Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi mu Rwanda (MIDMAR) hamwe n’umuryango w’abibumbye (UN), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda barenga ibihumbi 70 bakiri hanze y’igihugu.

“Guhera tariki 01/07/2013, nta Munyarwanda wemerewe kwitwa impunzi no kugenerwa ubufasha n’ishami rya UN rishinzwe impunzi (HCR), aho yaba ari hose ku isi, mu gihe yaba yarahunze u Rwanda hagati y’u mwaka w’1959-1998”; nk’uko amasezerano abivuga.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012, na Ministiri Marcel Gatsinzi, ufite imicungire y’ibiza no gucyura impunzi mu nshingano (ku ruhande rw’u Rwanda), hamwe na Lamin Manney uhagarariye UN mu Rwanda.

Impunzi ziri hanze y’u Rwanda zirarenga ibihumbi 100, nk’uko MIDMAR ibigaragaza, ariko intego ni uko abagera ku bihumbi 70, bagomba gutahuka ku bushake, bagahabwa ubufasha n’uburenganzira bwose nk’abandi benegihugu, mu gihe kitarenze amezi 26, uhereye ku itariki aya masezerano yemerejweho.

Ministiri Marcel Gatsinzi yavuze ko Leta izagenera abatahuka ubufasha bwihariye, burimo gutuzwa, ibiribwa, ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, uburezi no gufashwa kwihangira imirimo, kugirango babanze bafatishe imibereho nk’abandi benegihugu.

Ubufasha bwo kumenyereza Abanyarwanda bazatahuka muri iyi myaka ibiri iri imbere, bukeneye ingengo y’imari irenga miliyoni 11.6 z’amadolari y’Amerika, agomba kuva ku baterankunga batandukanye.

Amafaranga amaze kuboneka ni miliyoni imwe gusa ariko amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda yemeye gutanga asigaye.Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Lamin Manney, yavuze ko azakora ubuvugizi ku baterankunga batandukanye, ku buryo ayo miliyoni 10 asigaye, agomba kubona abayatanga bitarenze ukwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2013.

Mu mpunzi ziri hanze y’u Rwanda, inyinshi ziri mu bihugu by’Afurika, ku isonga hakaza Congo-Kinshasa (ifite abarenga ibihumbi 50), Uganda (ifite abarenga ibihumbi 12), Congo- Brazzaville ndetse na Zambiya.

Mu gihe icyemezo cy’ubuhunzi kizaba gitaye agaciro kuri benshi mu Banyarwanda bari hanze, ikizakurikiraho ni ugutahuka ku bushake, utabishaka akisabira ubuhunzi (ku giti cye) mu gihugu azaba arimo cyangwa se ubwenegihugu.

Simon Kamuzinzi