KIVU

Aller au contenu | Aller au menu | Aller à la recherche

dimanche, novembre 4 2012

Abasirikare babiri baguye mu gukozanya hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo

Abasirikare babiri baguye mu kurasana hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’igisirikare cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu majyaruguru ya Goma.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Col Olivier Hamuli yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP ko kurasana kwabaye ku wa gatandatu, biturutse ku musirikare wa Congo wambutse umupaka aje kunywera mu Rwanda, abasirikare b’u Rwanda bamuhagaritse yanga guhagarara.

Nyuma yo kwanga guhagarara, igisirikare cy’u Rwanda cyahise kimurasa, arapfa, abasirikare ba Congo nabo bahita batangira kurasa ku basirikare b’u Rwanda, hagwamo umusirikare w’u Rwanda umwe.

Nyamara amakuru mashya umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu atangaza ko atarari ko byagenze.

Umunyamakuru wa IGIHE wakurikiraniye hafi iby’irasana avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko bahawe amakuru n’abaturage ko babonye abasirikare ba Congo 7 b’abakomando baje nk’ intasi barenze umupaka, bavogera ubutaka bw’u Rwanda, batabaza igisirikare cy’u Rwanda.

Mu gutabara ku igisirikare cy’u Rwanda, mu ma saa yine ku wa gatandatu ku itariki ya 3 Ugushyingo, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyabahagaritse banze kirarasa, hagwamo abasirikare ba Congo babiri, umurambo w’umwe barawucikana undi usigara mu Rwanda.

Ku Cyumweru ubwo igisirikare cya Congo ngo cyazaga gutwara umurambo, ngo cyaje gihakana ko atari umusirikare wabo, ariko bamutwikuruye kiramwemera.

Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu avuga ko begereye Umukuru wa diviziyo ya 8 y’igisirikare cya Congo, ikorera mu mu Majyaruguru ya Kivu, ariko yanga kugira icyo abwira itangazamakuru.

Usibye abo basirikare babiri ba Congo barashwe, n’umwe w’u Rwanda wakomeretse, igisirikare cy’u Rwanda cyafashe ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo, birimo imbunda imwe, sharijeri 6 z’amasasu, amasasu 173 n’icyombo.

N’ubwo amafoto y’umurambo w’uwo musirikare atari yagera kuri IGIHE, umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yadutangarije ko yamaze kuwufotora.

Igisirikare cya Congo cyasinye n’u Rwanda ko gitwaye umurambo wabo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyashimiye abaturage , kibasaba gukomeza ubufatanye mu kurinda umutekano.

Kurasana kwabereye muri kirometero 15 mu majyaruguru ya Goma, mu gace karindwa n’abasirikare ba Congo.

Inkunga zikomeje guhagarara ku Rwanda bikarenza uyu mwaka byagira ingaruka ku bukungu

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza “Reuters”, Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, John Rwangombwa yatangaje ko icyemezo cy’ihagarikwa ry’agateganyo ry’inkunga ibihugu bimwe byagiye bifatira u Rwanda ubu nta kibazo riteye ubukungu bw’igihugu, ariko ko rikomeje rikageza mu mwaka utaha wa 2013 ingaruka zatangira kugaragara.

Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sweden n’Ubuhorandi byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda, mu gihe kandi 40 ku ijana by’amafaranga u Rwanda rwakoreshaga mu ngengo y’imali yavaga muri bene abo baterankunga. Rwangombwa yakomeje agira ati “Bakomeje kugumana inkunga bateraga u Rwanda bishobora kuzagabanya umuvuduko w’ubukungu bwacu, mu gihe birenze Ukuboza uyu mwaka batarasubizaho inkunga bahagaritse by’agateganyo.”

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) iherutse gutangaza ko ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 7.87 ku ijana uyu mwaka, umusaruro (GDP) ukazamukaho 9.4 ku ijana mu mwaka w’ubucuruzi urangirana n’ukwezi kwa Kamena buvuye kuri 7.4 ku ijana mu mwaka ushize, ibyo ngo bikazaterwa n’iterambere riteganijwe mu nzego zose.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara kitagize ihungabana rikabije ry’ifaranga nk’ibindi bihugu by’ibituranyi byacyo, gusa ikibazo rufite akaba ari uko gikenera amafaranga menshi ava mu baterankunga aho yageraga kuri 40 ku ijana by’ingengo y’imali.

Kuri icyo kibazo, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko bariho gukorana na Banki y’Isi ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, kugira ngo bagerageze gusobanurira abaterankunga uburyo ikibazo cyifashe, kandi yongeraho ko bateganya ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ingengo y’imali izajya iba igizwe n’amafaranga aturuka imbere mu gihugu gusa.

Ministre Rwangombwa avuga ko mu myaka itanu ishize ingengo y’imari y’u Rwanda yabaga igizwe na 63% by’inkinga ziva hanze ariko ko n’ubwo umubare nyawo w’amafaranga ava mu baterankunga (nominal value) wakomeje kwiyongera, ariko uruhare rw’abaterankunga ku ingengo y’imali rwo rwaragabanutse rukagera kuri 40%.

Rwangombwa akaba yavuze ko niba u Rwanda rwarashoboye kugabanya uruhare rw’inkunga ku kigereranyo cya 23 ku ijana mu myaka itanu, ibyo rwabashije kugeraho mu kuzamura ubukungu ndetse n’ibigo bitagengwa na Leta, bitanga icyizere ko bizatuma umusaruro uva mu misoro wiyongera bityo gutegereza inkunga bikaba byazageraho bikavaho burundu.

Ibi ariko ngo ntibisobanuye ko ubu u Rwanda rudakeneye izo nkunga ngo zirufashe kwiteza imbere kugeza ubwo ruzaba rutakizikeneye. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, PNUD, mu nyandiko ryasohoye kuwa 30 Ukwakira ryemeza ko izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ryagaragaje guhozaho (consistency), ibi ngo byagabanyije cyane ubukene ho 12%, imibare bavuga ko itangaje ndetse ari umuhingo (record) muri aka karere.

PNUD ikaba yaratangaje ko u Rwanda rukeneye gushyigikirwa muri uwo murongo mwiza wo kuzamura ubukungu bugenda bukagabanya ubukene mu miryango y’abatuye igihugu. u Rwanda rukaba rwarahagarikiwe inkunga kubera raporo y’abakozi ba Loni yarushinje gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa.

Abahanga mu bukungu bamwe banenga ibihugu byafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga nk’igihano ku Rwanda kuko niba ari ibihano bagombaga gufata byagombaga kuba ari ibihano bya politiki bitakabaye ibihano bigira ingaruka ku bukungu aho n’umuturage wo hasi yahazaharira.

Abayobozi b’u Rwanda bakaba barakomeje kuvuga ko ibibazo bya Congo rudakwiye kuba rubibazwa kuko ari ibibazo bibareba bitareba u Rwanda. Congo yo ikibazo cy’abayirwanya ikaba yarakomeje kugishyira ku baturanyi ba Uganda na cyane cyane u Rwanda.

Reuters Egide RWEMA UMUSEKE.COM

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo ryari risobanutse – Karugarama

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse, ubwo yagezaga ku ba depite ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, yavuze ko nta muntu ukwiye guhanirwa ibitekerezo bye mu gihe cyose atagaragarwaho n’umugambi wo kubishyira mu bikorwa.

Minisitiri Karugarama yasobanuye ko itegeko ryari risanzweho ryagiye rinengwa ku gisobanuro cyaryo, akaba ari yo mpamvu harimo gutegurwa irindi tegeko.

Minisitiri Karugarama avuga ko kunengwa ku iryo tegeko kwagiye guturuka mu bantu batandukanye barimo imiryango yo mu gihugu imbere itabogamiye kuri Leta, abatavuga rumwe na Leta n’imiryango mpuzamahanga.

Abadepite bavuga ko uwo mushinga ugaragaza ko ibihano k’uwahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bizaba bijenjetse, kuko uwo mushinga ugaragaza ko igihano gikuru ari igifungo cy’imyaka 9 mu gihe cyari ugufungwa burundu.

Abadepite bagaragaza kandi ko uyu mushinga utagaragaza neza igihe umuntu ahamwa n’ingengabitekerezo n’icyashingiweho mu kugabanya ibihano, bakibaza niba byaba bitaratewe n’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga.

Minisitiri Karugarama yasobanuriye Abadepite ko umushinga w’iryo tegeko udatanga ibihano, ahubwo ko ibihano bizakomeza gushingira ku itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda, ryakuyeho igihano cy’urupfu kandi rikanemera igihano nsimburagifungo.

Ku kijyanye n’ibihano, Karugarama akomeza avuga ko politiki ya Leta yo guhana ibyaha atari ukubika abantu muri gereza, ahubwo ko ari ugutanga amahirwe yo kwicuza, imiryango y’uwakoze icyaha ikamufasha kubona ko yakoze icyaha, nyuma yo kugororwa akongera akagaruka muri sosiyete nyarwanda. Yongeraho ko ari na yo mpamvu abakoze Jenoside bagiye bahanishwa ibihano bito.

Minisitiri Karugarama yakomeje asobanura ko impamvu basaba ko itegeko risanzweho rihinduka atari igitutu cy’imiryango mpuzamahanga cyangwa gushaka kunezeza abanyamahanga, ahubwo ko ari uko na bo ubwabo basanze ryari ryanditse mu buryo budasobanutse.

Avuga ko iri tegeko ritari risobanutse ku buryo n’abacamanza ubwabo batumvaga icyo ryaba ryenda kuvuga bigatuma hariho abagiye batsinda kandi bari bakwiye gutsindwa.

Minisitiri yabwiye abanyamakuru ko ririya tegeko ritahuzaga ibitekerezo n’ibikorwa kuko ibitekerezo bidafatika iyo bidahujwe n’ibikorwa.

Yagize ati “ntabwo wareba umuntu uko asa, cyangwa uko yitwara cyangwa ahumeka ngo uvuge ko umubonyemo ingengabitekerezo kuko udafite igikorwa cyagaragajwe n’ibyo bitekerezo.”

Muri rusange, uyu mushinga w’iri tegeko wemejwe n’abadepite 40 kuri 57 kandi bagaragaza ko bawishimiye, ariko na none bagaragaza ibibazo bitandukanye. Minisitiri Karugarama avuga ko impungege zabo azumva kuko iyo havuzwe ingengabitekerezo ya Jenoside itumvikana mu buryo bumwe kuri bose.

Uyu mushinga ukaba warateguwe n’inzego zose za Leta, sosiyete sivile, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, impuguke yavuye muri kaminuza yo muri Amerika ndetse by’umwihariko Leta y’u Bwongereza ikaba ari yo yishyuye umuhanga (consultant) w’Umunyakanada wateguye imbanzirizamushinga y’iryo tegeko ari na yo yahawe Inteko Ishinga Amategeko.

samedi, novembre 3 2012

Umuryango wa ONU ugaragaje ko ufite imbaraga akora icyo ashatse kuri iyi si: raporo za Congo ziteshejwe agaciro !

Umuryango w’Abibumbye LONI mu itangazo ushyize ahagaragara uravuga ko ubaye uhagaritse guha agaciro ibikubiye muri ’raporo y’impuguke za LONI’ ishinja Uganda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC.

Amaze kumva ibyo Uganda ivuga kuri ‘raporo y’Impuguke ya LONI’ ku bibazo bya Congo ishinja Uganda gufasha umutwe wa M23, Perezida w’Inama y’Umutekano muri LONI Amb. H. S. Puri yatangaje ko Komite ishinzwe gutanga ibihano muri LONI ibaye ihagaritse kugendera ku bivugwa muri iyi raporo.

Yongeyeho ko ibitekerezo byagaragaye muri iyi raporo bitandukanye n’ibyagaragajwe n’abashakashatsi bigenga bakurikiranye ibibera muri Congo, ibi bikaba byatumye kugendera ku biri muri iyi raporo biba bisubitswe.

