kinshasa. Gusa nk'uko byagiye bigaragara muri ibi bibazo ni uko abitwa abatangabuhamya b'ubushinjacyaha ari abacurano bakaba barakomeje kugenda barwanwaho n'ubushinjacyaha ngo ukuri nyako kutajya ku karubanda ubushinjacyaha bukabihomberamo.

Kuri uyu munsi rero igihe Uwumuremyi Vital akaba yakomeje guhatwa ibibazo mu buryo yohereje Karuta JMV i Kinshasa ngo agomba kubonana na Ingabire. Mu bisubizo yatanze bikaba byagaragaye ko iyi mission itigeze ibaho kuko hagaragaye kwivuguruza gukomeye ari ku byavuzwe na Vital Uwumuremyi n'umwunganira hamwe n'ibyavuzwe na Nditurende Tharcisse ko Karuta JMV yagombaga kujya i Kinshasa guhura imbonankubone (contact physique) na Ingabire. Mu bisobanuro batanze bakaba banyuranyije ku buryo bugaragara ndetse bikagera n'aho umushinjabinyoma Ruberwa Bonaventure alias Bonne aventure umutekinisiye mukuru ku rwego rw'igihugu yagombye gufata ijambo kugirango atabare abakozi be bari bamaze kugera aho bavangavanga amagambo.

Mu gihe uyu Vital yabazwaga kuri mission yahaye Karuta JMV, umwunganira yasobanuye ko atari Vital wagombaga kumuha mission kuko ngo atari muri urwo rwego ko ngo na we yari umusirikari wo mu rwego rwa officier nka Karuta ngo ahubwo bari bafite ubakuriye ari na we wapangaga za missiona. Umucamanza amubajije niba ibyo avuga abizi neza yashubije ko abizi ko ngo banabivuganye ku buryo buhagije ko azi ibyo avuga uwo yunganira atagomba kubazwa ibya mission ya Karuta y'i Kinshasa. Aha niho umutekinisiye Ruberwa hamwe n'abamwungirije byabakomeranye kuko bazi neza ko Nditurende Tharcisse witwa ko ari we wari uyoboye icyo gisirikari yavuze ko yari yatumye Karuta kujya i Kinshasa gukora contact phyisique na Ingabire ariko ko andi mabwiriza ajyanye na mission ubwayo yagombaga kuyahabwa na Vital Uwumuremyi. Ibi rero bikaba aribyo Ruberwa yibukije Vital Uwumuremyi bigatuma ahaguruka akavuguruza ibyo bari bamaze kuvuga we n'umwunganira. Ese umucamanza Rulisa Alice icyo azafata nk'ukuri hano mu gufata icyemezo ni iki? Ngaha aho igipimo cy'ubutabera bw'u Rwanda kigomba kuzaba gishingiye.

Muri uru rubanza abahatwa ibibazo ndetse n'ababunganira bakaba baragerageje kugaragaza ko kubera kuba mu mashyamba kandi Congo ngo ikaba ari nini cyane ngo uwunganira Ingabire Me Edwards akaba adashobora kumva reality yo muri Congo, abunganira abashinja Ingabire ndetse n'ubushinjacyaha bakaba basabye Me Gashabana ngo gusobanurira Me Edwards ibyerekeranye n'imiterere ya Congo. Me Gashabana akaba yababwiye ko ntacyo abona byafasha uwo yunganira. Umushinjabyaha - binyoma Ruberwa akaba yahise atera hejuru avuga ko Me Gashabana ngo yagombye kuba umugaragu w'amategeko akitandukanya n'uwo yunganira kugirango ngo hamenyekane ukuri ko ngo niba adashaka kubisobanura atari we wenyine uzi Congo ko ngo bazagira umwanya wo kubisobanura no gusenya ibyavuzwe n'abunganira Ingabire kuri bariya batangabuhamya b'ubushinjacyaha batojwe na Ruberwa. Me Gashabana akaba yavuze ko ubushinjacyaha bukwiye kubaha ibyagaragajwe n'abunganira Ingabire, bukazagira igihe cyo kubisobanura ariko budakomeje kwishongora ko ngo buzasenya ibyagaragajwe n'abunganira Ingabire. Twakwibaza tuti ese bazabisenya bahereye kuki? Bazavuga se ko Nditurende atigeze avuga ko yahaye Karuta mission yo kujya i Kinshasa gukora contact phyisique ko ngo ibindi yabihawe na Vital Uwumuremyi ko ari we wari ufite amabwiriza arambuye kandi yarabivugiye imbere y'imbaga y'abantu ndetse n'imbere y'abacamanza? Tubitege amaso da!

Me Gashabana utashatse kwicecekera ku byari bivuzwe n'umushinjacyaha Ruberwa, yakomeje agaragaza uburyo ibyavuzwe n'abashinja Ingabire ko bataganiriye na we kubera ko ngo bari bakererewe kuko ngo batinze gufata indege kuko ngo bizeraga ko iyo umuntu afite amafaranga adashbora kubura indege kandi ngo bakaba baragombaga gukora urugendo rurerure bava mu mashyamba bajya i Goma gutega indege ibi ngo bikaba ari ibibazo byo mu ishyamba Me Edwards adashobora kumva (jungle reality), Me Gashabana yagaragaje ko babeshya kuko umuntu ujya gufata indege agomba kugura ticket muri company ibigenewe hanyuma akanamenya indege agenda nayo, ko i Goma byoroshye cyane ndetse nabo ubwabo bakaba baravuze ko bavuye Kiwanja na moto bakagera i Goma kandi urwo rugendo rukaba ari nka 30 Km gusa ndetse ngo na za Masisi aho bamwe muri bagenzi ba Nditurende bari bari hari nka 80 Km ku buryo rero ibyo gukererezwa n'urugendo rwo mu ishyamba ari scenario barimo gukina kuko ngo uwagombaga kujya i Kinshasa yivugiye ubwe ko yari yaraye i Goma akaba yaragombaga kuba azi neza iby'urugendo rwe. Ibi bikaba ari bimwe mu byagaragaje uburyo aba batangabuhamya bashyigikiwe cyane n'ubushinjacyaha bari mu mukino baziranyeho n'ubushinjacyaha ariko bakinnye nabi.

Ikindi cyavuzwe muri uru rubanza ni uko rwasubitswe rukazasubukurwa kuwa mbere taliki 21 Ugushyingo 2011 mu gihe umucamanza Rulisa yari yaravuze ko yifuza kururangiza mu cyumweru gitaha. Impamvu zatanzwe zikaba ngo ari uko bafite amahugurwa y'iminsi ibiri. Ikindi ngo ni uko urubanza rwashubijwe kujya rusubikwa saa saba z'amanywa aho kuba saa kumi nk'uko bayri byahinduwe mu minsi ishize. Impamvu ngo ni uko umusemuzi n'umwanditsi w'urukiko babisabye ngo bashboro koroherwa n'akazi kabo nyamara ababikurikiranira hafi bakaba babona ko izo mpamvu zose ari iyo gusubika no kwimura kongera kwimura amasaha atari zo ko ahubwo bakeneye igihe kugirango babashe gukomeza kugerageza gukora tekiniki no gukurikirana abakinnyi b'iyo tekiniki. Ikindi cyavuzwe ni uko Me Edwards agiye gusubira iwabo mu Bwongereza akazagaruka nyuma y'ibyumweru 3 urubanza rukazakomeza Ingabire yunganiwe na Me Gashabana.

Majyambere Juvénal