Remera – Mu rugendo bakoze bucece, abantu basaga ibihumbi bibiri bavuye ku Gishushu berekeza ahakorera ICTR mu Rwanda ku Kisimenti bavuga ko bagirango bagaragaze ku mugaragaro ko bamaganye icyemezo cy’urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa Arusha rwagize abere Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bakekwagaho Genocide.

Uru rugendo rwateguwe na Ibuka ifatanyije n’imiryango 15 y’abacitse ku icumu igize Ibuka, rukaba rwitabiriwe na benshi nyuma y’imvura nyinshi cyane yari imaze guhita mu mujyi wa Kigali. Professor Jean Pierre Dusingizemungu wari uyoboye uru rugendo yavuze ko ibintu nka biriya bitari kuba i Arusha ngo abarokotse bicecekere hato ngo batazagirango byarabanyuze. Yagize ati “ Twaje kwereka uru rukiko intege nke zarwo. Rwatangiye nabi none rushoje nabi. Kugira abere abateguye Genocide tugomba kubagaragariza ko tutabyishimiye na gato. Si ubutabera.”

Ubwo abari muri uru rugendo bageraga i Remera ahakorera ikicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) nibwo batangiye gutera hejuru bati “ Twamaganye irekurwa rya Mugenzi na Mugiraneza” Bati “Twamaganye ubutabera bw’Urukiko rwa Arusha” n’andi magambo nkayo. Uru rukiko tariki 04 uku kwezi rwagize abere Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bahoze ari ba Ministre kuri Leta y’Abatabazi yayoboye mu gihe cya Genocide, nubwo mu rubanza rwa mbere bari bakatiwe imyaka 30. Icyemezo cy’uru rukiko kikaba kitaranyuze abacitse ku icumu bavuga ko aba bagabo bombi bagize uruhare rukomeye mu gutegura Genocide no kwica uwari Prefet wa Butare Jean Baptiste Habyarimana wari waranze ko kwica abatutsi bitangira i Butare.

Source: umuseke.com