Amb. Puri yatangaje ko Uganda nk’igihugu gitanga ingabo zijya mu mutwe wa LONI wo kubungabunga amahoro n’umutekano, gifite uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro mu bihugu byinshi by’umwihariko Somalia yari yarigaruriwe n’umutwe wa Al-shabab ariko ubu iki gihugu kikaba cyari gitangiye gutekana.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe kuri uyu wa gatatu Ugushyingo intumwa idasanzwe ya Uganda muri LONI akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Uganda Dr. Ruhakana Rugunda, ari i New York aho yajyanye ubutumwa bumenyesha LONI ko Uganda ibabajwe n’ibirego bidafite ishingiro biyishinja gufasha M23 bityo ikaba igiye guhagarika ubutumwa bwo kubungabunga amahoro icyura ingabo zayo.

Biteganyijwe ko Minisitiri Rugunda agomba kubonana na Perezida w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye n’abahagarariye ibihugu biri mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.

Umwanzuro wa LONI ufashwe mu gihe Uganda yari yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo zose zari mu butumwa bw’amahoro ihereye ku ziri mu gihugu cya Somalia.

Igihe

vendredi, novembre 2 2012

Uganda:Umunyeshuri akurikiranweho guharabika Museveni

Umunyeshuri wiga mu ishami rya Business Administration muri Kaminuza ya Mbarara mu gihugu cya Uganda, akurikiranweho icyaha cyo guharabika Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu.

Mucunguzi Rwampakani Vincent w’imyaka 23 y’amavuko, yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu ahitwa Buganda.

Nk’uko urubuga The Daily Monitor rubivuga, hagati muri uyu mwaka Mucunguzi yashyize ahagaragara igitabo yise “imyaka 50 y’urujijo,” aho yavugaga ko Museveni ari umuntu udashobotse.

Uregwa yasabiwe gutanga amande angana n’amashilingi ibihumbi 100, mu gihe urubanza rwe ruzakomeza mu kwezi kw’Ukuboza.

Inkuru y'igihe

jeudi, novembre 1 2012

Abahunze u Rwanda bose barashakishwa na leta y'u Rwanda kuko bakatiwe na gacaca nk'abicanyi !

Abantu ibihumbi 50 bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 baracyideembya mu bihugu bimwe na bimwe byo ku migabane ya Afurika n’Uburayi nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibiro ntaramakuru byo ku rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Fondation Hirondelle, Siboyintore Jean Bosco ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana abaregwa gukora jenoside bari hanze y’igihugu yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bumaze gushyiraho impapuro zo gufata abakekwaho jenoside zigera ku 146, kandi ko hakomeje kwigwa no ku bandi benshi baregwa.

Yagize ati “dufitiye icyizere ku mikoranire yacu na bimwe mu bihugu ikibazo kireba. Bitinde bitebuke abantu bakekwaho jenoside bazafatwa. Bagomba kurangiza igihano haba hano mu gihugu cyangwa gusubirishwamo imanza zabo.”

Abenshi mu baregwa icyaha cya Jenoside bari ku mugabane wa Afurika cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambiya nk’uko Ubushinjachaha bubitangaza.

Ku mugabane w’u Burayi abakurikiranyweho uruhare muri jenoside biganje mu Bubiligi, mu Bufaransa n’no mu Buholande.

IGIHE.COM

mardi, octobre 30 2012

Umunani bakurikiranweho icyaha cyo kwangisha abaturage ubuyobozi

Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, ku wa 29 Ukwakira 2012 rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo abasore barindwi n’umukobwa umwe icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda hagamijwe kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Batawe muri yombi ku ya 15 Nzeri ubwo bafatirwaga mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bakora inama mu buryo butazwi n’ubuyobozi. Ku wa 15 Nzeli uyu mwaka ni bwo abantu 12 byamenyekanye ko bari mu kabari k’uwitwa Harerimana Christophe bakunze kwita Kaboko mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, umunani muri aba 12 bari muri iyo nama, bakaba ari bo batawe muri yombi.

Kuri uyu wa mbere urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda hagamijwe kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, abaregwa bakaba badahakana ko iyo nama yabaye gusa bakagaragaza ko bayitumiwemo na Habimana Sylvain ari na we wayiyoboye.

Kugeza ubu Habimana Sylvain ntarafatwa, abaregwa bakaba bumva ko ari we wakagombye kubazwa iby’iyi nama kuko bo ibyo yababwiye ngo babigaragarije ubutabera ngo hakaba harimo n’abumvise ko bagenzi babo bafashwe na bo bakizana kugaragaza uko byagenze n’ubwo hari abatorotse.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuba barasobanuye ibyavugiwe muri iyo nama bidatuma bafatwa nk’abatangabuhamya. Ku rundi ruhande, abunganira abaregwa mu mategeko bo bavuga ko kuba batararuhije ubutabera batanga amakuru yose kuri iyi nama bivugwa ko yari mu izina ry’ishyaka ritemewe mu Rwanda, ngo byakagombye gushingirwaho n’urukiko rukarekura aba bantu by’agateganyo kuko ngo batatoroka cyangwa ngo basibanganye ibimenyetso na cyane ko amakuru menshi ubushijacyaha bufite n’ubundi ngo ari bo buyakesha.

Ubushinjacyaha busaba urukiko kubongerera igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kuko iperereza kuri iki cyaha rigikomeza kuko n’uwabashoye muri ibi bikorwa agishakishwa n’ubutabera.

Abaregwa n’ababunganira basanga nta kimenyetso gifatika ubushinjacyaha bufite cyo gukomeza kugumisha aba abakurikiranywe mu buroko, ngo bakaba bahabwa amahirwe yo gukurikiranwa bari hanze bikurikije amategeko kuko kongera gufungwa indi minsi 30 biri kurushaho kubadindiza kuko abenshi ari abanyeshuri muri kaminuza abandi bakaba ari abarezi.

Abenshi muri bo ni abo mu Murenge wa Nyabirasi muri aka karere, n’ubwo icyaha bakurikiranweho bagikoreye mu murenge wa Kivumu uwakibakoresheje akaba yari avuye i Kigali.

jeudi, octobre 25 2012

Icyo Minisitiri Karugarama avuga ku kurangiriza igihano mu Rwanda kw’umunyamahanga

Nyuma y’aho bitangarijwe ko Umunyamerika ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, Rajat Gupta, yashoboraga kuba yakoherezwa mu Rwanda kuharangiriza igihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kumena amabanga y’akazi muri sosiyete yari abereye umuyobozi Goldman Sachs, gusa bikagaragara ko benshi mu basomyi ba IGIHE.com babinyujije mu bitekerezo (comments) bari batewe urujijo no kuba u Rwanda rwakwemera kwakira uwahamwe n’ibyaha yakoreye hanze y’igihugu ariko akarangiriza ibihano mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse yifuje kugira ibikerezo asangiza abasomyi ba IGIHE.com.

Inyandiko ikurikira twohererejwe na Minisitiri Karugarama turayibagezaho uko yakabaye ;

Nshuti basomyi ba IGIHE.com,

Nishimiye gusangira namwe bimwe mu bitekerezo bijyanye no kurangiza ibihano kw’abanyamahanga mu Rwanda.

Bitewe no kwaguka kw’amategeko y’u Rwanda ndetse n’ubushake mu kugira uruhare rwiza mu butabera mpuzamahanga, amahoro n’umutekano, u Rwanda rwafashe ibyemezo by’ingenzi birebana na politiki n’amatageko twifuza ko buri mu nyarwanda wese yumva.

Ku birebana n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri tumwe mu duce turangwa n’umutekano mucye hirya no hino ku isi, aho Abanyarwanda, abasore n’inkumi, baba bashobora kuhasiga ubuzima mu rwego rwo gushakira isi umutuzo, amahoro, ndetse n’ubutabera. Ibi u Rwanda rubikora rwabitekerejeho kandi rwiyemeje kwirengera ingaruka izari zo zose zajyana nabyo.

Muri urwo rwego kandi, ku birebana n’ubutabera, u Rwanda rwasinye amasezerano n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, irimo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda, Urukiko Rwihariye rw’Umuryango w’Abibumbye kuri Sierra Leone, amasezerano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, n’ibindi, mu rwego rwo kubashisha abanyamahanga kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kurangiriza ku butaka bw’u Rwanda imyanzuro iba yafashwe n’inkiko zo mu mahanga.

Muri uru rwego, mu gihe Bwana Rajat Gupta yaba akatiwe, agategekwa n’urukiko kurangiriza igihano cye mu Rwanda, u Rwanda ntirushobora guhakana icyemezo nk’iki cy’urukiko. Ni muri uru rwego kandi hari abagororwa bakomoka muri Sierra Leone bari kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda. Ibi kandi bimeze kimwe n’uko hari bamwe mu Banyarwanda bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rukorera I Arusha, kuri ubu bari kurangiriza ibihano byabo mu bindi bihugu birimo Mali n’ahandi. Nta kintu gishya cyangwa kidasanzwe kiri muri ibi.

U Rwanda ruzakomeza gufungura amarembo mu rwego rwo kugira uruhare mu butabera mpuzamahanga hagendewe ku mategeko y’iki gihugu, mu gihe cyose u Rwanda ruzaba ruha agaciro ibyo rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwaba rufashe icyemezo cy’uko Gupta cyangwa undi Munyamerika uwo ari we wese arangiriza igihano cye mu Rwanda, u Rwanda ntiruzigera ruhakana ibirebana no kubahiriza icyo cyemezo cy’urukiko, igihe cyose hari ubwumvikane hagati y’u Rwanda n’inzego ziba zirebwa n’irangizwa ry’ibihano nk’ibyo mu Rwanda.

Ndabashimiye mwese.

Tharcisse Karugarama

Minisitiri w’Ubutabera, Repubulika y’u Rwanda

Ndlr : ifoto iri kuri iyi nkuru ni iya Bwana Rajat Gupta urukiko rwa USA rwakatiye igifungo k'imyaka 2 akaba atacyoherejwe mu Rwanda nkuko yabyisabiraga !

mercredi, octobre 17 2012

RDC-RWANDA : ONU iratanga ibindi bimenyetso bishya ko u Rwanda na Uganda bikomeje gufasha umutwe wa M23

Igihugu cya Uganda cyatsembye gihakana ko nta nkunga iyo ari yo yose giha umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bije nyuma y’aho abagize itsinda ry’impuguke za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro risohoreye raporo ishyira mu majwi igihugu cya Uganda ko gitera inkunga umutwe wa M23 mu bijyanye n’ibya gisirikare.

Amakuru dukesha urubuga rwa The New Vision avuga ko izi mpuguke zivuga Uganda yafashije M23 mu mezi atandatu ashize, n’ubwo yo ikomeza ku bihakana.

Iyi raporo ishinja Uganda gufasha M23 ivuga ko itsinda ry’abasirikare b’Abagande ndetse n’Abanyarwanda bashyize hamwe bafashije M23 mu kwezi kwa Gatandatu mu gufata imijyi iri muri Leta ya Rutshuru.

Felix Kulayigye, umuvugizi wa UPDF (ingabo za Uganda) yavuze ko raporo y’izi mpuguke za Loni ari ibinyoma gusa.

Yagize ati "Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ubu bufatanye ? Izi mpuguke zaje hano nta muntu n’umwe zigeze zibaza. Ni ibihe bimenyetso bagendeyeho kugira ngo bavuge ko Uganda ifasha M23 ? Ibi bintu bashinja u Bugande ni ibinyoma gusa."

Uganda iteye utwatsi raporo ya Loni nyuma y’u Rwanda na rwo rwavuze ko iyi raporo ari ibinyoma gusa.

Uganda ishizwe mu majwi mu gihe Perezida wa Uganda ari we muhuza hagati y’Abanyakongo ndetse ari na we uyobora inama yiga kuri iki kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo aho ihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Umusomyi w'iyi nkuru yagize ati:"Amakuru barayahabwa nabagande ubwabo kandi bahuliye muli congo bambaye madoadoa !!! uyu aravuga iki ? uyu uvuga gutya kandi ninawe uha amakuru FBI nabo ba EXPERTS none alimo kwivugisha !!! yamaze kurya Cash".

