Abaturage bo mu kagari ka Rwentanga, Umurenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare ubu umubyeyi wabo ubafitiye ubuzima mu maboko ni umuhinzi wa kijyambere Rubagumya Sam, kuko ari we usigaye ubamenyera ubuzima bwabo bwa buri munsi kubera inzara ibamereye nabi.

Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage batuye aka kagari ka Rwentanga bavuga ko nyuma y’aho gahunda yo guhuza ubutaka ishyiriwe mu bikorwa, bagize inzara ku buryo iyo batagira Rubagumya batazi uko bari kubaho. Umwe muri aba baturage ati “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda koko ! Iyo Rubagumya tutamugira ntabwo twari kubaho.”

Muri uyu murenge habaye inzara kubera uburyo Gahunda yo guhuza ubutaka yashyizwe mu bikorwa, abaturage bayinjiyemo batagishijwe inama, bituma ibindi bikorwa byose byari bibatunze bihagarikwa hutihuti. Kuva ibyo bari bahunitse bishize batangiye kujya guhahira mu Bugande ariko ntabwo mu minsi ishize byari byoroshye kubera ko icyambu cyuzuye, gishobora guhitana umuntu.

Abo twaganiriye bagize bati “Twaranduriwe imyaka n’insina tudategujwe, imyumbati ikurirwa hasi. Ibyo twahunitse bimaze gushira, ni ko guhura n’inzara ubu itumereye nabi.”

Nyuma Sam Rubagumya bahimbye akazina k’umubyeyi wabo cyangwa Ndamirabana ngo ni bwo yaje kubaha akazi ko gukora mu mirima y’ibigori. Umuturage ngo agahembwa amafaranga y’u Rwanda Magana arindwi, abakoze bakageza saa sita, na ho abageza saa Cyenda z’igicamunsi akabaha amafaranga igihumbi. Aba baturage ngo bagira ikibazo ku munsi w’umuganda iyo Rubagumya ataje kuko abenshi muri bo baburara.

Uyu niwe Sam Rubagumya uhatse abaturage!

Eng. Mporana Jules ushinzwe ibikorwaremezo mu kibaya gihinzemo ibigori mu murenge wa Matimba ukorana umunsi ku munsi n’aba baturage, avuga ko iyo imyaka itarera ari ibisanzwe ko ifunguro rigabanuka. Agira ati “Aba baturage bashonje bahishiwe kuko bagiye kweza. Kuba barimo gutaka inzara biterwa n’uko bataramenyera iyi gahunda yo guhuza ubutaka. Nyuma y’aho iyi gahunda ishyiriwe mu bikorwa, Akarere ka Nyagatare kahaye abaturage ibibatunga, ariko bazabyishyura nibamara kweza imyaka yabo.”

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi bw’akarere Nyagatare ku murongo wa telefone ntiyatwitaba, tumwandikira n’ubutumwa bugufi ku birebana n’ikibazo abo baturage bafite ariko ntiyagira icyo adusubiza.

Source: Igihe.com