Nyuma yo kubura dossier yoherejwe n’u Rwanda kandi rwarayakiriye, urukiko rw’i Paris mu Ubufaransa ntabwo rwabashije kwiga ubusabe bwo kohereza mu Rwanda Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, wahoze ari ministre w’umurimo muri guverinoma y’abatabazi mu 1994 mu Rwanda, kubera ibyaha bya Genocide ashinjwa. Umucamanza Edith Boizette yavuze ko kuburirwa irengero kwa dossier yo kohereza umunyabyaha bibaho gake, ariko bitarangirira aho. Ni nyuma y’uko kuwa gatatu w’iki cy’umweru byari binaniye abacamanza kugira icyo bavuga ku kohereza Nsengiyumva mu Rwanda kuko dossier y’ubusabe bw’u Rwanda bari bayibuze. “Ntibivuze ko iyi dossier ibuze burundu, byanze bikunze izaboneka” ni ibyo umucamanza yabwiye Nsengiyumva wari mu cyumba cyo kuburaniramo i Paris kuwa gatatu. Kuva mu mpera z’umwaka ushize, ngo nibwo uru rukiko rwabuze iriya dossier isaba kohereza Nsengiyumva mu Rwanda gukurikiranwaho ibyaha bya Genocide yaba yarakoze mu 1994. Ministre w’Ubutabera w’Ubufaransa wari wohererejwe iriya dossier n’u Rwanda, muri Mutarama yoherereje urukiko izindi mpapuro (copies) z’iriya dossier. Gusa ngo kuko zitari iz’umwimerere nta gaciro ziba zifite mu rukiko. Uwunganira Nsengiyumva mu rukiko, Me Vincent Courcelle-Labrousse we yahise atangaza ko ngo n’ubundi iriya dossier yabuze yoherejwe na Kigali yari ikubiyemo ibirego by’ibihimbano. Ko ndetse umukiliya we ari umwere. Avocat wa Leta y’u Rwanda muri ruriya rubanza we, Me Gilles Paruelle we yagize ati: “Ntibyumvikana uburyo dossier iburirwa irengero yageze mu maboko y’urukiko, kandi ruzi neza ko ushinjwa ari uwo kwitondera, kuko yabaye muri guvernoma yashyize mu bikorwa Genocide” Uyu mwunganizi wa Leta y’u Rwanda yongeyeho ati: “Abacamanza hano bashinja u Rwanda kwandika nabi (mal rediger) ibirego byabo, nyamara twe noneho inkiko zacu zirashinjwa uburangare mu kubura n’ibyo byashyikirijwe, biteye isoni” Kubura burundu kw’iyi dossier, ngo byaba intandaro y’uko kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare, umucamanza Boizette, wa ruriya rukiko rwa Paris, ashobora gutangaza ko Rafiki Nsengiyumva atacyoherejwe mu Rwanda gukurikiranwa ku byaha bya Genocide ashinjwa. Mu 2008 nibwo ubutabera bw’u Rwanda bwashyikirije police mpuzamahanga (Interpol) inzandiko zo guta muri yombi Nsengiyumva. Yatawe muri yombi tariki 9 Kanama 2011 ahitwa Créteil aza kurekurwa muri Nzeri akajya acungishwa ijisho. Nsengiyumva, wari wariyise John Muhindo, uvugwaho ubwicanyi bwakorewe ku Nyundo no mu cyahoze ari komini Kanama muri Gisenyi, uyu mugabo kandi bivugwa ko ari umwe mu batangije umutwe wa FDLR muri DRCongo. Nsengiyumva ni umwe muri ba Ministre babiri bonyine bahoze muri guvernoma y’abatabazi utaraburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha. Source: Le Monde Ubwanditsi UMUSEKE.COM