Source : igihe.com

dimanche, octobre 14 2012

Ubu Kagame arimo ashakisha abasirikare bo mu bwoko bw'Abega!

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryerekana ko perezida Kagame asigaye azamura abasirikare mu ntera ashingiye ku moko baturukamo. Akaba yarashyizeho itsinda riyobowe na Gen Jack Nziza kugirango rijye rijya hirya no hino mu mitwe ya gisirikare (batallion) rishakishamo abasirikare b’ubwoko bw’abega Perezida Kagame na we aturukamo.



Nyirabayazana w’iki gitekerezo ni Gen Jack Nziza abasirikare bagereranya na Ali Senusi wari ushinzwe iperereza muri Leta ya Perezida Gaddafi, dore ko Gen Jack Nziza ari we munyamabanga ukomeye wa Kagame, ukomeje kumunga igisirikare cy’u Rwanda, ari na ko akibibamo amacakubiri ashingiye ku moko.



Igisirikare cy’u Rwanda kikaba gikomeje gusenyuka bitewe n’imikorere mibi ndetse n’amatiku abibwa na Gen Jack Nziza na perezida Kagame, dore ko ibyari igisirikare cy’igihugu, ubu byahindutse igisirikare cy’umuntu ku giti cye.



Iri rondakoko ryatangiye muri 2007 ubwo Gen Jack Nziza alias Ali Senusi yahabwaga amabwiriza na perezida Kagame yo gushakisha abasiviri bo mu bwoko bw’abega bagombaga kujya mu gisirikare cya RDF, ari na bwo abasirikare bakomoka mu bwoko bw’abega bazamurwaga mu mapeti.



Ku mabwiriza ya perezida Kagame, General JACK Nziza yakoresheje mwishywa we maneko Alan Nsenga, ubu ukorera muri Banki y’abaturage, akaba ari we ushinzwe umutekano w’amafaranga (security manager) muri iyo banki. Alan Nsenga yanakoreye muri Banki y’ubucuruzi ya Kigali, akaba yarahoze ari maneko mu biro bya minisitiri w’intebe (Internal Security ), aho yari yarahawe inshingano zo kugenda ashakisha abasirikare b’abeega afatanyije na Maj Willis Shema Kabutura (umwicanyi ruharwa), Col Bagabe, Chief supertendant Robert Niyonshuti, Retired Capt Rushema Joseph, chief supertendant of police Kagabo, ubu ubarizwa muri Republican Guard, hamwe n’umwe mu basirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Col Joseph Gishayija.



Maneko Alan Nsenga yanahawe inshingano zo kujya gushaka abapfumu i Nyamata akabashyikiriza nyirarume Gen Jack Nziza, afatanyije na minisitiri Inyumba Aloysia, abo bapfumu bakaba ari bo baragurira perezida Kagame, bamubeshya uko akwiriye kuyobora igisirikare n’igihugu muri rusange.



Gasasira, Sweden.

jeudi, octobre 11 2012

U Rwanda ruranenga imikorere y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza

U Rwanda ruranenga imikorere y’ibinyamakuru byo mu Bwongereza, ariko by’umwihariko ikinyamakuru The Times mu nkuru cyatangaje ku wa kabiri ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, aho cyavugaga ko umubano wa George Mitchell wari Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Perezida Kagame, ari wo waba waratumye u Bwongereza burekurira u Rwanda kimwe cya kabiri cy’inkunga.

Inkunga u Bwongereza bwari bwayihagaritse bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize ahagaragara, runenga imikorere y’ikinyamakuru The Times ku nkuru zivuga nabi u Rwanda nyamara zidashingiye ku mahame y’itangazamakuru.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa interineti rwa Guverinoma y’u Rwanda bunenga The Times, muri make dore ibibuvugwamo : “Biragaragara ko ikinyamakuru The Times cyafashe umwanzuro wo guharabika isura y’u Rwanda ku nzego zo hejuru gishingiye ku ruvange rw’inkuru n’ibitekerezo cyandika, gishingiye ku byo cyumva by’ibinyoma. Iyo igitangazamakuru gitangije ibikorwa nk’ibi bitabanje gutekerezwaho, bigaragaza ko ikiba kigamijwe nta kabuza ari uguhamya ibintu bidafite aho bishingiye, kuko ari amakuru adaha umwanya impande zose zirebwa n’ikibazo.

Nta muyobozi n’umwe mu Rwanda wigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga kuri izi nyandiko mbere y’uko zitangazwa nibura mbere y’amasaha 24. Ikigaragara ku birego bya The Times ni uko iyi nyandiko yari ishingiye ku marangamutima, aho gushingira ku bushakashatsi bw’ukuri ikinyamakuru cyakagombye gukora. Ntitwashimishijwe n’iyi nkuru, cyakora ntituyiha agaciro cyane,...”

Iri tangazo rirasubiza inkuru The Times cyatangaje ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2012, kigaragaza ‘Isano iri hagati ya Perezida Paul Kagame na Andrew Mitchell’ wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza.

Cyanditse ko Mitchell yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku kurekurira inkunga u Rwanda mbere y’uko ava kuri uyu mwanya w’ubuyobozi, kandi akaba yaranasuye Perezida Kagame inshuro zigera ku munani mbere yo kongera kurekurira igice cy’inkunga u Rwanda.

Iby’imikorere y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza bigarukwaho kandi na The New Times, ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyanditse mu nkuru y’igitekerezo yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2012 ko ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka the Guardian, the Daily Mail, The Independent, the New Statesman, the Mirror, na The Times mukuru wabyo, ko muri iyi minsi bitangaza uruhererekane rw’inkuru zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

The New Times kivuga ko iyo wumva kimwe n’ibyo ibi binyamakuru bishaka bikwishimira, bitaba ibyo bigakora ibishoboka byose ngo bikwirakwize mu mitekerereze y’abantu ko ubangamye kugeza bigushenye.

Inkuru ya The Times yibasiraga u Rwanda, isa n’ishaka kugaragaza ko kuba u Bwongereza bwarakomoreye u Rwanda buruha icya kabiri cy’inkunga bwari bwahagaritse, byaba ari amakosa yakozwe na Andrew Mitchell wafashe iki cyemezo.

samedi, octobre 6 2012

PREZIDA KAGAME ARADUSABA NGO TUMUREKE YEGURE

Discours ya prezida Kagame yavugiye ejo mu nteko itangiza umwaka w'ubucamanza umuntu yayibazaho ibibazo byinshi ndetse akanaba yakwibaza niba nta kindi kibazo gikomeye kihishe inyuma yayo magambo prezida Kagame yavugiye mu nteko.



1. Kwikoma abazungu no ku kibazo cy'imfashanyo baha u Rwanda



Ibi bimaze kuba akamenyero muri discours nyinshi za Prezida Kagame ko asigaye akunda kwikoma abazungu ko aribo bateza ibibazo muri Afrika. Ariko ibi ngirango ntibyagombye kumutangaza kuko nawe ubwe aziko yashyizweho n'abo bazungu ndetse no kuba akiri ku butegetsi ari uko yakomeje kubona inkunga yabo bazungu. Uyu munsi abo bazungu se bapfuye iki ? Ese koko ikibazo cya M23 nicyo cyonyine cyateje ukutumvikana hagati yabo bazungu bari bashyigikiye prezida Kagame none uyu munsi bakaba bafata iya mbere mu guhagarika imfashanyo bahaga u Rwanda ?



Prezida Kagame yiyamye abakoloni avuga ko ibya kera bya Congo-Urundi-Rwanda byari byarakoronijwe n'Ababiligi byarangiye kera. Ati u Rwanda rw'ubu rutanye nurwo mu gihe cya gikoloni ku buryo nta mategeko bakeneye aturuka iyo za Belgique n'ahandi. Ibi ni byo ntako bisa koko ibihugu bya Afrika bigomba kumenya ko colonialisme yarangiye. Ariko icyo abayobozi bya Afrika barimo na Kagame batazi ni uko colonialisme itigeze irangira na rimwe mu by'ukuri !!! Abazungu baretse abirabura bariyobora ariko babategera mu mfashanyo no mu nguzanyo bashyiraho Banque Mondial na FMI. Ibihugu byose bikennye rero biracyari mu bukoloni kuko igihe cyose uteze amaboko agukoresha icyo ashatse. Kuvuga ko ubukoloni bwarangiye ni ugusetsa imikara.



Prezida Kagame ibi arabibona akabivuga ndetse akanashishikariza abandi baprezida ba Afrika gukurikira iyo nzira nakwita iya Panafricanisme ariko ikibazo ni uko iyo muri budget annuel y'igihugu usanga ukeneye inkunga yenda kungana na 50% y'imfashanyo ubwo se wahera he witerura kuri abo batera nkunga ? None se iyo ureze agatuza izo mfashanyo bakazikupa ninde uhomba ? Ikizwi ni uko ari rubanda rugufi ruhababarira kuko abayobozi bo hejuru bo bafite ahagije azabatunga imyaka 50 iri imbere bo n'urubyaro rwabo. Ariko umukozi wa leta uzabura salaire mu mezi ane adahembwa ntazashobora kwongera kurihira abana be amashuri, ntazashobora kuriha imyenda afite, ntazashobora no kugaburira urugo rwe.



2. Agaciro Development fund



Nubwo ubuyobozi bwo mu wanda bwihutiye gushyiraho iyo fonds yo kuzuza icyuho kizasigwa nuko guhagarikirwa imfashanyo, biragaragara ko iyo fonds nta mafaranga ahagije izabona yo gushyiramo niba koko amafaranga agomba kujyamo azajya ava mu baturage. Ahubwo iyo urebye za ministere za leta amafaranga zishyiramo wibaza aho bayakura hakakuyobera. None se ko amafaranga akoreshwa muri izo za ministère zitanga ubundi ava mu ngengo y'imari ya leta kandi uyu munsi iyo ngengo y'imari ikaba ahubwo ifite ibibazo byo kuzuza ibigega ngo gahunda yateguwe igerweho ubwo izo ministere ayo zitanga ziyavanahe ? Cyangwa batanga ayo bakagombye guhabwa na leta kandi nayo adahari. Ni ukuvuga ko ari promesse gusa zuzuye mu kigega naho inoti nya noti wapi.



Ababikurikiranira hafi bafite inkuru zituruka ahantu hizewe bemeza ko ahubwo Agaciro Development funds kagenewe gukora blanchiement d'argent. Ku buryo amafaranga yose yagiye ava mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro yo muri Congo azajya aca muri iyo funds. Ntibivuze ko ari amafaranga liquide ahubwo ni minerai ubwazo. Bivugwa ko mu Rwanda hahunitse amatoni n'amatoni y'amabuye y'agaciro yasahuwe muri Congo. Niba uyu munsi abazungu batazemera ko agurishwa mu bihugu byabo , abo mu Rwanda nabo bazayasubiza muri circulation bakoresheje Agaciro development fund.



None se ministere nkiya defense ngo yatanze miliyari irenga, inzego zose z'ubutegetsi zigatanga akayabo kandi nta mafaranga arinjira muri budget y'igihugu ibi bintu si umukino nkumwe w'akazungu ? Hababaje abaturage bakomeje kwakwa ku ngufu salaire yose y'ukwezi ngo biheshe agaciro. (Harya ubundi umuntu ufite agaciro kuki agomba kukihesha ? Ubundi umuntu yihesha ikintu adafite). Ubundi iyo salaire babaka ni equivalent y'umushahara bari kutazahembwa bitewe n'icyuho kizaza muri budget. Ntibazatangare babatse andi mezi abiri cyangwa atatu mu minsi iri imbere bizaba ari equivalent yuko leta itazabona izo salaire zriko bikitwa ko utahembwe ahubwo wihesheje agaciro. Aba bagabo ni abahanga muzabagaye ikindi.



