Umuryango w’Abibumbye LONI mu itangazo ushyize ahagaragara uravuga ko ubaye uhagaritse guha agaciro ibikubiye muri ’raporo y’impuguke za LONI’ ishinja Uganda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC.

Amaze kumva ibyo Uganda ivuga kuri ‘raporo y’Impuguke ya LONI’ ku bibazo bya Congo ishinja Uganda gufasha umutwe wa M23, Perezida w’Inama y’Umutekano muri LONI Amb. H. S. Puri yatangaje ko Komite ishinzwe gutanga ibihano muri LONI ibaye ihagaritse kugendera ku bivugwa muri iyi raporo.

Yongeyeho ko ibitekerezo byagaragaye muri iyi raporo bitandukanye n’ibyagaragajwe n’abashakashatsi bigenga bakurikiranye ibibera muri Congo, ibi bikaba byatumye kugendera ku biri muri iyi raporo biba bisubitswe.

Amb. Puri yatangaje ko Uganda nk’igihugu gitanga ingabo zijya mu mutwe wa LONI wo kubungabunga amahoro n’umutekano, gifite uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro mu bihugu byinshi by’umwihariko Somalia yari yarigaruriwe n’umutwe wa Al-shabab ariko ubu iki gihugu kikaba cyari gitangiye gutekana.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe kuri uyu wa gatatu Ugushyingo intumwa idasanzwe ya Uganda muri LONI akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Uganda Dr. Ruhakana Rugunda, ari i New York aho yajyanye ubutumwa bumenyesha LONI ko Uganda ibabajwe n’ibirego bidafite ishingiro biyishinja gufasha M23 bityo ikaba igiye guhagarika ubutumwa bwo kubungabunga amahoro icyura ingabo zayo.

Biteganyijwe ko Minisitiri Rugunda agomba kubonana na Perezida w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye n’abahagarariye ibihugu biri mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.

Umwanzuro wa LONI ufashwe mu gihe Uganda yari yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo zose zari mu butumwa bw’amahoro ihereye ku ziri mu gihugu cya Somalia.

Igihe