Aganira n'abavuga rikijyana bo mu Ntara y'Amajyaruguru mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena 2013, Perezida Paul Kagame yongeye gusobanurira Abanyarwanda akarengane gakorerwa ibihugu bya Afurika, n'uburyo bamwe mu bayobozi babyo bagiramo uruhare.

"kera mu mateka y'ubucakara, uzi amasaro, buriya buntu bupfumuye, bakakubarira amasaro icumi bagatwara abantu icumi, bakabatwara! Wowe ukabona ari ubuntu bubengerana, burimo iki?...uzaza agasanga ibintu byawe utazi icyo ubikoza arabitwara ugasiraga mu busa, warangiza ukamwiruka inyuma, ukamuramya, akajya akuvungurira ku byawe yatwaye”.

Uru ni rumwe mu ngero Perezida Kagame yatanze asobanura uburyo Abanyafurika barenganwya, ariko nabo bakagira uruhare mu karengane kabakorerwa. Yasobanuye ko kuba badahaguruka ngo bagaragaze ko barambiwe agasuzuguro biri mu bituma kadacika.

"Akakubwira ati ntugire utya kandi ari byo akora, cyangwa ati gira utya kandi we atari ko akora. Biteye isoni kurusha uko mbivuga, bati uwo mugenzi wawe ukuri i ruhande ni umwanzi wawe mu gitondo uze kumutema, ugatyaza, ukemera, ugakoma mu mashyi…!”

Mu gihe hari abatekereza ko ibihugu bitanga inkunga biba bikunda ibizigenerwa, Perezida Kagame asanga izo nkunga ariyo intwaro yifashishwa n'ibihugu bikize mu gusuzugura ibikennye, agasaba Abanyarwanda kwiteza imbere bo ubwabo kuko izo nkunga nta keza kazo.

"Umpaye ikintu nacyakira nkagushimira, ariko nshoboye kucyikorera nacyikorera. Tekereza bibaye kenshi ku buryo icyo ubonye uba ugihawe! ubwo buzima buba bumeze gute? Ukiguha we se, akiguha buri munsi, inshingano agufiteho ni iyihe? Kubera iki twakwishimira guhora duhabwa? Ibi ndabisubiramo kuko mpura nabyo buri munsi.

Hari abo njya mbwira nti ariko ubundi muyimpa (inkunga) narabakoreye iki? Ko ntajya nza kwishyuza, muri abantu beza, aho mushakiye murabijyana, aho mushakiye murabizana. Niho bigera nkababwira ntyo. Nonese nagira nte?”

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu yakunze gusohora ibyegeranyo bivuga ko nta bwinyagamburiro buri mu Rwanda. Perezida Kagame yasabye abaturage kuzirikana ko ibihugu bikomeye ku isi nabyo byahereye hasi nk'u Rwanda bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubifataho urugero mu rwego rwo kwiteza imbere, ariko ku rundi ruhande yamaganira kure abavuga ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda butubahirizwa, avuga ko bamwe mu babivuga nabo bishe abantu benshi.

Yagize ati "Ibyo bihugu biteye imbere byigeze kumera nkatwe cyangwa no hanyuma, ntabwo bwakeye ngo basange bameze neza, barabiharaniye, babirarira amajoro babyirirwa amanywa, bagize n'intambara nyinshi baricana baramarana….

iyo ubona birirwa baza hano batwigisha uburenganzira bwikiremwamuntu, batsembye abantu barabamara, baratsembye…”

Perezida Kagame yakomeje agira ati "Agaciro niko katuvana hahandi duhora dukubitwa iz'ubusa, tukazikubitwa n'umuhisi n'umugenzi, umuntu ntaho azwi ariko akaza agahondagura….”

Abavuga rikijyana bafashe ijambo bamwijeje ubufatanye mu guharanira ako gaciro, umwe muri bo w'umunyenganda akaba yamusabye kuzakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y'uko manda ye ya kabiri izaba irangiye mu 2017.

Janvier Nshimyumukiza