3. Inkiko mpuzamahanga



Prezida Kagame akomeje kwikoma inkiko mpuzamahanga kuko yemeza ko zashyiriweho abanyafrika. Prezida Kagame yemeza ko izo nkiko zikora injustice zirenganya abanyafrika. Ariko ikibazo umuntu yakwibaza hano ni kuki Prezida Kagame atabona ko n'inkiko zo mu gihugu ayobora zirenganya abaturage ? Wasobanura ute ko prezida Kagame abona ari normal ko umuntu utavuga rumwe nawe agomba kujya mu buroko ? Iyo urebye imfungwa za politiki ziri mu buroko mu Rwanda nka ba Ingabire Victoire, Deo Mushayidi, Niyitegeka, Ntaganda etc ukongera ukareba abanyamakuru babobera mu buroko kuko banditse inyandiko zidashimishije ubutegetsi nka ba Sayidati Mukakibibi, Uwimana Nkusi, Andrew Muganwa, etc wibaza niba prezida Kagame atabona ko inkiko zo mu gihugu ayobora zirenganya abaturage. Mbere yo kunenga inkiko z'amahanga prezida Kagame yari akwiriye kubanza agakosora amakosa ari mu nkiko ze agafungura izo mfungwa zose nta yandi mananiza azanyemo. Kuko bizwi ko mu Rwanda le pouvoir exécutif niyo iha ordre pouvoir judiciaire abacamanza babwirwa abagomba gufungwa naho bo akazi kabo kakaba gushakisha cyangwa gutekinika ibimenyetso.



5. Abanyafrika bayobora nabi ibihugu byabo.



Prezida Kagame akunze kugaya abayobozi bagenzi be ba Afrika avuga ko bayobora nabi abaturage babo. Ariko mu gihugu cye naho si shyashya. Nkubu mu Rwanda ntitwavuga ko ubutegetsi buyobora neza mu gihe nta espace politique iri mu Rwanda. Amashyaka ya politiki yemererwa kwandikwa ni avuga rumwe n'ubutegetsi yayandi bavuga ko adahangana. Naho amashyaka ya opposition yo barayangira n'abayobozi bayo bakanagwa mu buroko. Mu Rwanda ubutabera buri mu maboko ya pouvoir exécutif abacamanza nta bubasha bafite bwo guca imanza mu bwisanzure.



Abadepite ubundi akazi kabo ni ukugenzura imikorere ya guvernement. Ariko siko bimeze kuko ahubwo le pouvoir exécutif niyo ibaha umurongo n'amategeko agomba gutorwa. Bishoboka bite ko abadepite batarahamagaza prezida wa repubulika ngo aze mu nteko abasobanurire icyo kibazo cyateje inkeke ku isi cya M23 kandi bivugwa ko u Rwanda ruyiri inyuma ? Bazabitinyuke babakuremo iyo kwotsa. Rero ntiwavuga ko u Rwanda rutegetswe neza mu gihe izo institutions uko ari ebyiri (pouvoir exécutif, pouvoir legislatif) zitigenga ahubwo zitegekwa na pouvoir exécutif. Niyo pouvoir exécutif kandi nayo abayigize nabo nta jambo bafite ku buryo umuntu umwe prezida wa repubulika niwe wenyine twakwita pouvoir exécutif agakorana n'abandi bantu bacye b'inkoramutima ze. Ibi rero bisobanura dictature yo mu rwego rwo hejuru. Mu gihe hari dictature rero sinumva ukuntu prezida Kagame ashobora kwishongora kuri bagenzi be bayobora ibihugu bya Afrika ko bayobora nabi.



5. Prezida Kagame ati: Muzansabe ndeke kubayobora uwo munsi nzabireka



Mu by'ukuri ni ubwa mbere prezida Kagame numva avuga amagambo nkaya. Hari aho yabajije ati ese ikibazo ni Kagame ? Ati ese mbangamiye inyungu zabo bazungu ? Ati iyo basahura Congo banyuza ibisahurano byabo i Kigali hari ubwo twigeze tubabuza ? Ati abantu baraza bakamwuka inabi bamusaba ngo niyamagane bariya ba M23 bayogoje akarere k'uburasirazuba ka Congo.



Uko njye mbibona prezida Kagame afite dilemme:



Icya mbere muri discour ye urasanga yifuza ko abazungu bakomeza gutera inkunga u Rwanda aho avuga ati ubundi umuntu udafite ingufu ntumushyira hasi ngo umuhondagure. Nawe ubwe arabona ko igihugu nk'u Rwanda gikenera hafi 50% ngo cyuzuze ingengo y'imari kitabaho iyo nkunga iramutse ifunzwe igihe kirekire.



Ku rundi ruhande, prezida Kagame ntashaka kwamagana M23 kubera ko nawe agomba kugumana influence muri Congo kuko hariyo imari itubutse iva mu mabuye y'agaciro. Prezida asa nuvuga ati none se ko mwiba kuki twe mutubuza kwiyibira Congo ? Aha ariko afite ukuri kuko abazungu baraza bakavoma Afrika kandi bakoresheje abanyafrika. Ariko prezida Kagame yihisha inyuma y'ikibazo cy'abarwandophone baba muri Congo kandi ko cyatewe n'umukoloni.



Mu byukuri ikibazo si abo ba Rwandophone, ikibazo nyamukuru ni uwo mutungo wa Congo ibindi ni parevent pour justifier la présence au Congo. Iturufu yo guhiga FDLR imaze gusaza kuko rapport nyinshi zerekanye ko uwo mutwe nta capacité de nuisance ufite ku buryo wahungabanya u Rwanda. Kagame rero akeneye pretexte yo kuguma muri Congo. Ejo yari CNDP uyu musni ni M23. Ese kuki Kagame yahagaritse Nkunda kuki atahagarika Ntaganda ? Niba Nkunda ari umucongomani kuki prezida Kagame yemeye kumufata ? Kuki uyu munsi noneho avuga ati ibibazo ni hagati y'abacongomani ? Pour être coherent niyohereze na Nkunda afungirwe muri Congo noneho niba ibibazo ari entre Congolais.



Aho prezida Kagame yirengangiza ni uko contrat yasinyanye nabo bazungu ibyo kwikoreramo bitarimo. None niba yumva amaze kugira ingufu zihagije ku buryo abona abasirikari be bakomeye cyane muri kariya karere byamuhaye akanyabugabo ko kumwa nawe yajya kuvoma ku iriba ry'intare uko yishakiye bila mpango.



Aha niho hari ipfundo ry'ikibazo: D'un côté abazungu barashaka gukomeza umukino wabo wo kuvoma Afrika kubera ka crise economique kabageze ku buce, tutibagiwe n'intambara barimo barwana n'Abashinwa mu gusahura Afrika. Abo bazungu kuva igihe basahuriye Congo bakoranye n'abanyafrika bashyizeho nka ba Mobutu babafashaga kwiyibira. Ikibabaje ni uko nta majyambere bigeze baha ibihugu basahura. Ningwe n'abashinwa bagusahura bakakubwira ko bazakubakira autoroute, amashuri, amavuriro, etc.. Muri macye rero abo bazungu nta rundi rukundo bakunda Afrika uretse kuyisahura. Kuri iyi ngingo Kagame afite ukuri ijana ku ijana.



De l'autre côté Kagame aravuga ati aba bazungu nibankura définitivement muri Congo, kuko ariyo gahunda, bazaba bamurangije kuko nta handi hantu azongera kubona revenu nkizo yakuraga muri Congo. Abo bazungu bazaba basigaranye za ntwaro zabo ebyiri: Ubucamanza n'imfashanyo. Kuri Kagame we agasanga ari ukubuza abanyafrika ubwigenge ariko akiyibagiza ko umuzungu iyo agushyize ku butegetsi ibi byose muba mwabivuganye hari aho ugera hari naho utagera. Ese kuki prezida Kagame yiyibagiza ko abo bazungu aribo bamuteretse ku ntebe ? Nta rundi rukundo rero bamukunda bamushyiriyeho iyo mission yo kuvoma Afrika. Kuba yarabemereye icyo gihe uyu munsi akaba ashaka kwisubira dore naho ikibazo kiri guturuka ibindi ni ibyo kudukinga mu maso.



Prezida Kagame arangiza abaza abayobozi avuga ati niba mubona ntakorera inyungu z'abanyarwanda muzambwire nzahita mvaho. Aha ariko birasaba kubanza kwumvikana na prezida Kagame icyo yita inyungu z'abanyarwanda. Dore muri macye inyungu z'abanyarwanda tuzimusubiriremo wenda wasanga tutazumva kimwe:



- Abanyarwanda ntibakeneye umuyobozi ujya gukina bras de fer nabo bazungu mu gihe igihugu cyacu kigikennye kandi kigikeneye inkunga zabo bazungu kugirango twuzuze ingengo y'imari y'igihugu ya buri mwaka. Iyo nkunga tubaka ubu iri hafi ya 50% umunsi twayigushije tukayigeza kuri 10% icyo gihe ruzambikana rwose ntibazatuvugiramo. Ariko mu gihe abanyarwanda benshi batunzwe na salaire bita serum iza buri kwezi ngo babeho, bagaburire urubyaro, bohereze abana mu mashuri, bagure akenda ko kwambara, .... kubashora mu ntambara n'abazungu ni ukubahemukira kuko umunsi robinet zafunzwe ako ga serum kakabura bakamanika imbabura sinibaza ko uwo munsi bazishima ngo babyine intsinzi ko bari kurwanya umukoloni. Icyo bazaba barwana nacyo cya mbere ni inzara. Prezida Kagame ntakarebe hafi kuko we nta nzara izamwica we n'abandi bacye ariko la majorité bazajya mu bukene bubi na economie y'igihugu isubire hazi cyane niba yiyemeje iyi nzira yo guhangana n'abazungu. Abo bategetsi bamukomera amashyi baramushuka.



- Prezida Kagame arongera ngo uzamusimbura agomba kuba ari umuntu nawe uzi guhangana n'abazungu. Ibi ni ukwibeshya kuko mu gihe tugiteze intoki dushaka ko batumeneramo ako ka 50% ntabwo ushobora gushoza urugamba n'umuntu ukugaburira. Ntibibaho. Ahubwo umutegetsi ukenewe ni uzashyira mu gaciro akazamura ubukungu bw'igihugu ku buryo iyo mfashanyo baduha twazayibyaza ubukungu buhanitse buzatuma tutazongera gukenera abo bazungu kuko imisoro yo mu gihugu imbere izaba ihagije ngo ikore ingengo y'imari.



6. Umurage wa prezida Kagame ni uwuhe ?



Prezida Kagame ni umuyobozi ubona akorana ubushake ngo u Rwanda rutere imbere ndetse sinanahakana ko abishyiramo umurava mwinshi. Ikibazo ni uko kubaka igihugu cyubakiye ku bibazo bindi bikomeye bidakemuwe usanga ari nko kubakira ku mucanga. Ibibazo nyamukuru bitanya abanyarwanda kandi bituma badashobora gushyira hamwe ngo bahangane nuwo mukoloni nkuko prezida Kagame abisaba birahari kandi bigomba gukemurwa:



- Gufungura amarembo ya politiki abanyarwanda bakisanzura - Gufungura imfungwa za politiki zose - Kurangiza ikibazo cy'impunzi hakaba ibiganiro n'abazihagarariye aribo mashyaka ya politique na société civil zikorera hanze y'igihugu - Gushyiraho institutions zikomeye zubahiriza séparation de pouvoir exécutif, legiskatif et judiciaire. - Gusangira ubutegetsi nta bwoko cyangwa akarere karyamiwe.



Ibi ni ibintu prezida Kagame ashobora gukemura akiri prezida cyangwa akazasiga umurage ko byamunaniye kubikemura. Ubwo uzamusimbura ibi bibazo nibyo byihutirwa bigomba kujya kuri agenda ye kurusha guhangana n'abazungu baduha imfashanyo yenda kungana na 50% y'ingeno y'imari. Ibi bibazo bikemuwe noneho tuzaba dushyizeho fondation yubatse muri beton tukaba twakubakiraho amajyambere arambye kandi abashoramari b'abanyarwanda benshi bafite ubwoba bakagana u Rwanda nta mususu, bagahanga imirimo, na programme nyinshi na za projets zikajya mu bikorwa.



