Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse, ubwo yagezaga ku ba depite ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, yavuze ko nta muntu ukwiye guhanirwa ibitekerezo bye mu gihe cyose atagaragarwaho n’umugambi wo kubishyira mu bikorwa.

Minisitiri Karugarama yasobanuye ko itegeko ryari risanzweho ryagiye rinengwa ku gisobanuro cyaryo, akaba ari yo mpamvu harimo gutegurwa irindi tegeko.

Minisitiri Karugarama avuga ko kunengwa ku iryo tegeko kwagiye guturuka mu bantu batandukanye barimo imiryango yo mu gihugu imbere itabogamiye kuri Leta, abatavuga rumwe na Leta n’imiryango mpuzamahanga.

Abadepite bavuga ko uwo mushinga ugaragaza ko ibihano k’uwahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bizaba bijenjetse, kuko uwo mushinga ugaragaza ko igihano gikuru ari igifungo cy’imyaka 9 mu gihe cyari ugufungwa burundu.

Abadepite bagaragaza kandi ko uyu mushinga utagaragaza neza igihe umuntu ahamwa n’ingengabitekerezo n’icyashingiweho mu kugabanya ibihano, bakibaza niba byaba bitaratewe n’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga.

Minisitiri Karugarama yasobanuriye Abadepite ko umushinga w’iryo tegeko udatanga ibihano, ahubwo ko ibihano bizakomeza gushingira ku itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda, ryakuyeho igihano cy’urupfu kandi rikanemera igihano nsimburagifungo.

Ku kijyanye n’ibihano, Karugarama akomeza avuga ko politiki ya Leta yo guhana ibyaha atari ukubika abantu muri gereza, ahubwo ko ari ugutanga amahirwe yo kwicuza, imiryango y’uwakoze icyaha ikamufasha kubona ko yakoze icyaha, nyuma yo kugororwa akongera akagaruka muri sosiyete nyarwanda. Yongeraho ko ari na yo mpamvu abakoze Jenoside bagiye bahanishwa ibihano bito.

Minisitiri Karugarama yakomeje asobanura ko impamvu basaba ko itegeko risanzweho rihinduka atari igitutu cy’imiryango mpuzamahanga cyangwa gushaka kunezeza abanyamahanga, ahubwo ko ari uko na bo ubwabo basanze ryari ryanditse mu buryo budasobanutse.

Avuga ko iri tegeko ritari risobanutse ku buryo n’abacamanza ubwabo batumvaga icyo ryaba ryenda kuvuga bigatuma hariho abagiye batsinda kandi bari bakwiye gutsindwa.

Minisitiri yabwiye abanyamakuru ko ririya tegeko ritahuzaga ibitekerezo n’ibikorwa kuko ibitekerezo bidafatika iyo bidahujwe n’ibikorwa.

Yagize ati “ntabwo wareba umuntu uko asa, cyangwa uko yitwara cyangwa ahumeka ngo uvuge ko umubonyemo ingengabitekerezo kuko udafite igikorwa cyagaragajwe n’ibyo bitekerezo.”

Muri rusange, uyu mushinga w’iri tegeko wemejwe n’abadepite 40 kuri 57 kandi bagaragaza ko bawishimiye, ariko na none bagaragaza ibibazo bitandukanye. Minisitiri Karugarama avuga ko impungege zabo azumva kuko iyo havuzwe ingengabitekerezo ya Jenoside itumvikana mu buryo bumwe kuri bose.

Uyu mushinga ukaba warateguwe n’inzego zose za Leta, sosiyete sivile, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, impuguke yavuye muri kaminuza yo muri Amerika ndetse by’umwihariko Leta y’u Bwongereza ikaba ari yo yishyuye umuhanga (consultant) w’Umunyakanada wateguye imbanzirizamushinga y’iryo tegeko ari na yo yahawe Inteko Ishinga Amategeko.