Kuri uyu wa 04 Gashyantare, yari inshuro ya gatanu Dr Leon Mugesera yumvwa n’Urukiko, mu bwiregure bwe arasa n’usobanura amateka ariko ntatomora ngo avuge ku byaha bigera kuri bitanu aregwa.

Kuri uyu munsi, ari kumwe n’umwunganizi we, ariko we udakoma, yongeye kugaruka ku byo yavuze ubushize, avuga ko Genocide yatewe n’abo we yise ‘Abagande’ bateye u Rwanda mu 1990.

Kuri we ngo mbere y’icyo gihe mu Rwanda hari amahoro asesuye, avuga ko gutera mu 1990 aribyo ntandaro y’ibyabaye, ibi ngo bigomba kubazwa President Museveni wohereje abateye u Rwanda.

Mu magambo ye, Mugesera avuga ko abateye abafata nk’abanya Uganda kuko icyo gihe itegeko nshinga rya Uganda ngo ritemeraga ubwenegihugu bubiri.

Bityo asobanura ko kuba mu bateye harimo Maj Paul Kagame (President Kagame ubu) na bagenzi be, ngo byumvikana ko atari kugeza kuri iryo peti ari umunyamahanga, bityo agashimangira ko ari abanya Uganda b’ingabo za Museveni bateye bagatuma ibintu bihinduka mu Rwanda.

Ijambo rye ngo siryo ryabiteye

Aha niho Mugesera yabaye nk’uwiregura ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora Genocide, ubwo yavugaga ko impamvu yatanze haruguru arizo nyirabayazana w’ibyaye atari ijambo rye.

Uyu mugabo ubona ko ameze neza mu maso, yavuze ko mu gihe mu Rwanda hari ‘tension’ kuva mu 1990 ngo we yari muri Canada akorera impamyabumenyi ya ‘Doctorat’ ngo azaze kwigisha abana b’u Rwanda nkuko abisobanura. Ibi kuri we ngo bigaragaza ko nta ruhare afite mu byabaye nyuma y’icyo gihe.

Mu kwiregura kwe, yongeye kuvuga ko amahanga akwiye kubazwa ibyabaye mu Rwanda kuko ntacyo yakoze ngo abikumire cyangwa atabare, naho we adafite aho ahuriye nabyo.

Mugesera, yaje guterana amagambo n’abacamanza ubwo yireguraga ashingira ku gitabo cyanditswe na Abdul Ruzibiza ngo wahoze muri RPF, wavuze ko abateye u Rwanda hari ikibi bakoze, abacamanaza bamubwiye ko abicwaga bavugwa n’ubushinjacyaha ntaho bahuriye n’abavugwa mu gitabo cya Ruzibiza.

Yasubije ko we icyo atsimbarayeho ari uko ingaruka zitamuturutseho ngo ahubwo ni ingaruka z’abateye igihugu,yongeyeho ko hari abagiye bapfa kdi ngo ntaho bahuriye nawe . Abacamanza bamubajije niba ibyanditswe na Ruzibiza ari ibyambere ya 94 cyangwa se nyuma yaho maze avuga ko azatanga igisubizo nyuma.

Mugesera ubwe yavuze ko mu bwiregure bwe ataragera aho yinjira mu byaha aregwa nyirizina bityo ko bagomba kumuha umwanya bakamwumva.

Urubanza rwe rurakomeza kuri uyu wa 05 Gashyantare 2013.

Daddy SADIKI RUBANGURA UMUSEKE.COM