Izi ngingo mvuze hano hejuru prezida Kagame abona zimugora atazikemura azamenye ko adakorera inyungu z'abanyarwanda ubwo ntazategereze ko abanyarwanda babimusaba kuko nta numwe uzabitinyuka ngo atahasiga agatwe ahubwo azabe umugabo abererekere undi wumva yakemura utwo tubazo tuzatuma twubakira u Rwanda duhereye kuri fondation ikomeye. Prezida Kagame ndetse ahisemo kubererekera uwo muyobozi mushya watorwa binyuze muri demokarasi nyayo twazamugira intwari ikomeye itazibagirana mu mateka y'u Rwanda.



TITO KAYIJAMAHE Montréal - Canada.

jeudi, septembre 27 2012

RPF ngo iri mu mashyaka akize cyane KU ISI

Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku isi muri rusange.

The Financial Times iravuga ko FPR ifite ikigo cy'ishoramari, Cyrstal Ventures, gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu. Ibigo by'ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw'amabuye n'amategura, amaduka acuruza ikawa mu mijyi ya Kigali, Boston,London, Washington na New York, uruganda rw'ibicuruzwa bituruka ku buhinzi n'ubworozi -Inyange- n'ikigo cy'ubwubatsi.

Icyo kigo cy'ishoramari cya RPF gifite abakozi ibihumbi birindwi, ku buryo aricyo cya kabiri mu Rwanda mu gutanga akazi nyuma ya leta. The Financial Times iravuga ko Crystal Ventures yakomeje kunguka ku buryo yanaguze n'indege zihenda ebyiri zikodeshwa na Perezida Kagame.

Icyo kinyamakuru kiravuga ko abacuruzi bo mu Rwanda binubira uko FPR yigaruriye ubucuruzi bukomeye ku buryo no mu gatanga amasoko habamo ikimenyane.

Urugero rutangwa n'iki kinyamakuru n'ikigo kigenga cya INTERSEC gishinzwe umutekano, ngo nicyo cyonyine gifite abakozi bafite uburenganzira bo kwitwaza intwaro.

Ariko avugana na Financial Times, umuyobozi wa Crystal Ventures, Nshuti Manasse, arabihakana, akavuga ko bakora ubucuruzi iyo babonye ko nta bandi bashoramari bahari.

Inkuru mu majwi :

mercredi, septembre 26 2012

Umuryango wa Buraya wafatiriye imfashanyo y'u Rwanda

Umuryango wa Buraya wafashe ingingo yo kuba urafatiriye imfashanyo igenewe leta y'u Rwanda mu kurindira ko ikibazo co mu buseruko bwa Kongo gikemuka. Ariko uwo muryango uvuga ko imfashanyo igenewe imishinga y'iterambere mu Rwanda yoyo izobandanya gutangwa. Umuvugizi w'uwujejwe imigenderanire mu muryango wa Buraya, Michael Man, yabariye BBC ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bizoshika ku ntego y'ikinyagihumbi mw'iterambere. Ngo ivyo rero bituma imfashanyo mu bikorwa vy'iterambere idashobora guhagarikwa. Ariko umuryango wa Buraya ngo utewe impungenge n'icegeranyo c'abahinga b'umugwi wa ONU ujejwe gufata ibihano, cerekana ko u Rwanda rufise uruhara mw'ihungabana ry'umutekano mu buseruko bwa Kongo. Ngo rero imfashanyo umuryango wa Buraya uha leta y'u Rwanda, ibaye irarindirizwa gushika ico gihugu cerekanye neza aho gihagaze mu bibera mu buseruko bwa Kongo.

jeudi, août 23 2012

Gutotezwa kutabaho ku Isi kuba mu Rwanda, gukozwe n’Isi yose-Perezida Kagame

Ibi byavuzwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ikigega Agaciro Development Fund, ndetse no gusinyana imihigo n’abayobozi ku nzego z’igihugu.

Muri uyu muhango wabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, Perezida Kagame yabanje gusaba abari bateraniye aho gufata umunota umwe wo kwibuka uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi witabye Imana, avuga ko yari ingirakamaro ku gihugu cye ndetse no kuri Afurika muri rusange.

Agaruka ku Kigega cy’Agaciro ndetse n’imihigo, Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ibintu bifitanye isano kuko byose ko ari n’umuhigo w’Abanyarwanda, akaba ari umuhigo wo kwiha agaciro no kurema igihugu bundi bushya ndetse no kugiteza imbere.

Perezida Kagame yavuze ko uyu muhigo wo kumva ko guteza imbere igihugu ari inshingano z’Abanyarwanda, yaba umuto ndetse n’umukuru, kandi kubusanya na byo ukabinyura iruhande kwaba ari ukwibeshya ndetse ko byaba ari n’ikinyoma.

Yagize ati "Ntaho nzi na rimwe, nta n’ubwo ari twe twaba aba mbere, nta gihugu na kimwe ku Isi, nta bantu babaho ku Isi, bahabwa agaciro, batezwa imbere n’abandi bantu ntibibaho. Abize amateka mubinsobanurire niba ari mwe mugiye kuba aba mbere kuzabeshwaho no guheshwa agaciro n’abandi, mubimbwire.”

Abanyarwanda n’Abanyafurika babeshejweho n’ikinya

Perezida Kagame mu ijambo rye yakomeje agira ati "Kubitekereza gutyo ni nka kwa kundi abantu batera ikinya, abantu bagusinziriza ntiwumve ububabare (...). Ariko iyo ufite ikibazo kirakomeza, kiba gihari, niba wahisemo ikibazo kugikemuza ikinya ni uko bimera nyine. Aho ikinya gishiriye usubira muri cya kibazo bakakongera ikindi ugasinzira wakanguka ugasanga cya kibazo. Abanyarwanda rero n’Abanyafurika ni ko tubaho kandi ni ko tubeshwaho tukanabyemera, tukemera gusinzirizwa, tugasinzira aho dukangukiye tugasubira muri cya kibazo cyacu hakaza abandi bantu batugirira neza, badutera ikinya tukongera tugasinzira ibyo murabizi ntabwo ari ibintu mpimbiye hano n’iyo mwabyirengagiza murabizi.”

Hari abarya ibyabo bakarenzaho ibyacu.

Perezida Kagame asanga kubaho gutya bimeze nk’iby’umugabo urya ibye yarangiza akarya n’iby’abandi.

Agira ati "Barya ibyabo, barangiza bakarya n’ibyacu, bakagusinziriza bakarya n’ibyawe, uko ni uko, niko kuri, umugabo urya ibye yarangiza akarya n’ibyawe akakubwira guceceka ngo utagira icyo uvuga ni ko mu kuri tubayeho. Niba ariko twemeye kubaho niyo nzira dukomeze, niba dushaka kuva muri iyo nzira hari ibintu twakora ntawe twanduranyije na we ntawe twifurije inabi icya mbere ni uguhera ku byacu, guhera kuri twe, guhera no kuri bike dufite.”

Ibiva ahandi bihenze byambura agaciro ababihabwa

Perezida Kagame asanga ibiva ahandi bihenze, biza byambura agaciro ababihabwa kandi ariko gahenze.

Perezida Kagame avuga ko imihigo itabuza Abanyarwanda kwakira ibyo bahabwa, cyangwa se gukomeza kubana, ahubwo bikwiye gukomeza mu nzira nziza kuko bitavuze ko hari icyahindutse mu buzima bw’Abanyarwanda n’imibanire n’abandi, ahubwo byongerewe agaciro.

Agira ati "Niba tubana n’abantu twabana neza ri uko twiha acaciro”.

Kuri Perezida Kagame azasaga ibi bije mu gihe byakumvikana neza kuko u Rwanda ruvugwa cyane.

Agira ati "Uru Rwanda mureba (…), rimwe na rimwe murabyumva no mu makuru ngo ka gahugu kataboneka no kuri “map” (…), Isi yose ikaza, ikaruvuga wumva ibiba bivugwa byose, ugutotezwa kutabaho ku Isi kuba mu Rwanda gukozwe n’Isi yose. U Rwanda ushaka ku ikarita ukarubura iyo bigeze ku karengane urarubona.”

Akomeza Agira ati "Uku gutotezwa cyane tujye tubibonamo agaciro, iyo utotejwe ugomba kugira ikintu kigukuramo, ukamenya guhangana no gutotezwa, iyo wirukankanye umuntu kera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura agomba kukugarukana.”

Perezida Kagame yagarutse ku bintu byinshi Abanyarwanda bagiye bishakiramo ibisubizo, birimo Umuganda, Ubudehe, Gacaca n’ibindi. Avuga ko byose biri mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo.

Muri uyu muhango kandi habayeho kwitanga mu rwego rwo gushyigikira Ikigega “AGACIRO development Fund”, aho hahiswe hakusanwa arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni no muri uyu muhango kandi hahembwe uturere twaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo aho Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga, Kamonyi ku mwanya wa Kabiri ndetse na Bugesera ku mwanya wa Gatatu.

Uturere twaje ku myanya itatu ya nyuma ni Rwamagana, Gasabo na Rutsiro yaje ku mwanya wa nyuma.

Source : igihe

samedi, juin 30 2012

Twibuke Ubwigenge twimakaza Repubulika.

Twibuke Ubwigenge twimakaza Repubulika. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Namwe Nshuti z'u Rwanda.

Hari ku tariki ya mbere Nyakanga 1962, ubwo amahanga yamenye kandi akemera u Rwanda. Imyaka mirongo itanu irashize umuryango w'abibumbye uhaye igihugu cyacu ubwigenge. Ishyaka CNR-intwari rirashima cyane Umuryango w’Abibumbye watumye uyu munsi ubaho kandi rirashima n'intwari z'Abanyarwanda zabigizemo uruhare kimwe n'ibihugu by'inshuti byafashije igihugu cyacu kugera ku bwigenge.Ubwigenge ni ijambo rikomeye kandi ribumbye byinshi.

Ubwigenge bwatumye igihugu cyacu kigira umwanya mu rugaga mpuzamahanga. Bwemeje imipaka y’igihugu cyacu kandi butuma abanyarwanda bashyiraho inzego z’ubutegestsi n’abayobozi bababereye. Ubwigenge nyabwo rero ni ubwubahiriza ukwishyira ukizana kw'abenegihugu bose bukabarengera, bukabarinda urugomo n'akarengane aho bituruka hose. Kugira ngo ibyo bishoboke ni uko abari ku butegetsi bahora bazirikana ko abaturage aribo batanga ubutegetsi, bakabutiza uwo bashatse mu gihe bashatse kandi bakabumwambura igihe bagennye ubwabo kigeze.

Ubwigenge mu Rwanda burugarijwe. Ingoma ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame ikomeje kubangamira ubwo bwigenge Abanyarwanda baharaniye: - Ikomeje gutoteza abaturage no kubabuza amahwemo. - Irabicisha inzara, ikabambura ibyabo. - Ikomeje gushoza imyiryane n’inzangano hirya no hino mu gihugu iteranya abanyarwanda. - Ikomeje gukurura intambara mu karere. - Iraterana amagambo n’ibihugu by’inshuti ndetse n’imiryango mpuzamahanga kandi iyo miryango ishaka kurengera abanyarwanda. Ishyaka CNR-Intwari ntabwo rizabyemera.

Niyo mpamvu dusaba umunyarwanda aho ari hose, uwo ariwe wese gufantanya n’abandi tugaharanira gusubirana ubwigenge. Tugahindura bidatinze ubutegetsi mu Rwanda. Nimukomeze mushire ubwoba, mushire amanga kandi itariki ya mbere Nyakanga ntikibangirane mu mateka. Baragahora bibukwa abatumye iryo itara ryaka, baragahora bibukwa abakomeje kwanga ko akarengane gahabwa intebe, nibazirikanwe cyane na none abakomeje kwanga ko ako karengane kazuka. Amateka dusangiye twese uko yaba meze kose tuyazirikane kandi aduhe ubundi buryo bwo kwisubiza tureba ibihe bizaza ibihe tugomba kuraga abadukomokaho na bo bakazabiraga abandi, ibihe biduha icyizere cyo kubaho mu bwigenge budahungabana, ibihe bitanga icyizere cyo gutunga ugatunganirwa.

