''Mu nama nkuru idasanzwe yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yateraniye i Remera kuri Petit Stade kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare, Perezida Paul Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba FPR wo kujya gutekereza ku bisubizo by’ibibazo biri mu gihe kiri imbere, by’umwihariko mu mwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye. '' Muri iyi nama yari iyobowe na Chairman w’Umuryango FPR, Perezida Paul Kagame, yitabirwa n’abanyamuryango b’ingeri nyinshi barimo abayobozi mu nzego zose z’igihugu bakomoka muri uyu muryango, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri bari bahagarariye abandi, hibanzwe ku bintu bitatu birimo impinduka, gukomeza umurongo igihugu kirimo n’ituze, ndetse habaho umwanya utari muto wo guhana amakuru ku bibazo byugarije igihugu muri iki gihe, by’umwihariko ikibazo cya Congo na M23, aho Perezida Kagame yahaye abanyamuryango ba FPR amakuru ku miterere yacyo kuri ubu n’amacenga akomeje kuranga ikemurwa ryacyo.

Hagarutsweho ku kuba hari benshi basaba Perezida Kagame ko yazakomeza kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017 bagaragaza ko"ntawuhindura ikipe itsinda" ndetse kandi ko Itegeko Nshinga ari Abanyarwanda baryitoreye, bityo guhindura ingingo yaryo ya 101 ivuga ku mubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora bakaba basanga byakorwa ; hari abandi bakomeza kubaza Perezida Kagame niba koko azemera kuva ku butegetsi, gusa we yahisemo gutanga ihurizo kuri buri wese mu banyamuryango ba FPR ngo ajye gutekereza icyazakorwa mu mwaka wa 2017.

Nubwo ariko Perezida Kagame yatanze umukoro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi, bamwe muri bo batanze ibitekerezo kuri wo bagaragaza uko babona byazagenda muri 2017.

Mu batanze ibitekerezo, benshi muri bo bavugaga ko bashyigikiye byimazeyo ko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda, ahanini bagendeye ku iterambere igihugu kigezeho babicyesha imiyoborere ye myiza, bityo bagasanga mu gihe abaturage baba babihisemo, nyir’ubwite atabahakanira. Hari uwabwiye Perezida Kagame barebana amaso ku maso ati "(...) igihe cyose twakwiyambaje nta na rimwe wigeze udutererana, kuva mu ishyamba kugeza ubu, kuburyo muri 2017 nitukwiyambaza nanone twizeye neza ko utazadutenguha uduhakanira."

Ku rundi ruhande ariko, hari nanone abandi batanze igitekerezo cy’uko Perezida Kagame aramutse asimbuwe n’undi muntu, yazakomeza gukorera hafi y’Umukuru w’Igihugu mushya, bityo ibi bikaba byatuma "ibyagezweho bidahungabana". Aba bavugaga ko ibi byakorwa hongera gushyirwaho umwanya w’Umukuru w’Igihugu wungirije, cyangwa se agakora nk’umujyanama wa hafi w’Umukuru w’Igihugu.

Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko abanyarwanda n’abanyamahanga benshi bibazo uko bizagenda mu mwaka wa 2017 ubwo manda ya Perezida Kagame ya kabiri izaba irangiye, benshi bakemeza ko bigoye kubona uzamusimbura agakomeza guteza igihugu imbere, hirindwa ko u Rwanda rwahinduka nka Mali, igihugu gisanzwe kivugwaho kuba intangarugero muri demukarasi ariko kuri ubu bikaba byaradogereye.

Yagaragaje ko iki kibazo cya manda ya gatatu akibazwa kenshi kuva yongera gutorerwa kuyobora manda ya kabiri mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, aho abanyamakuru bakimubaza inshuro zitari nke, urugero rwa hafi ni mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru wa CNN Christiane Amanpour mu mpera za Mutarama. No mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Rusizi nabwo umuturage yamubajije iki kibazo anamugaragariza ko ashyigikiye ko yazakomeza kuyobora u Rwanda.

Hari kandi na benshi bamwandikira amabaruwa bamusaba kuzakomeza kuyobora u Rwanda mu yindi manda muri 2017, amwe muri yo yari ayafite muri iyi nama nkuru, muri aba harimo uwamwandikiye amubwira ko umunsi yavuye ku buyobozi bw’igihugu bimuteye impungenge kuburyo azahunga, akava mu Rwanda ni bigenda bityo.

Mu gihe cy’amasaha arenga abiri, Chairman wa FPR yumvise ibitekerezo byatanzwe na buri wese mu babyifuje mu banyamuryango, ariko avuga ko bikwiye kubera umukoro buri wese wo kujya kureba icyazakorwa muri 2017.

Yagaragaje ko we nk’umuntu akeneye gufata ikiruhuko agahindura n’imirimo mu mwaka wa 2017, ariko kandi ku rundi ruhande yavuze ko mu buzima bwe atajya ahunga ikibazo, ahubwo ko yiha umwanya akagikemura.

Perezida Kagame muri iyi nama kandi yashimiye abayobozi mu nzego zose barimo abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Sena, ingabo, Polisi n’abandi bakomeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo igihugu gihura na byo buri gihe. Yagize ati "Impamvu mbashimira, ni uko ibibazo tunyuramo bitadusubiza hasi kubera impamvu imwe ; ni uko twese dusenyera umugozi umwe."

Iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi (National Executive Committee) ibaye iya mbere iteranye nyuma y’iyizihizwa ry’Isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

__ Source : Igihe.com__