Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 24 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ishusho mu mibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’Africa y’Epfo (South Africa), u Burundi n’u Bufaransa, imibanire yagarutsweho bya hato na hato ivugwamo agatotsi muri yu mwaka wa 2014 turi gusoza.

Min. Mushikiwabo yavuze ko nta kintu kidasanzwe mu mibanire y’u Rwanda n’ibi bihugu bitatu, gusa ngo muri politiki ikibazo gishobora kuvuka ariko kikanahabwa umurongo gikemukiramo. Yagize ati “Burya mu mibanire y’ibihugu, cyane cyane ibihugu bituranye habamo ak’izotanye, haba utuntu tumwe na tumwe ibihugu bitumvikanwaho.” Umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo ntiwakwicwa n’umuntu umwe wahahungiye…

Ubwo Minisitiri Mushikiwabo, yavugaga ku mubano w’u Rwanda n’Africa y’Epfo yavuze ko wajemo agatotsi kuva mu mwaka wa 2010, ubwo bamwe mu Banyarwanda batavuga rumwe na Leta bahahungiraga. Ati “Ibya Africa y’Epfo byo twabivuzeho kenshi, ni igihugu kuva na kera twagiranye umubano mwiza haza kuzamo ikibazo mu mwaka wa 2010 aho bamwe mu Banyarwanda biyemeje kugirira nabi igihugu bahungiyeyo, aho ni ho ikibazo kiri.” Yakomeje agira ati “Ibivugwa bindi, ngo uyu bamwirukanye, ngo kanaka bashatse kumurasa, biriya ni za politiki ziraho na zo zidafatika. Ikibazo gihari ni icyo, twabonye akanya ko kukiganiraho na Leta, abashinzwe umutekano, abashinzwe ubutabera, abashinzwe iperereza, barakomeza kubiganiraho. Nibaza ko… ni ibintu byatewe n’abo Banyarwanda bashaka gusenya bahungiyeyo bakomeza gukora ibyo bikorwa ndetse babishyiramo n’ingufu bageze muri Africa y’Epfo. Ariko sinabaza neza ko urebye neza aho ibihugu byacu, ibyo duhuriraho ni byo byinshi kuruta umuntu umwe wahahungiye.

Nibaza ko biriya ari ibibazo bizageraho bigashira, hari ubwo ikibazo gitinda atari ngombwa kandi nibaza ko aricyo cyabaye, ariko sinzi niba hari igihugu cyahitamo umuntu umwe cyangwa babiri ku gihugu cyose. Ntabwo nibaza ko aribyo kandi nk’uko twabibabwiye iki ntabwo ari ikibazo tuzarangiriza mu itangazamakuru, dufite aho tubiganirira n’aho ibyo tugira twumvikana nk’abayobozi… Ntabwo numva ko ibi ari ibibazo bibaho ntibirangire, buri kibazo cyose burya kigira iherezo.”



Imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda yicwa n’abantu ku giti cyabo…

Ubwo Min. Mushikiwabo yavugaga ku mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa, yavuze ko nta kintu kidasanzwe gihari, gusa ngo u Rwanda rushaka ko ibihugu bikomeza kubana neza. Ati “U Bufaransa sinzi ko hari ikibazo dufitanye gishyashya. U Bufaransa buraho turabanye, ba Ambasaderi barahari, ambasade zirafunguye. U Rwanda twagaragaje ko twifuza umubano mwiza kurutaho, cyane cyane kuva igihe Perezida w’u Rwanda yagiye gusura u Bufaransa, ariko ikigaragara hari abantu batararekura mu Bufaransa.” Mu Bufaransa hari abantu rimwe na rimwe uyoberwa abo aribo, Umukuru w’igihugu avuga ikintu, ugasanga baciye hasi bakoze ibindi. Hari ibihugu bigira politiki z’Ububanyi n’amahanga zirimo amacenga menshi cyane, ukayoberwa ibyo aho biturutse.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko avuga ko hari ikigaragara ko abayobozi b’ubufaransa bifuza ko igihugu cyabo kibana neza n’u Rwanda kandi ngo hari na byinshi bifuza gukorana n’u Rwanda. Ati “Icyagiye kigaragara cyane muri uyu mwaka wa 2014 wo kwibuka imyaka 20 Jenoside ibaye, ni uko Abafaransa benshi bagiye badushyigikira muri gahunda zo kwibuka.”

Abarundi ni abavandimwe, tuvuga ururimi rumwe, nta kintu cyatuma ibihugu bitandukana…

Ubwo Min Louise Mushikiwabo yavugaga ku mubano uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi, yavuze ko ibihugu bihana imbibe rimwe na rimwe biba bifitanye utubazo, ariko avuga ko ari ibintu bisanzwe. Yagize ati “Abarundi ni bene wacu ni yo mpamvu tuvuga ururimi rumwe, Uburundi n’u Rwanda sinzi ko twagira icyo dupfa gituma ibihugu bitandukana.” Ku kibazo cy’imirambo yakunze kuvugwa mu kiyaga cya Rweru, ibihugu byombi bikitana bamwana ku kumenya aho imirambo yaturutse, Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rushaka ko habaho iperereza rihuriweho n’ibihugu byombi. Ati “Iki kibazo cy’ikiyaga cya Rweru, twebwe nk’u Rwanda twifuje ko u Burundi bwareka tugakora ipereza twese hamwe niba ikiyaga tugisangiye, ni ukuvuga ko nta perereza rishobora kugira icyo rigeraho ridahuriweho n’ibihugu byombi.

N’ubu rero, turacyategereje, nta muntu utakwifuza kumenya ko niba hari abantu bapfuye, uko bapfuye uwabishe agahanwa, aho baturutse, ibyo byose ni ibintu twifuza ariko nyine biri mu maboko y’u Burundi ariko buriya politiki isaba kwihangana, byaba ngombwa haba hari umurongo waciwe bivugwa ko nta we uwurenga byo bikaba ari ibindi, ariko Abarundi n’Abanyarwanda buriya turavukana nta kizabo gikomeye ku buryo ibihugu byacu byatandukana. Rimwe na rimwe hazamo agatotsi ariko na byo nibaza ko ari ibintu bisanzwe nimureba hirya no hino ku Isi murasanga buri gihugu n’umuturanyi wacyo bifitemo akabazo. Icyangombwa ni ukugera aho umuntu akabiha umurongo.”

HATANGIMANA Ange Eric UMUSEKE.RW