Umunsi mukuru mwiza w'ubwigenge kuri mwese

Harakabaho Repubulika.

Bikorewe i Sion (Suisse), tariki ya 28 Kamena 2012 Général Habyarimana Emmanuel Prezida wa CNR - INTWARI.

lundi, avril 23 2012

KUBURANISHA ABANYEPOLITIKI BIKOMEJE KUZENGEREZA LETA YA FPR / KAGAME

Urukiko rw'ikirenga rwa Kigali rwasubitse isomwa ry'urubanza rwa Me Ntaganda Bernard ryari riteganyijwe kuwa gatanu taliki 20 Mata 2012. Impamvu y'iri subikwa ntirajya ahagaragara ubwo tuzakomeza dushakishe twumve icyaba cyabiteye ariko ikizwi ni uko leta ya Kigali ihagaze nabi kuri izi manza dore ko zishobora kuyikururira akaga karimo no gufatirwa ibyemezo mu bukungu.

Mu gushaka guhangana n'ingorane zishobora kuzaturuka kuri ibyo byemezo leta yahisemo gutangira kugabanya imishahara y'abakozi barimo abaganga ndetse n'iyongezwa ry'abarimu bo mu mashuri abanza ryari ryaratangajwe rikaba ritarakozwe dore ko hari n'uturere ubu tutarahemba abarimu kuva mu kwezi kwa mbere 2012. Bikaba byitezwe ko ingengo y'imari y'umwaka utaha ishobora kuzagabanuka cyane dore ko n'iyatowe 2011-2012 nta na 50% byayo byabonetse bikaba ari byo bituma leta irimo isunasunika ngo irebe ko yageza mu mpera z'ukwa gatandatu ariko se ninahageza izakomeza isunasunike kuzageza ryari ko n'utwakagambye guhemba abarimu Kagame yirirwa adutagaguza hirya no hino ashakisha za diplome zidafite akamaro!

Ibi byo kubura imishahara y'abarimu no kugabanya iy'abaganga bikaba byiyongera ku byemezo byagiye bifatwa nko mu burezi aho hagiye hafatwa ibyemezo byo kuvanaho inkunga cg imfashanyo yahabwaga abanyeshuri biga muri za kaminuza za leta ndetse no kuvanaho gucumbikirwa ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye icyo cyemezo ngo kikazakuraho burundu mu minsi ya vuba gahunda yo kwiga abanyeshyuri bacumbitse mu bigo.

Ibi bikaba bikorwa ngo leta igabanye cg inavaneho burundu amafaranga yatangaga mu bigo yo gutunga abanyeshuri. Ese amaherezo azaba ayahe? Abagombaga kuba bakorera igihugu bakizamura Kagame yabashyize mu gihome abandi abirukana mu gihugu ariko azashyira abone neza ko yibeshye n'ubwo ngo ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka. Burya koko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva!

Majyambere Juvénal

mercredi, avril 11 2012

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE IBINTU BYAHINDUYE ISURA

Nk'uko byari biteganyijwe uyu munsi muri uru rubanza hagombaga kumvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rushinjura Ingabire Lt Col Habimana Michel wigeze kuba umuvugizi wa FDLR azwi ku izina rya Ngarambe Edmond akaba yaracyuwe mu cyiswe Umoja wetu hamwe na Uwumuremyi Vital. Nyamara mu ntangiriro nyuma y'uko uyu mutangabuhamya asabwe gutanga umwirondoro we ubushinjacyaha bwahise butanga urupapuro ngo rwavuye muri gacaca rumukatira igihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko mu gihe mu mwirondoro we yavuze ko n'ubwo afunze guhera 2009 atigeze aburana n'ubwo yari yasabye gusubirishamo urubanza kuko bamubwiraga ko yakatiwe adahari. Akaba rero yari yavuze ko aho ari yari ategereje kuburana mu isubirishamo ry'urubanza nyamara akaba yatunguwe no kubona umushinjacyaha Ruberwa yazanye mu rukiko igipapuro kimufunga burundu y'umwihariko abari aho bashoboye gukurikirana ubu buhamya bakaba bavugaga ko byaba ari ibyo ubushinjacyaha bwikoreye cg bwakoresheje nk'uko bisanzwe bizwi mu Rwanda kugirango bumubuze gutanga amakuru.

Ubushinjacyaha bukimara gutanga urwo rupapuro rwamukatiye (bamwe bemeza ko ari technique yakozwe mu rwego rwo gukumira ubuhamya bwe) bwahise busaba urukiko ko rutagomba kwemera ko atanga ubuhamya kuko ngo yambuwe uburenganzira bwose bw'umunyarwanda harimo no gutanga ubuhamya. Me Gashabana wunganira Ingabire akaba yasabye urukiko ko niba rubona ko adakwiye kuba umutangabuhamya ariko kugirango habe imikorere myiza y'ubucamanza yakagombye kumvwa nk'umuntu ufite ibyo azi ku bashinja Ingabire bikaba byafasha kumvikanisha uburyo Uwumuremyi Vital yabeshye urukiko afatanyije n'inzego z'umutekano. Aha akaba atabuze no kuvugamo ubushinjacyaha ko nabwo bufite uruhare runini muri iki gikorwa.

Nyuma y'izi mpaka hafashwe icyemezo ko yumvwa nk'umuntu utanga amakuru ku rukiko rwazakenera mu kumenya ukuri ku byo Ingabire n'abamwunganira basobanura ko Vital na bagenzi be bakoreshejwe ku mpamvu yo gushinja Ingabire. Aya makuru akaba yayatanze ahereye ku mavu n'amavuko ya FDLR bamwe byagaragaye ko abenshi mu banyarwanda batanazi imivukire n'imibereho ya FDLR n'amashami yayivutseho ndetse n'imikoranire yayo n'amashyaka n'indi miryango ya politiki yaba iyo muri Congo, mu Rwanda n'iyabayeho ikinariho mu mahanga. Yatangiye avuga uburyo bameneshejwe muri Congo bajya Brazzavile bavayo bagarutse gufasha ingabo za Laurent Desire Kabila zari zabasabye inkunga ya gisirikari. Yasobanuye uburyo nyuma y'urupfu rwa L. D. Kabila babayeho babanye na Joseph Kabila, uko bagiye bajya mu mishyikirano yo kurangiza ibibazo by'imitwe ya gisirikari irwanira mu burasirazuba bwa Congo harimo n'iya Roma (Italy) ariko asobanura ko n'ubwo ngo iyi mishyikirano Mme Ingabire yari ayirimo bari babwiwe ko ari umugambanyi nka ba Twagiramungu bagomba kumwirinda kandi koko ngo niko byagenze.

Yakomeje avuga uko amapeti ya gisirikari yatangwaga muri FDLR ko ngo yatangajwe no kumva Uwumuremyi Vital yiyita Major kandi bitarashobokaga na gato ko urwego yariho rwa S/Lt. atashoboraga kuba Major kandi ngo ntiyari anamuzi cyane kuko yari mu rwego rwo hasi cyane. Gusa ngo kuba barafungiwe hamwe mu kigo cya gisirikari cya Kami igihe bari bamaze gucyurwa muri Umija wetu byatumye arushaho kumumenya neza bitewe n'uburyo baganiraga. Icyatangajwe ni uko mubyo yavuze ngo Vital ntiyigeze aba umusirikari mbere y'intambara ya 1994 ndetse ngo nta n'ubwo yigeze arangiza amashuri yisumbuye kuko yirukanwe mu Iseminali yo ku Rwesero aho yiganaga na mukuruwe ubu w'umupadiri agasubira iwabo ku Musanze. Aha i Kami kandi yerekanye neza uburyo habereye ikinamico ubwo Vital yamubwiraga ko bagomba gukorera leta ya Kigali bakazashinja Ingabire ibyaha ngo bityo ntibazagirane ibibazo na leta. Lt Col Habimana Michel akaba ngo yaramuhakaniye amubwira ko bitamworohera gushinja umuntu ibinyoma.

Nyuma ariko na we ngo abo mu rwego rw'iperereza baramushatse bamusaba kubafasha kuzashinja Ingabire witeguraga gutahuka mu gihugu kwiyamamaza bityo ngo nabo bazabafashe kuva mu buroko bwa Kami. Ngo yahise ababwira ko uwo mudamu atamuzi ko atanamenya ibyo yamushinja bamubwira ko ngo bo nibemera gushinja ibindi bagomba kuzashinja ngo bazabyikorera. Ngo yababwiye ko adashobora rwose gushinja umuntu atanazi atigeze anabona ngo umutimanama we ntiwari kubimwemerera.

Icyo umuntu yavuga muri ubu buhamya ni uko uyu wigeze kuba umuvugizi wa FDLR yahakanye yivuye inyuma ko Ingabire na FDU batigeze bakorana na FDLR emwe ngo n'umutwe wa CDF ushinjwa Ingabire ngo ntawigeze ubaho kuko Vital Uwumuremyi na Tharcisse Nditurende batari abantu bashoboraga gushyiraho umutwe wa gisirikari kuko ngo yitandukanya na FDLR kuko yari afitanye ibibazo by'ubwumvikane buke n'uwari umuyobozi wa batallon yari mo yajyanye n'abantu batarenga 30 kandi abo ngo usibye kwirwanaho bashakisha imibereho nta kindi bashoboraga kugeraho. Ikindi cy'ingenzi cyavuzwe n'uyu mutangabuhamya ni uburyo inzego z'umutekano za Kigali zabasabye kuzabafasha gushinja Ingabire igihe azaba yatahutse (ibi bikaba bihuye n'ibyigeze kwandikwa mu kinyamakuru UMUSESO ko leta ya Kigali yarekirise aba FDLR bo kuzashinja Ingabire kandi biraba) we yarabyanze ariko hari n'ababyemeye.

Ukurikije rero ibyo umutangabuhamya w'ubushinjacyaha yavuze ku munsi w'ejo hamwe n'ibyo uyu wari umuvugizi wa FDLR yatangaje uyu munsi biragaragara ko icyaha cy'iterabwoba no kurema umutwe w'ingabo zo gutera leta ya Kigali nta cyabayeho ko ari umupango wa leta ya Kigali nk'uko Kagame yabitangaje. Yari azi neza ko tekiniki zabo zagendaga zigerwaho. Ingabire akwiye kurekurwa akajya mu mirimo ya politiki ariko leta ya Kigali ifite ibibazo bikomeye byo kwemera umuntu utavuga ururimi rwayo rwo gucecekeshwa.

Urubanza ruzakomeza ku munsi w'ejo umutangabuhamya abazwa ibibazo n'ubushinjacyaha hamwe n'abashinja Ingabire.

Majyambere Juvénal

mardi, avril 10 2012

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE UMUTANGABUHAMYA W'UBUSHINJACYAHA YABUTABYE MU NAMA

Uyu munsi taliki 10 Mata 2012 mu rubanza rwa Kagame na Ingabire (impamvu mbivuga gutyo narazisobanuye) hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya ku mpande zombi ariko umutangabuhamya ku ruhande rwa Ingabire akaba atari mu rukiko kuko afungiye muri gereza ya Kimironko uwunganira Ingabire Me Gashabana akaba yavuze ko impamvu bitashobotse ko aza mu rukiko ari uko bahuye n'ikibazo cya gereza afungiyemo itarashoboye kubafasha bityo akaba yasabye ko urukiko n'ubushinjacyaha babibafashamo ubushinjacyaha bukaba bwemeye ko ejo mu gitondo azagezwa mu rukiko.

Umushinjacyaha Ruberwa mu gutangira ibazwa ry'umutangabuhamya we ari we Nsabimana Phocas yasobanuye ko yatumijwe kugirango asobanure uko yamenyanye na Ingabire n'amafaranga yamwoherereje n'icyo yayamajije ndetse n'uburyo yamenyanye na Uwumuremyi Vital ari na we uyoboye itsinda ry'abantu 4 bahoze muri FDLR bashinja Ingabire. Akaba mu rubanza yitwa Major ariko na we ubwe avuga ko iri peti atigeze arihabwa mu nzira zisanzwe zerekeye uko abasirikari bahabwa amapeti.

