yu munsi i Kigali mu rukiko rukuru hakomeje iburanisha ry'urubanza Ingabire yarezwemo na Kagame ahagarariwe muri uru rubanza na Ruberwa Bonaventure n'abandi bafatanya gushinja ibinyoma basifurwa n'umusifuzi Rulisa Alice Ngendakuriyo afatanyije n'abandi 2 bamwunganira. Impamvu mbyita gutya ni uko ntawe uyobewe ko Ingabire akigera mu Rwanda Kagame ahagana mu kwezi kwa Werurwe 2010 yabwiye abanyamakuru bo mu Rwanda ko honey moon (ukwezi kwa buki) ya Ingabire igiye kurangira, nyuma gato ahagana muri Gicurasi 2010 abwira umunyamakuru wa The Monitor ko Ingabire bidatinze azerekezwa aho agomba kujya. Ubwo se mvuze ko Ingabire yarezwe na Kagame mba nkabije? Mvuze se ko Ruberwa ari umutekinisiye mukuru muri uru rubanza mba mbeshya? Mvuze se ko Rulisa ari umusifuzi mba mbeshya? Uburyo yifata mu rubanza byonyine biramugaragaza naho Ruberwa we yivugiye ko yagiye no mu Buholandi kuhakorera tekiniki kandi ibyahavuye byagaragaje ko birimo tekiniki ariko y'ubuswa nk'uko n'ibyakorewe mu Rwanda na Congo byose byagaragaje ko tekiniki yakoranywe ubuswa bwinshi.

Ngarutse ku rubanza rw'uyu munsi Me Edwards akaba yakomeje atanga ibisobanuro ku myanzuro ye ku byerekeranye n'ikirego cy'ubushinjabyaha ku bimenyetso byakuwe mu Buholandi. N'ubwo nk'uko bisanzwe akaba atanga ibisobanuro ariko agahagarikwa buri mwanya n'umusifuzi unagaragaza ko adakeneye gusobanukirwa ahubwo akeneye gutera ubwoba no gutinza urubanza nkana. Nyamara mu bisobanuro Me Edwards yatanze akaba yagaragaje amabanga menshi yihishe muri uru rubanza anagerageza kwerekana ko ibyo ubushinjabyaha cg ubuhimbabyaha bufatiraho izo nyandiko buzihimbamo ibyaha nta shingiro bifite.

Nyuma y'uko ku munsi w'ejo avuze ko gutunga inyandiko iyi n'iyi bidatuma umuntu yitwa umuterabwoba kuko ngo na we mu bubiko bw'inyandiko ze afitemo iza Hitler kandi atari umunazi, uyu munsi yongeye kwerekana ibisa n'ibyo. Mu gihe yerekanaga uburyo imitwe y'iterabwoba hamwe n'ibikorwa byayo biteye yagerageje kuyitandukanya n'imitwe y'ingabo za gisirikari aho yanagaragaje ibikorwa bikorwa na buri mutwe uko biba biteye. Yagize ati kuba muri Irak haragiye umutwe wa gisirikari ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Sadam Hussein ntibituma uwo mutwe wa gisirikari witwa umutwe w'iterabwoba ngo ni uko wari ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Sadam. Aha akaba yashakaga kwerekana ko ibyo ubushinjabyaha cg ubuhimbabyaha bwareze Ingabire atari byo uretse ko ngo n'iyo yaba yararezwe kugira umutwe w'ingabo nabyo atari byo kuko umutwe w'ingabo uba ufite umubare w'abasirikari runaka uzwi.

Umushinjabinyoma Mukurarinda amaze guteshwa umutwe n'ibisobanuro Me Edwards yatangaga yahagurutse mu mutontomo amenyereye kugaragaramo maze arirenga ararahira ko ubushinjabyaha butigeze burega Ingabire gukora ibikorwa by'iterabwoba. Yagize ati ntabwo ubushinjacyaha bwashingiye kuri théorie yo kuvuga ko Ingabire yari afite gahunda yo gukora ibikorwa by'iterabwoba no guteza umutekano mucye. Mu gihe abakurikiranaga urubanza bibazaga icyo Ingabire amara mu rukiko ndetse n'iminsi ikabakaba umwaka n'igice ari mu buroko Ingabire yafashe ijambo maze abaza urukiko icyo aregwa n'uwamureze. Yagize ati ntibyumvikana ukuntu ubushinjacyaha bwatanze ikirego bugaragaza ko Ingabire yari afite umugambi wo guteza umutekano muke no gukora ibikorwa by'iterabwoba mu gihugu (yatanze N° ya paji icyo kirego giherereyeho) ati none bukaba buhakana ko butandeze ibikorwa by'iterabwoba. Ati sinzi niba ubushinjacyaha bwaribagiwe ibirego bwandeze bwanatangarije imbere y'urukiko, ati ese turimo kuburana iki muri uru rubanza?

Ikibazo cya Spéciose Mujawayezu kikaba cyagarutsweho cyanafashe umwanya munini aho Me Edwards yerekanaga ko atari umutangabuhamya wo kwizerwa ariko abacamanza Rulisa na Rutazana bakaba bemeza ko ari umutangabuhamya wizewe mu gihe urubanza rugikomeza bakaba badatinya kugaragaza aho bahagaze imbere ya rubanda iba yaje gukurikirana uru rubanza inataha igaya imyifatire y'abo bacamanza badatinya kwerekano ko bakoreshwa n'izindi nzego.

Me Edwards akaba yavuze ko kubera urugendo afite azongera gukurikirana urubanza mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mata ariko urubanza rukaba rwahagaritswe rukazasubukurwa kuwa mbere taliki 2 Mata 2012 kubera urundi rubanza Ingabire yarezemo leta ya Kigali ko ikoresha amategeko anyuranyije n'itegeko nshinga mu guhana icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside. Uru rubanza rukazabera mu rukiko rw'ikirenga kuwa kabiri taliki 27 Werurwe 2012 saa mbili za mugitondo. Ababishoboye bose bakwiye kwitabira uru rubanza kuko si urwa Ingabire gusa ahubwo ni urw'abanyarwanda bose cyane cyane ko hari benshi banarenganyijwe n'iri tegeko na n'ubu kandi rikibarenganya.

Majyambere Juvénal