None taliki 21 Ugushyingo 2011, i Kigali mu rukiko rukuru hakomeje urubanza leta ya Kagame yarezemo Ingabire. Uru rubanza rumaze gusa n'ururambirana kuko ari n'urwa mbere mu Rwanda rumaze igihe kirekire rudasiba uretse gusubikwa iminsi mike rugahita rusubukurwa, usanga buri munsi rwitabiriwe n'abarwanashyaka batandukanye bo mu ishyaka rya FDU bagenda basimburana kuko abo uhasanze none sibo uhasanga ejo, bafatanya n'abo mu ishyaka rya PS Imberakuri ndetse n'abahoze cyangwa bakiri muri za PSD n'ubwo bavuga ko babagamo kuko bari barabuze aho bajya none ngo bakaba barabonye ishyaka nyaryo rivuga ibibazo by'abanyarwanda ritajenjetse ngo ari nabyo bari bategereje kuri ariya mashyaka yandi akorana cyangwa akorera FPR ariko bakabibura. Muri uru rubanza kandi uhasanga abantu baba baje ku rukiko mu bibazo bitandukanye, babivamo bagashishikazwa no gukurikirana iby'uru rubanza rwa Ingabire dore ko bamwe baba banivugira ko uyu mutegarugori adasanzwe kuko yashoboye gushyira ahagaragara ibyari byarananiranye.

Mu bibazo byakomeje rero guhatwa Uwumuremyi Vital byakorwaga na Me Gatera Gashabana, byagaragaye ko uyu Vital mubyo yagiye avuga kimwe na mugenzi we Nditurende Tharcisse babeshya. Uwumuremyi Vital abajijwe uko yagiye i Kinshasa n'uko yagarutse i Goma yashubije ko ubwo yajyaga i Kinshasa ajyanye na Nditurende bagarutse ari mu kwezi kwa Nzeri 2008 bageze i Goma baba bloques ku buryo ngo basubiye mu ishyamba mu kwezi kwa Mutarama 2009. Me Gashabana akabaza uburyo Nditurende yigeze kuvuga ko atazi umubare w'amafaranga yoherejwe kuko ngo yabaga mu ishyamba Vital aba i Goma akaba ari we wari uzi umubare kandi ko nta raporo yamuhaga kuko ngo batabonanaga bakaba ngo baramaze hafi umwaka batabonana nyamara Vital Uwumuremyi akaba yari amaze kwivugira ko bamaranye amezi agera kuri 4 i Goma kandi ari naho ngo Vital yafatiraga ayo mafaranga.

Mu bindi bisobanuro bya Vital yavuze ko bavuye i Goma bifashishije abasirikari ba PARECO kuko bo ngo nta kibazo bari bafite bagasubira mu ishyamba. Ngo bageze mu ishyamba Vital yamaze iminsi 2 ahita agaruka i Goma ngo akaba yarahise afatwa muri Umoja Wetu agasubizwa mu Rwanda. Muri iyo minsi 2 avuga yiyibagije ko mugenzi we yari yavuze ko batabonanaga ku buryo nta raporo yari kumuha. Ibi byatumye umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ari na we watekinitse iyi dossier afata ijambo avuga ko badakomeza kwemera ko Me Gashabana abaza bene ibi bibazo kuko ngo ni cross-examination. N'ubwo Ruberwa yabivuze atyo ariko, hari n'ibindi bibazo byagaragajwe igihe Me Gashabana yahataga ibibazo Vital nk'aho yavuze ko mu mataliki 20 y'ukwezi kwa mbere 2009 babonye andi mafaranga Euros 1 800 aturutse kuri Ingabire akayaguramo ibikoresho bya gisirikari hanyuma akaza kubona andi Euros 4 000. Abajijwe ibyaguzwe ayo mafaranga asobanura ko ari ibikoresho bya gisirikari bitandukanye. Abajijwe aho ibyo bikoresho byagiye yavuze ko yifashishije umusirikari wa PARECO Col. Rusatira akamugereza aho byagombaga kujya mu basirikari.

Nyamara akomeje kubazwa cyane cyane ku iherezo ry'ibikoresho yaguze dore ko mu byo yavugaga byumvikanaga ko atigeze amenya irengero ry'ibyo bikoresho yavuze ko ibikoresho yari yaguze ngo byari ibyo kwirwanaho ngo babyambuwe ndetse n'amafaranga ngo n'ibyo yari yaguze mu iduka, za bote, shiting, n'ibindi ngo byose ntiyabashije kubishyikiriza abasirikari kuko ngo yahise afatwa ngo kugeza magingo aya akaba atazi aho byarengeye. Ibi rero bikaba byahise bivuguruza ibyo yavuze ko ibikoresho yabihaye Col. Rusatira ndetse akaba yananiwe kugira icyo avuga kuri iryo vuguruzanya. Muri iryo vuguruzanya kandi Vital ubwe wigeze kwivugira ko umutwe wabo wa gisirikari wari ugizwe n'abantu 70 uyu munsi yatangaje ko warimo abantu 60 gusa. Me Gashabana yabajije umucamanza Rulisa Alice uburyo urukiko rushobora guha agaciro ibintu nk'ibyo bicuramye bivugwa na Vital ariko umucamanza amubwira ko icyo bareba ni uko Vital yemeye icyaha aricuza asaba imbabazi ngo niba ibyo avuga abeshya byo ntibibareba. Ngaha aho ubucamanza bugaragarira! Abantu bakurikirana uru rubanza bemeza ko iyo ruza kubera mu gihugu kirimo ubutabera koko rwagombye kuba rwararangiye kuko ngo babona leta irimo kuburana urwa ndanze.

Me Gashabana yavuze ko yahawe ubuhamya n'abantu batandukanye ko Vital Uwumuremyi n'agatsiko ke bavuye muri FDLR kubera ibibazo by'imyifatire yabo idahwitse bagaragazaga muri FDLR no kutubaha inzego zari zibakuriye ariko ngo ntibagiye gukorana na Ingabire nk'uko babivuze mu ikinamico bakoze kuko ngo n'ibyo bavuga bivuguruza buri kanya byerekana koko ko uwo mutwe mushya wa gisirikari utabayeho dore ko Vital ubwe anahamya ko nta bikorwa wigeze ukorera ku butaka bw'u Rwanda. Dutegereze icyo uyu mucamanza bita ngo ni umurokore azavuga mu irangiza ry'uru rubanza. Ese azakomeza atsindagire ko Vital na Tharcisse kwivuguruza kwabo nta gaciro gufite kuko ngo bemeye icyaha? TUBITEGE AMASO

Majyambere Juvénal