Nsabimana Phocas mu kwisobanura yavuze ko yamenyanye na Ingabire kuri internet aho yujuje urupapuro rwa FDU rwo gusaba kuba umurwanashyaka bakamusubiza. Icyo gihe ngo nibwo yamenyanye na Ingabire. Kuri Uwumuremyi Vital yavuze ko yamumenye mu mpera za 2009 ariko ngo akaba yaramumenye yitwa Karimba Gaspard emwe ngo no kuba yarabaye umusirikari wa FDLR ntabyo yigeze amubwira uretse ko ngo we yagombaga gushaka abarwanashyaka ariko akaba yavuze ko abo yamenye ari uwo Karimba Gaspard na Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w'ishyaka naho Muhirwa Alice we ngo yamumenye muri komite y'ishyaka. Yavuze ko kuri Karimba Gaspard atigeze agira ibindi bisobanuro amusaba kuko ngo yari ashishikajwe no gushaka abarwanashyaka.

Umucamanza Rulisa amubajije uko yashakaga abo barwanashyaka kandi bavuga ko byakorwaga mu ibanga na we akaba yari yabyivugiye Nsabimana Phocas yavuze ko mu gihugu abanyarwanda bajijutse bumvaga amaradiyo bakumva ibyo Ingabire yavugaga ibyo ngo byamufashaga kumenya uwo yaheraho yigisha amatwara y'ishyaka akurikije uburyo ababaga bumvuse ayo ma radiyo bavugaga kuri iri shyaka no ku muyobozi waryo. Rulisa yamubajije uko yabigenzaga kuko ngo ibyo aribyo byose hari icyo yagombaga kubasobanurira ndetse amubaza niba hari mode bagenderagaho mu gushakisha abarwanashyaka. Aha Nsabimana akaba yavuze ko kubera ko ishyaka ryari ritaragera mu gihugu atagombaga kubyina mbere y'umuziki ariko umucamanza akomeza kumuhata ibibazo ngo asobanure icyo yagenderagaho mu gushaka abayoboke, Nsabimana avuga ko icyo yagenderagaho cy'ingenzi ari ugushaka umuntu ufite ibitekerezo byubaka, udafite impamvu zamubuza gukorera ishyaka.

Umucamanza Rulisa akaba yakomeje amubaza impamvu avuga ko bakoreraga mu ibanga kandi byumvikana ko bitari bikiri ibanga ndetse amubaza uko yakoraga kuko ngo hari aho atagaragaye amubaza niba yarahise ava mu ishyaka, Nsabimana avuga ko bitakomeje kuba ibanga akaba yarasabye ko yashingwa Rusizi na Nyamasheke aho akomoka ariko ko imirimo yakomeje gukora Ingabire amaze kugera mu Rwanda yari ukumuyobora ahantu hatandukanye atari azi nko mu biro by'ubutegetsi aho atari amenyereye. Abajijwe amahame ishyaka ryari rifite yavuze ko atabyibuka byose ariko ko ibyo yibuka ari gutsura umubano n'amahanga, kwimakaza umuco wa demokarasi, kwimakaza ibiganiro umuntu wese akavuga uko abyumva, gufasha imfubyi zose zikiga kugera kuri kaminuza no gushyiraho amashuri y'imyuga atuma abatarashoboye kwiga kaminuza bibeshaho, gushyiraho ubutabera bwigenga abarenganijwe bakarenganurwa hakurikijwe ko hari abagiye bagaragaza ko barenganijwe nko muri za gacaca.

Ruberwa yamubajije ku iyakirwa ry'amafaranga n'ikoreshwa ryayo avuga ko yakiriye amafaranga muri westerne union ayohererejwe na Tulikumana Jean hanyuma abona andi nayo yaciye ku wundi muntu yo gukodesha inzu hamwe n'andi nanone yagiye gufata kuri uwo muntu Ingabire amwoherejeyo kuko yari yarageze mu Rwanda ariko ayo ngo ntazi icyo yakoreshejwe. Abajijwe na Me Gashabana igihe yamenyaniye na Karimba Gaspard ubundi witwa Uwumuremyi Vital avuga ko aribuka neza ariko ko yumva barabonanye bwa mbere taliki 24 Ukuboza 2009. Ibi bikaba bihuye n'ibyo Ingabire yavugiye mu rukiko ko yamenye Karimba Gaspard igihe hategurwaga gutahuka mu Rwanda no kwandikisha ishyaka. Akaba yaranavuze ko yahawe guhuza ibikorwa byo ku mwakira mu Rwanda ariko ko n'ibyo bikorwa atabigaragayemo nk'uko byongeye kuvugirwa mu rukiko uyu munsi. Aha Ruberwa akaba yavuze ko impamvu atagaragaye ari uko yari afite ibindi bikorwa yarimo byatumaga adashaka kugaragara. Ingabire aha nawe avuga ko mu by'ukuri Karimba Gaspard yigize umuhuzabikorwa ndetse akiha imirimo myinshi yo gushaka abayoboke no gushingwa amajyaruguru ariko muri byose ngo bigaragara ko ntacyo yakoze ndetse ko n'iby'abasirikari yishinja nta bahari nk'uko byagaragjwe na Ingabire n'abamwunganira ndetse n'ubushinjacyaha nta basirikari bwigeze bugaragaza muri uru rubanza.

Muri rusange uyu mutangabuhamya w'ubushinjacyaha yavuze ko ishyaka yarimo ryari rigamije kuzamura abantu no kwimakaza umuco wa demokarasi n'imibereho myiza y'abaturage ndetse no kwita ku butabera no guha ijambo abaturarwanda bakisanzura. Ku byerekeranye no gukoresha ingufu za gisirikari uyu mutangabuhamya yavuze ko ntacyo abiziho kuko ngo icyo yari azi ni amahame y'ishyaka yasobanuye ko ariyo yagenderwagaho. Aha ariko Ruberwa mu gushaka kugorora kuko yasangaga umutangabuhamya we amutabye mu nama yavuze ko kubera ko yari umusivili atari kumenya ibya gisirikari emwe ngo na Vital ntiyari kubimubwira ari umusivili ndetse ngo kuba yaramuhishe ko yitwa Uwumuremyi Vital ngo ntibivuze ko ari uko ari umubeshyi ahubwo ngo ni strategies yakoreshaga mu gihe Nsabimana Phocas we yavuze ko kuba yaraje kumva ko izina rye nyakuri ari Uwumuremyi Vital byatumye amufata nk'umubeshyi n'ubwo umushanjabinyoma Ruberwa yirenze akarahira ko atigeze avuga ko yamubeshye ahubwo ko ngo yavuze ngo ntiyamubwije ukuri.

Icyagaragaye cyane rero muri ubu buhamya ni uko icyo ubushinjabyaha bwasaga n'ubwiteguye kubona kitagezweho kuko n'ubwo uyu mutangabuhamya yavuze ko yakiriye amafaranga ku ruhande rwa Ingabire ariko icyagaragaye ni uko yari ayo gukoresha mu buzima busanzwe atari ayo kugura intwaro nk'uko ubushinjacyaha bwakomeje kubivuga dore ko bwanahinduye imvugo bukavuga ko bwari bugamije kwerekana ko Ingabire yoherezaga amafaranga akoresheje abandi bantu barimo na Lin Muyizere na Ujeneza Raissa. Ikindi uyu mutangabuhamya yatinzeho ni uko yavugaga ko FDU yashakaga demokarasi ndetse anongeraho ko abantu hanze ngo basa n'abarambiwe bakeneye impinduka.

Urubanza ruzakomeza ejo taliki 11 Mata 2012 humvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire witwa Habimana Michel ngo wigeze kuba umuvugizi wa FDLR akaba afungiye muri gereza ya Kimironko.

Majyambere Juvénal

vendredi, mars 30 2012

KOKO SE ? NGO ABAYOBOZI BA FDU BABA BARIMO GUSABA KO ABAREGWA URUPFU RWA HABYARIMANA BAREKA GUKURIKIRANWA N'UBUTABERA ?

@@Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko na demokarasi, buri muntu, buri shyirahamwe cyangwa ishyaka rifite uburenganzira bwo kwigaragambya, kwishimira, kugaragaza akababaro ku munsi runaka cyangwa kutabikora mu gihe bitari ngombwa kuri bo cyangwa bidahuye n’imyemerere cyangwa gahunda yabo. Igitumye mbivuga n’uko muri iyi minsi hari abantu bamwe bumva bahatira abandi kujya mu myigaragambyo yo ku itariki ya 6 Mata 2012, kandi wenda abo bantu bumva bidahuye n’imyemerere yabo cyangwa gahunda yabo ya politiki. Iyo myitwarire ntaho yaba itaniye n’iya Leta ya Kigali, ikoresha abashinzwe umutekano mu guhatira abaturage mu kwitabira imihango cyangwa amanama batemera ku ngufu.

Kuba abantu bari muri opposition ntabwo bivuze ko bose bagomba kugira imitekerereze imwe ya politiki cyangwa imyemerere imwe. Icy’ingenzi n’uko habaho ibintu bimwe na bimwe bya ngombwa bahuriraho nka opposition kandi bishingiye ku nyungu rusange za opposition mu kurwanya ubutegetsi buriho. Ariko muri opposition nyarwanda siko biri kuko harimo imibare myinshi ya politiki, ku buryo iriya tariki ya 6 Mata 2012 isabwa kwitonderwa ku banyapolitiki. Mbere ya 1994 hari abanyarwanda benshi bakundaga Perezida Habyalimana, ariko hari n’abandi bamurwanyaga cyane. Nyuma y’urupfu rwe ndetse na FPR igafata ubutegetsi, FPR yaje idatoranya yibasira abo isanze bose irica, irafunga, mbese nta mabi yasize inyuma. Abanyarwanda benshi cyane cyane abahutu barandagajwe bahindurwa ibicibwa kw’isi yose, mbese FPR yabaye nk’aho yibasiye ubwoko bw’abahutu bwose muri rusange. Abahuye n’ibyo bikorwa byo kwicwa, gufungwa, kwitwa interahamwe, ibipinga n’ibindi abenshi ni abantu bari baranze no guhunga bibwira ko kuba batari muri MRNDD ya Perezida Habyalimana bizabakuraho icyaha.

Abo bose nyuma yo gusa nk’aho basubije ubwenge ku gihe batangiye kwicuza bati n’ubundi Perezida Habyalimana iyo agumaho ntituba tumeze dutya. Ndetse hari n’abatutsi bamwe batinyuka kuvuga ko FPR yabamarishije kandi ntigire icyo ibamarira, kandi mbere y’uko itera ntacyo bari babaye gikomeye. Nk’uko nabyanditse mu minsi ishize (mu nyandiko yasobotse kuri uru rubuga yirwa IYO PEREZIDA HABYALIMANA ABA AKIRIHO ABA YUJUJE IMYAKA 75) muri iyi minsi izina rya Perezida Habyalimana ryagaruye ingufu cyane cyane mu bayarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Ibi bituma abanyapolitiki benshi ndetse harimo n’abamurwanyaga mbere ya 1994, aha navuga nka Faustin Twagiramungu wa RDI-Rwanda Rwiza, Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali n’abandi, bashaka gukoresha izina rya Perezida Habyalimana ndetse n’akababaro k’abahutu muri rusange ngo barebe ko bakongera ingufu z’amashyaka yabo. (ibi bashobora kuba babikora by’amayeri yo kubona abayoboke, cyangwa bakaba bicuza impamvu barwanije Perezida Habyalimana bagakorana na FPR) Kuri benshi mu banyapolitiki ba kera aya niyo mahirwe yabo ya nyuma muri politiki kuko n’ubundi barashaka kugarura isura yabo yari yarangijwe no gukorana na FPR. Iyi myigaragambyo ya tariki 6 Mata 2012 ni nko kwerekana ko basubiye ku murongo mbese basabye second and last chance yo kugira icyo bakora muri politiki.

Guhindura itariki y’imyigaragambyo kuri bo ni nko kwiyahura kuko abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu bari batangiye kubagirira icyizere cyahita kiyoyoka dore ko icyizere kitaraba cyose. Ibi bishatse kuvuga ko abanyapolitiki bo mu bwoko bw’abahutu batazitabira iriya myigaragambyo, basa nk’aho bazaba biyahuye (suicide politique) n’ubwo bwose mu mahame ya kidemokarasi buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka ariko siko bimeze muri politiki nyarwanda cyane cyane ko akenshi ishingira ku moko no ku turere. Ihuriro RNC ryo kutitabira iriya myigaragambyo ni ikintu cyumvikana kandi bitagoye gusobanura (RNC irimo abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abatutsi n’abandi benshi bayishyigikiye mu gihugu rwihishwa badakozwa na mba iriya tariki), ku buryo n’abo banyapolitiki bari mu mashyaka azitabira iyo myigaragambyo babizi batabipfa na RNC cyane.

Ndetse kongera kuvugana na RNC nyuma y’iyo myigaragambyo nta kibazo bizatera kuko RNC izaba igaragaje ko yihagazeho kandi tutirengagije ayo mashyaka arayikeneye kubera impamvu 2 z’ingenzi: -Kuva RNC yashingwa byatumye isura y’abarwanya ubutegetsi bwa Leta ya Kagame ihinduka, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aho kubona urwanya ubutegetsi wese nk’umuhutu w’intagondwa cyangwa umujenosideri, bisigaye ari ibintu bisanzwe kumva ko umunyarwanda wese ubwoko ubwo aribwo bwose ashobora kuba muri opposition. -Bamwe mu bayobozi ba RNC bafite ingufu nyinshi ku bantu bari mu butegetsi bwo mu Rwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi ku buryo byatuma amahinduka yoroha cyangwa akihuta. Kandi RNC niyo ifite uburyo bwo kuba yakumvisha abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi ko amahinduka ari ngombwa kandi ko nibaguma inyuma ya Kagame amaherezo azabaroha. Abo itariki ya 6 Mata ishobora gukoraho ni abanyapolitiki b’abahutu bazaba batashatse kwitabira iyo myigaragambyo ngo batarakaza RNC. Ubucuti bwabo na RNC buzakomeza kandi ubundi muri demokarasi buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo ariko ku rundi ruhande bazaba biyahuye, (suicide politique) aha ndavuga abantu bamwe bo muri FDU-Inkingi bakunze kwita iya Nkiko Nsengimana.

Nk’uko byagaragaye, bamwe mu bantu bo muri FDU-Inkingi bari barataye umurongo nka Eugène Ndahayo batumiye abantu mu myigaragambyo kugira ngo barebe ko isura yabo yakongera kumera neza. Ibi nta kindi bizaganishaho uretse isenyuka rya FDU-Inkingi kuko ari igice cya Ndahayo Eugène nta ngufu zigaragara gifite, ari igice cya Nkiko Nsengimana kizaba gisa nk’ikiteranije n’abahutu benshi bumvaga ko n’iyo RNC itaza mu myigaragambyo ariko ntikurure FDU-Inkingi ngo nayo itume itajyayo. Kuri FDU-Inkingi hazaba hasigaye inzego gusa nta bayoboke, bikaba byaca intege cyane Madame Victoire Ingabire aho ari mu buroko. Kandi birashoboka ko abayobozi ba FDU-Inkingi bamwe bashobora gusezera cyangwa bakirukana mu ishyaka abo batavuga rumwe. Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bayoboke bo hejuru ba FDU-Inkingi bagize uruhare mu itangwa z’impapuro zo gufata abasirikare 40 ba FPR zatanzwe na Espagne, ubu harakekwa ko abo bayoboke ba FDU-Inkingi bakora uko bashoboye ngo zivanweho kugira ngo Lt Gen Kayumba ashobore gukora politiki mu bwisanzure. Bibaye byo Lt Gen Kayumba agakurirwaho izo mpapuro bishobora kugira ingaruka nyinshi: -Zishobora gukurirwaho n’abandi bose basigaye -Igitutu kuri Leta ya Kagame cyaba kigabanutse -Imyitwarire ya RNC na Lt Gen Kayumba ishobora guhinduka mu gihe baba bazi ko nta kibazo bafite mu butabera -Ishyaka FDU-inkingi ntabwo ryarokoka uburakari bw’abaturage b’abahutu. Abayoboke benshi ba FDU-Inkingi bazaba bamaze kurambirwa ako kadurivayo bashobora kwerekeza muri MRP ya Albert Rukerantare, RDI-Rwanda Rwiza ya Twagiramungu cyangwa RNC.

Ariko ikindi gishobora kuba nyuma y’iyi myigaragambyo n’imishyikirano ifatika hagati ya RNC n’andi mashyaka nakwita ko yiganjemo abahutu kuko icyo gihe buri ruhande ruzaba rumaze kugaragaza aho ruhagaze ku bibazo bimwe na bimwe bireba u Rwanda. (Nta gitangaza kirimo ko hari abayoboke ba RNC bashobora kuzitabira iriya myigaragambyo ku giti cyabo cyangwa mu rwego rwa diplomasi cyane cyane ababifite aho bahuriye na kiriya kibazo cy’indege) Bimwe mu bibazo bindi bitera ubwumvikane bucye muri opposition RNC igizwe n’abantu benshi bahoze muri FPR, ku buryo ibyaha bimwe na bimwe byakozwe na FPR bigoye kubitandukanya n’abo bantu natanga urugero: -Lt Gen Kayumba Nyamwasa hari ibyaha byinshi by’ubwicanyi aregwa -Col Patrick Karegeya kuba yarategekaga inzego zishinzwe iperereza ryo hanze bituma nawe atungwa agatoki na benshi mu bikorwa byinshi byabaye igihe yari muri ako kazi -Gerard Gahima aregwa kuba mu bakoze amalistes ngo ya ba ruharwa (ayo malistes koko yariho abantu bamwe bakoze ubwicanyi, ariko muri rusange abenshi bari kuri ayo ma listes kubera imvo za politiki n’ubwoko kurusha ubutabera), abanyarwanda benshi ubu bafunze cyangwa bigeze gufungwa hari benshi bivugwa ko bafunzwe kubera uyu mugabo, si ibyo gusa kuko abanyarwanda benshi bo mu Burayi, Amerika, Afrika bafite imanza nyinshi bakiburana kubera impapuro zo kubashakisha zagiye zitangwa na Gahima ndetse akanazijyanira no muri ibyo bihugu, harimo bamwe zari zifite ishingiro ariko harimo n’abandi babaga baregwa ibirego by’ibihimbano byacuzwe n’ubutegetsi.

Kuba aba bagabo basaba imbabazi ariko bateruye (birumvikana ko Radio cyangwa ibinyamakuru atari urukiko, kandi burya muri politiki ntawe ushyira amakarita ye yose ku meza icyarimwe aba agomba kugira izo abika ashobora gukoresha mu mahina) bituma hari benshi babifata nko kwiyerurutsa. Ikindi kibazo k’ingorabahizi n’uko abagize RNC ubona mu mvugo zabo badashaka kwiteranya na bamwe muri bagenzi babo basigaye mu buyobozi no mu gisirikare mu Rwanda, abacitse ku icumu ndetse n’abatutsi muri rusange ahubwo bakavuga cyane cyane Kagame. Ibi bikaba imbogamizi nini cyane kuri bamwe bumvaga ko abantu bo muri FPR bakoze ubwicanyi babariwe ntibahanwe byatuma abafungiye Arusha no mu magereza yo mu Rwanda bafungurwa ndetse no gukurikirana abantu ku cyaha cya genocide bigahagarara (amnistie Générale). Iki kibazo kizamura impaka ndende kuko byaba bikomeje kugaragara ko hahanwa uruhande rumwe gusa bigatuma hari abakomeza gushyira ingufu mu ifatwa ry’abahoze muri FPR na Lt Gen Kayumba arimo. Kandi gushaka gufata abasirikare ba FPR bari mu buyobozi ubu byatuma impinduka za politiki zitabaho mu mahoro ndetse zikagwamo inzirakarengane nyinshi. Mu kiganiro Lt Gen Kayumba yahaye Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro RNC, hari aho yakoresheje amagambo atarashimishije abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu cyane cyane abakomoka mu majyaruguru y’igihugu n’abari barahungiye muri Congo. Ndetse abanyamashyaka bamwe babona Lt Gen Kayumba yarabasuzuguye akanabishongoraho muri icyo kiganiro.

Kuba ihuriro RNC rivuga ko atari ishyaka ahubwo ari ihuriro, bijijisha benshi kuko ubundi ihuriro (plate-forme) rigirwa n’amashyaka menshi kandi uretse RNC ubwayo na PDR-Ihumure ya Rusesabagina nawe umaze iminsi usezeye muri RNC nta yandi mashyaka agaragara muri iryo huriro. Abakabya bo bavuga ko iyo mvugo ihishe byinshi birimo gushaka kwishyira hejuru ya bose nka ya yindi ya FPR yo kwiyita umuryango w’abanyarwanda aho kwitwa ishyaka nk’andi mashyaka. Ikindi kibazo gikomeye n’uko abanyapolitiki benshi b’abahutu batinya RNC ko yabagira ibikoresho bo n’amashyaka yabo nk’uko FPR yagiye ibigenza mu myaka yashize inakomeje kubigenza ubu. (Hari abemeza ko Rusesabagina yasezeye muri RNC kubera iyo mpamvu). Kuba hari abanyapolitiki bakemangwa kuba barafashije FPR gufata ubutegetsi ndetse bagakorana nayo, ubu bari muri opposition, bameze nk’abadashaka ko habaho ubufatanye na RNC amashyaka yabo atarakomera kandi bafite ubwoba bwo gufata ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu rwego rwa politiki kuko imbere y’abanyarwanda b’abahutu, abo banyapolitiki bameze nk’abari mu igeragezwa. Nabaha urugero ku baba barumvise Radio Ijwi rya Rubanda, aho Bwana Twagiramungu yageragezaga kwisobanura ko yabeshywe na FPR bigatuma nawe abeshya abanyarwanda, bigaragare ko Bwana Twagiramungu adashaka gufata risque mu gihe atarizera ko yongewe kugirirwa icyizere. Icyizere cyo guhindura ibintu vuba abanyarwanda benshi bari bafitiye RNC igishingwa, cyaragabanutse gato. Kuko umuvuduko yari ifite nawo waragabanutse. Ariko abayoboke bamwe ba RNC siko babibona, ahubwo bavuga ko bagenda bashinga imizi ahantu henshi kw’isi kandi no mu Rwanda imbere abayoboke bariyongera ubutitsa. Ntawashidikanya ko RNC iteye ikibazo Leta ya Kagame, kuko iyo urebye ibyo ibinyamakuru byayo byandika bishaka gusebya abagize RNC ubona ko Leta ifite ubwoba bwa RNC.

Umwanzuro

Ikihutirwa ni uko amashyaka yose ya opposition yagirana imishyikirano ifatika n’iyo yatwara igihe. Maze bagafata ingamba zifatika kandi bakagira ibyo bemeranywaho mu bigomba gukorwa mu kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, n’ibyakorwa ubwo butegetsi buramutse buhirimye. Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ubutabera, gusaranganya ubukungu bw’igihugu, impunzi.. bikigwaho hakiri kare kuko kwibwira ko bizigwaho ubutegetsi bwa Kagame ari uko bumaze guhirima ni ukwibeshya cyane. Kuko buhirimye nabi ku buryo bwihuse byatera intambara mbi cyane n’ubwicanyi ndenga kamere. Banyapolitiki mukorera hanze mufite umwanya n’uburyo bwo gukora imishyikirano, nimuyikore mwumvikane kandi mufate ingamba zifatika. Si ngombwa ko mwese mugira imyumvire imwe, ahubwo icyangombwa n’iko mwese mukunda u Rwanda kandi mwifuza ko ibintu bihinduka hakaza Demokarasi isesuye aho buri munyarwanda azagira uburenganzira bwe ndetse n’amategeko agakurikizwa.

__Marc Matabaro Rwiza News __ @@

- page 3 de 5 -